Inyigisho yo ku wa 1 w’icya 4 cy’Igisibo A, 27 Werurwe 2017
Amasomo: Iz 65, 17-21; Zab 29, 2-6.11-13; Yh 4,43-54
“Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera”
Ijambo ry’Imana none riratwizeza ko Imana Ishoborabyose igiye kurema ijuru rishya n’isi nshya. Turahumurijwe kuko iby’iyi si tubona biraturambiye! Turambiwe n’umwijima uyigandiyemo, tubangamiwe n’uko twiyumvamo umunaniro ku buryo gutera agatambwe bitugoye. Hari umunyarwanda wagize ati: “Iyi si irashaje mba ndoga data”. Hari n’abahora bavuga ngo: “Iby’ubu biratuyobeye”. Bibwira ko ibya kera ari byo byari byiza. Nta kunyurwa muri iyi si. Bifite ishingiro kubera imibabaro duhura na yo ku buryo ubwinshi bwayo butuma bamwe bavuga ko iyi si ari akabande k’amarira. N’abemera Kirisitu bisunga Bikira Mariya bajya bamutakira bagira abati. “Kuko tukiri ahantu h’amarira menshi, Muvugizi wacu, utwiteho utugirire ibambe, kandi nitumara guhabuka, uzadusohoze kuri Yezu Umwana wawe”.
Urugendo turimo tugana Pasika, rutwibutsa ko iyo Pasika duhimbaza kenshi ari intangiriro y’umuseke w’ihumurizwa. Tuyihimbaza dutera imbere mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Twizeye ibyiza biri imbere nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwigisha kenshi. Uwihebye nta ntambwe aba agitera akomeza kwiyicarira akumva ko byamurangiranye ntacyo ategereje usibye kubabara no kuzimangatana. Iyo ibyo tubona byose ku isi ari ibinyuranye n’icyo Data Ushoborabyose ashaka, ntabwo twabyihunza ngo tugendere mu birere ntacyo dushingiyeho. Ubwo ni ukuvuga ko dusa n’abahora bategereje ibitangaza bifataika mu gihe twishakira. Nyamara Yezu aratubwira ko tugomba kwemera tudategereje ibitangaza ndengakamere. Twemere ukuri kwe n’uburyo kwagiye kuzuzwa mu mateka ya vuba cyangwa ya kera mu isi.
Dukwiye gusaba urumuri ruhagije kugira ngo ibitangaza Yezu Kirisitu yakoze tutabyirengagiza. Mu Ivanjili turabyiyumvira. None ku ki duhora dushidikanya twiyumvisha ko ijuru rishya n’isi nshya Nyagasani avuga bidashoboka. Ni ukuri isi nshya yarigaragaje, ikibazo ni uko tutamenya ibyayo. Yego ubukana bw’ibyo twibonera bibi mu isi ishaje buduhuma amaso tukazindara, ariko impamvu tutita ku byo Data Ushoborabyose atubwira, ishobora kuba ituruka ku bujiji bwokamye muntu akaba ari yo mpamvu Kiliziya ihora isabira abantu bose mu nzego zose mu byiciro byose guhura n’uwaremye isi nshya ku bw’urupfu n’izuka bye. Ntawe ushobora kumva iby’isi nshya ataratera intambwe yo gusanga Yezu no kumutega amatwi. Utazi inzira igana kuri Yezu cyangwa uhinyura iby’Imana Yezu yaduhuguyemo, uwo ntashobora kwibohora isi ishaje. Ikibi kurusha ibindi ni uko uhinyura ibyo Yezu avuga, ashobora guhinduka igihanyaswa gikorera isi ishaje gihungabanya kikarimbura ibyo gihuye na byo byose.
Isi nshya iriho, yarigaragaje amarembo yayo arafunguye. Twihatire kuburira abandi, na ho iyi si ishaje iratwirenza turangaye!
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Augusta, Izaki, Ruperti n’Umuhire Fransisiko Fa wa Bruno, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA