Ibidakomoka ku Mana birayoyoka

INYIGISHO YO KUWA 16 MATA 2021: KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA UMWAKA B

AMASOMO: Intu 5,34-42; Zab: 27(26) ,1, 4, 13-14; Yh 6, 1-15           

“Niba ibikorwa byabo bikomoka ku bantu bizayoyoka ku bwabyo. Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya”.

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none, ku wa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Pasika umwaka B, riradusobanurira iby’urugamba intumwa zarwanye mu ntangiriro ya Kiliziya. Nk’uko twagiye tubyumva muri iyi minsi, byose bitangira nyuma y’izuka rya Nyagasani Yezu aho abamwishe batifuzaga kumva inkuru y’izuka rye, bagasakaza ikinyoma ko igihe abarindaga imva bari basinziriye abigishwa be baje bakiba umurambo we. Nyamara n’ubwo icyo kinyoma hari abo cyashoboraga guhuma amaso, inkuru nziza y’izuka rya Nyagasani yatangiye kwamamazwa nyuma y’aho intumwa ziherewe Roho Mutagatifu zigashira ubwoba, zigasohoka mu mazu aho zari zifungiranye kubera gutinya abayahudi. Abari batanze Yezu akicwa na bo bakajije umurego mu gushaka gucecekesha Ukuri bahangana n’intumwa na zo zitaboroheraga kuko muri uko kwamamaza inkuru nziza y’izuka, ntizatinyaga kwibutsa abayahudi ko ari bo bishe Yezu, nk’aho bagira bati: “…amaze gutangwa mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. Ariko Imana yaramuzuye, …” (Intu 2, 23b-24a)

Ni muri uko kujujubya intumwa Gamaliyeri atanga inama y’ubwenge ifatiye ku mateka. Avuga inkuru y’uwitwa Tewudasi wishwe abari baramuyobotse ibyabo bikajyana na we, akavuga Yuda wari warakurikiwe na benshi nyamara yakicwa bagatatana ibyabo bikarangira aho, ni bwo mukuvuga intumwa zakurikiye Yezu na we akaba yarishwe agira ati: “Niba ibikorwa byabo bikomoka ku bantu bizayoyoka ku bwabyo. Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya”.

Bavandimwe, abanyarwanda ni bo bagira bati: “agati gahagaritswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”. Uko byagenda kose umugambi w’Imana urasohora. Hashize imyaka isaga 2000 iyi nama ya Gamaliyeli itanzwe, byashoboka ko hari abamusekaga bumva yiganirira nyamara uyu munsi buri wese yakwemeza ukuri yavugaga.

Inkuru nziza y’izuka rya Nyagasani ntabwo ari umushinga w’ubantu cyangwa urwego runaka (institution); ni umugambi w’Imana utaragombaga kugira ikiwuziga na kimwe ikaba ari yo mpamvu uyu munsi iyo nkuru nziza yamamaye hafi ku isi yose. Iyi nama ya Gamaliyeli cyangwa indi isa na yo ikwiye guhabwa ibihangange byo muri iyi si ya none bifite imigambi mibisha yaba igaragara cyangwa ihishe yo guhangana n’ukwemera ndetse no kurimburana n’imizi ibijyanye na ko byose. Nta gushidikanya ko ibikorwa byabo bigenda byera imbuto mbi ku buryo bugaragara; hari benshi bataye ukwemera cyane cyane mu bihugu byateye imbere aho usanga kwitwa umukristu bisa n’ibiteye isoni cyane cyane ku rubyiruko.

Byanashoboka ko uku kudohoka mu kwemera bishobora no kuzafata indi ntera bikagera n’iwacu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Icyo tugomba guhora tuzirikana ni uko inkuru nziza y’urupfu n’izuka rya Nyagasani Yezu ari na byo pfundo ry’ukwemera kwacu, atari gahunda z’abantu kandi ko icyo Imana yateguye uko byagenda kose kiba kigomba gusohora. Ntabwo rero tugomba kugira ubwoba ko ejo cyangwa ijobundi inkuru nziza izareka kwamamazwa. Kugera ku ndunduro y’ibihe hazabaho iteka abamamaza ibitangaza by’Imana, hazabaho iteka abakira Inkuru nziza y’umukiro. N’ubwo hatazabura abarwanya Ukuri n’urumuri, n’ubwo hatazabura abaharanira ko ikinyoma cyahabwa intebe, abemera tuzi neza ko ikibi kitazagira ijambo rya nyuma.

Muri iki gihe cya Pasika ipfunditse ukwemera kwacu dusabe Nyagasani kutwongerera ukwemera no kutuvugururamo Roho mutagatifu yaduhaye, maze hose no muri byose tube abahamya b’uwatumeneye amaraso ku musaraba akazukira kuduha ubugingo buhoraho.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhore hafi kandi adusabire.

Padiri Oswald SIBOMANA,

Umusaserdoti wa diyoseze ya Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho