Ibikorwa byanjye byaba bishimisha Imana cyangwa birayibabaza?

Inyigisho yo ku ya 17 Gashyantare 2015, ku wa kabiri w’icyumweru cya 6 Gisanzwe, B.

AMASOMO : Intg 6,5-8;7,1-5.10; Mk 8,14-21

Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi

Bavandimwe tugeze ku musozo w’igihe cya mbere gisanzwe, aho ejo turaba dutangiye igihe kidasanzwe cy’Igisibo. Uyu munsi Nyagasani arikutwereka uburyo ukwemera mu bantu ari guke kandi akaba ashaka ko kwakwiyongera.

Ivanjili Ntagatifu tumaze gutega amatwi, Nyagasani araburira abigishwa be ngo badashukwa cyangwa bagatwarwa n’ubwirasi n’imvugo iryohereye y’Abafarizayi, naho bo bakiyumvira imigati. Nikoko ngo iyo umuntu akoze hasi akwibutsa ibuye. Nawe se abigishwa bibagiwe imigati baribuze kurya none Nyagasani atangiye kubabwira iby’umusemburo, kandi iby’Abafarizayi bo ntibabizi. Nyagasani we arashaka ko hatagira n’umwe muri bo utakara, ngo asigare inyuma akaba ari nayo mpamvu ababwira neza ko bagomba kwitonda akanababazwa n’uburyo batamenya ibyo abibwirira ubwe, ngo bahere ku byo yabakoreye n’ibyo yakoreye abamutabaje bose, agatubura imigati bari bafite ari mike akagaburira abantu ibihumbi bitanu igihe kimwe ubundi abantu ibihumbi bine. Ese buriya babonaga ko bo uwo mugati umwe bafite atari kuwukuramo iyo bashoboraga kurya iminsi myinshi? Ariko ukwemera ni guke. Nyagasani arabatonganyiriza ko bafite amaso ariko ntibabone, bakagira amatwi ariko ntibumve. Aho ntiwasanga natwe twimereye nk’aba bigishwa cyangwa tukaba turi hanyuma yabo?

Mu isomo, tumaze kumva ko Nyagasani ageze aho yinubira muntu yaremye kubera ubugome bwe kandi yaramuremye amutatse ubwiza buruta ubw’ibindi biremwa. Babaye abagizi banabi n’umutima wabo ntakindi urarikira kitari ugukora ibibi gusa. Mu by’ukuri ubuzima muntu arimo ntibushimishije na gato ubutanga. Nyamara muri bose hari intungane, uwagize ubutoni, imbere y’Imana; Nowa. Ese natwe twaba twarageze aho kwinubirwa n’Imana yacu? Ibikorwa byanjye byaba bishimisha Imana cyangwa birayibabaza? Birakwiye kwiyandarika?

Ikigaragara ni uko aba bantu bo ku bwa Nowa bari barakabije; mu bugome, ubugizi bwa nabi, kwiyandarika no kwishora mu bitera soni by’ubwoko bwose. Nyamara Nyagasani we ababajwe n’uko bifata ndetse akanabahangayikira nk’umuryango yiremeye ubwe. Nyagasani aricuza icyatumye abarema kuko nta butungane na buke imbere ye. Nyamara koko intungane izakizwa n’ubutungane bwayo! Nowa wemera, agakunda kandi akizera Imana we ntabwo izigera imutererana na busa, ahubwo iramugenera uko azabaho n’ibizamutunga igihe abandi bazaba boramye bazize ubugome n’ubugizi bwa nabi bwabo.

Injira mu bwato

Uwatunganiye Nyagasani bagirana n’isezerano: “ Injira mu bwato”; Nyagasani arabwira Nowa icyo akora kandi akanamubwira ko yanyuzwe n’ubutungane bwe mu maso Ye. Aramuha igihe gihagije cy’iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine amwitura ineza y’ubutungane n’ubutoni bwe imbere Ye. Twe twakwibaza tuti: “Ese dutunganira Imana?” Niba atari uko bimeze dufite byinshi byo gukora. Nyagasani aradusaba ku mutunganira nk’ibiremwa yaremye akunze. Nyagasani aradukunda. Twamwitura iki mu byiza byose yaduhaye? Ese hari utabona ineza y’Imana mu bo yaremye? Mu buzima bwacu ni byiza kwishimira uburyo Imana itwitaho, ikanatugenera ibidutunga bya buri gihe; byaba byatuvunnye cyangwa bitatuvunnye, ariko Imana iba yaduhaye imbaraga n’uburyo bwo kubigeraho. Icyo Nyagasani yifuza ni uko twagira natwe ubwato twikingamo mu bihe bikomeye nk’ibi Nowa yari arimo. Ubwato nyabwo ni ukumenya Imana, kuyemera, kuyizera no kuyikunda n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose. Tukamenya ko ariyo mugenga w’ibiriho byose ndetse n’ubuzima bwacu. Tujye tuyishimira muri byose tuyiture n’ubuzima bwacu. Ni Yo buhungiro kandi ni Yo ikwiye kwizerwa. Uwayihungiyeho akira ibyago byose nka Nowa. Nta kibabarisho na kimwe cyamushyikira.

Ni byiza kureka ubugizi bwa nabi, tugahumuka amaso maze tukumva neza ibyo tubwirwa kugira ngo tutavaho twihakana uwaducunguye Nyagasani Yezu Kristu. Nitumwemere kandi tumwemerere tubone neza ibitangaza adahwema gukorera rwagati muri twe. Tureke gushakira ibisubizo ahandi kandi utanga igisubizo cyiza cy’icyerekezo cy’ubuzima bwacu ahari. Twe abamwemeye, tukamubona, tukamushengerera, tukamukoraho, tukamurya muri Ukaristiya Ntagatifu nitumwereke ko twasobanukiwe n’uwo ari We, maze tumwamamaze hose no mubataramumenya.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho