Inyigisho yo ku wa 1 w’icya 2 cya Adiventi, A, 05 Ukuboza 2016
Amasomo: Iz 35, 1-10; Zab: 84, 9-14; Lk 5, 17-26
Dukomeje kwigishwa ibyerekeye amasezerano Umukiza azatwuzuriza umunsi yaje muri twe. Ibyo umuhanuzi Izayi akomeza atubwira none, nk’uko tumaze iminsi tubizirikana, birakomeza kutwumvisha ko hari ibintu byisnhi tubona bidashoboka ariko We azadukemerira. Dupfa gusa kumushyiramo amiringiro yacu yose.
Kubona ubutayu n’ubutaka bubi bizavugururwa maze amazi meza agapfupfunuka n’imbuto nziza zikamera, ni ibitangaza tugomba kwishimira. Ibyo kandi binasobanura ku buryo buhagije ko imimerere yacu izavugururwa: hari ubwo twagereranywa n’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana! Iyo Umukiza atugendereye turazanzamuka imitima yacu ikamererwa neza. Hari abantu benshi bari barabuze amahwemo kubera ibibazo by’uruhuri n’ibikomere bitagira ingano…Nyamara ubu batera urwamo rw’ibyishimo bagasingiza Uhoraho kuko yabagobotoye agahinda n’ubwigunge biremereye. Ubuhamya nk’ubwo bukunze kubaka imitima y’abihebye n’abashavuye. Nyamuneka, mu makoraniro ntimugatinye gutanga ubuhamya bwanyu kuko mu nyigisho n’ubuhamya bufatika, ni ho akenshi abantu babohokera bagakera kwakira ibyiza bya Nyagasani. Nawe ushobora kuba wumva inyigisho ya none ukayikirizwamo kuko Yezu Kirisitu ni uko akora, ahantu aho ari ho hose hamamarizwa ibyiza bye mu kuri no mu rukundo, Roho Mutagatifu arahasesekara akabohora ababoshywe agahumuriza abahungabanye agaca ingoyi z’umwijima akayobora inzira y’ubutungane.
Ibyo Yezu akora ni agatangaza. Kuva akiri muri iyi si ku buryo bugaragara yarigishije kandi akora ibitangaza byinshi. Kugira ngo We ubwe agirire akamaro umuntu, ni ngomwa ko uwo muntu yumva inyigisho kandi akemera. Kunnyega unyigisho n’ibikorwa bya Yezu, ni ko kwifungira amayira aganisha mu bugingo. Hari n’abantu babwirwa ibya Yezu Kirisitu maze mu bwemarare bwabo, mu bwenge bwabo, bakumva ibivugwa bitabaho. Ni uko batangira kugisha impaka Ibyanditswe bitagatifu bakabivuguruza rwose. Ni ibyo Abafarizayi n’abigishamategeko benshi biberagamo aho kwiyoroshya no kwemera Ukuri Yezu Kirisitu yatangazaga! Kenshi yigishaga imbere ye hicaye abo Bafarizayi n’abo bigishamategeko maze bakamushoraho ibibazo byinshi bigaragaza ko bafunze umutima wabo badashaka kumva Umukiro we. Icyo bakomeragaho ni imihango n’imiziririzo n’imitondangingo y’idini. Natwe duhore twitonda tutazatahira gusa amasengesho y’inyuma dukora ariko ntidukingurire Roho Mutagatifu ngo twumve ko ibyo Yezu Kirisitu adusezeranya ari Ukuri. Duhange amaso Ijuru, ni ho tuzishima iteka, twirinde ibibazo by’Abafarizayi n’abigishamategeko badashaka guhindura amayira no gukurikira Yezu Kirisitu.
Nasingizwe uwo Mukiza watuvukiye. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA