Ibikorwa byiza bitugira abana b’Imana

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, ku wa 27 Werurwe 2015

Turagenda twegereza iminsi mikuru ya Pasika, icyumweru gitagatifu turagikozaho imitwe y’intoki.

N’ubwo abo Yezu abwira batamwumva arongera kubasobanurira ko ibikorwa bikomoka ku Mana byigaragaza. Ni Umwana w’Imana yohereje mu nsi ngo atwigaragarize. Ibyo babwiwe bafashe mu mutwe biratuma banangira ntibumva ntibabona ibyiza by’Imana muri bo . Imihango tuzahimbaza guhera ku cyumweru cya Mashami izadufashe kwinjira muri iyo nzira Yezu atuyoboramo yo kurangwa n’ibikorwa bikomoka kuri Data wa twese.

  1. Isaha ya cumi n’imwe nayo iducike?

Uko twitwaye muri iki gisibo ni byo bizaduha imbaraga zo guhimbaza Izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu muri rya joro ryabyaye ayandi. Birashoboka ko waba wararangaye ntukoreshe neza iki gihe Imana iba iduhaye ngo twongere tuvugurure ubuzima bwacu bwa roho. Ukaba wenda uheruka kuvuga iby’igisibo n#ibikorwa bigiherekeza kuwa gatatu w’Ivu. Hari ubwo umuntu yisuzuma agasanga mu minsi mirongo ine nta kintu kidasanzwe yakoze. Inyigisho nyinshi zadusabaga kugira ibikorwa bigaragaza kwihana zikaba ntacyo zatubwiye. Ubundi tugasigara twibaza aho tuzavana imbaraga zo guhimbaza Pasika.

Ivanjiri ariko itubwira baba bakozi bo ku isaha ya cumi n’imwe (Mt 20,6). Isaha ya cumi n’imwe nayo iducike? Bariya bagabo bari biriwe aho ngo ntawabararitse. Yezu araduhamagara, araturarika ngo tumubere abahamya. Araduhamagara mu cyumweru gitagatifu ngo tuzirikane ububabare yagize ajya kuducungura. Tuzirikane urwo rukundo yagiriye abantu.

  1. Ni iki cyatuma tutitura urwo rukundo?

Kimwe n’iriya mbaga ishaka kumutera amabuye dushobora guhera mu bimenyererwe n’ibyemerwa na bose tukirengagiza icyiza. Dushobora kwitwaza ngo rubanda bemera ibi, bakunda ibi, nyamwishi ikunda ibi. Abadukuriye bakunda ibi. Ariko se ibyiza birimo ni ibihe? Reba icyiza? Imana izatubaza ibyiza twakoze ntizatubaza ibyo twakoze tugira abo dushimisha. Ibitajyanye n’ibyiza Yezu yadusigiye tubizinukwe. Iriya mbaga yari yaratojwe amategeko ya Musa hakaba n’abigishamategeko bayabasobanurira ubudahuga. Ibisobanuro byinshi hari ubwo byabahumaga amaso ntibabone icyiza.

Duhumuke tubone icyiza kinyura Imana. Imihango yo mu cyumweru gitagatifu yongere idukangure ngo duhugukire iby’ijuru.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho