Yezu ati “Ibi mujye mubikora munyibuka”

Inyigisho ya Pasika: 16 Mata 2017:

Mu mwaka wa Yubile y’imyaka 100 y’Ubupadiri mu Rwanda

+Smaragde MBONYINTEGE, umushumba wa Kabgayi.

Bakristu bavandimwe, nahisemo gushingira ubutumwa bwa Pasika y’uyu mwaka kuri iyi nteruro: “ibi mujye mubikora munyibuka” (Lk 22, 19). Iyi nteruro muyumva kenshi iyo Padiri asoma misa, ageze ahatagatifu rwose. Murabizi ko turi rugendo rwa Yubile y’imyaka 100 umwana wa mbere w’umunyarwanda yahereweho ubupadiri hano i Kabgayi, kuwa 07 Ukwakira 1917.

Ubwo Yezu yasangiraga n’Intumwa ze ubwa nyuma, bari ku meza, araye ari budupfire, bamaze gufungura, yarababwiye ati: “ibi mujye mubıkora munyibuka” (Lk 22, 19). Ubwo aba abinjije mu ibanga rya Pasika yari yatangiye kubaho mu isangira rya nyuma. Niba Padiri arivuga igihe cyose atura Ukaristiya, si umuhango aba akora gusa, nubwo ari umuhango mutagatifu rwose. Ni igikorwa ngenga-mimerere ya Kiliziya yibuka buri gihe, gishingiye kuri Pasika ya Nyagasani Yezu, ari nayo Pasika yacu (rebo Yoh 13, 1…). Mu isangira rya nyuma Yezu Kristu yatangije Pasika nshya y’iteka rishya, ku mugoroba w’uwa kane mutagatifu, mu bubabare n’urupfu ku musaraba, n’ihambwa rye, kuwa gatanu mutagatifu (Yoh 18-19), byose bikuzurizwa mu ijoro ry’uwa  gatandatu  rishyira  icyumweru,  aho  Imana  Data   yazuraga   Yezu   mu bapfuye (Yoh 20, 1-10). Ngiyo Pasika yacu !

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho