Hari n’ibindi bintu byinshi Yezu yakoze

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 7 cya Pasika, ku wa 23 Gicurasi 2015

Amasomo: 1º. Intu 28, 16-20.30-31;2º. Yh 21, 20-25

Mu gihe twitegura kwinjira muri Penekositi tunasoza igihe cya Pasika, twumvise amagambo asoza Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ndetse n’uko Ivanjili yanditswe na Yohani isozwa.

1.Umuhate wa Pawulo intumwa

Ubuhamya bwa Pahulo intumwa twakomeje kumva cyane muri iki gihe, bugeze ku musozo i Roma aho yajyanywe kuko yari yarajuririye uwitwaga Nyiricyubahiro Kayizari Umwami w’abami w’Uburomani. Tuzi neza ko nta cyaha yakoze cyangwa ibintu byatuma yicwa, ariko bene wabo, Abayahudi, bakoze ibishoboka byose kugira ngo Pawulo acirwe umutwe ahagana mu mwaka wa 67. Ibikorwa yakoze ni byinshi cyane: amakoraniro yashinze, ingendo yakoze ajya kuyasura no kuyakomeza, ibikorwa by’ubwitange yagezeho nko gukoranya imfashanyo akazishyira abazahajwe n’inzara i Yeruzalemu (Rom 15, 25-27); ntiyigeze ahwema kujya na kure kwigisha amabanga ya YEZU KIRISITU, yumvaga yazenguruka isi yose yamamaza Ingoma y’Imana akagera n’i bwami i Roma akazakomeza ajya iyo isi irangirira muri Hispaniya (Espanye) kuko ab’icyo gihe bibwiraga ko koko ari ho isi irangirira. Abamwishe bamukoze mu nkokora kuko kugeza ubu nta gihamya cy’uko umugambi we wo kujya muri Hispaniya yawugezeho (Rom 15, 24. 28).

Uko bizwi, Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa dushoje none, kitugezaho ubuhamya bw’intumwa n’abigishwa ba mbere bihambiriye kuri YEZU KIRISITU bakamwamamaza nta kibasubiza inyuma. Ntibatinye n’urupfu abanangizi babakangishaga. Ubu natwe dukeneye izo mbaraga bari bafite kugira ngo twegere YEZU aduhe Roho Mutagatifu We, tubashe kubohora abantu benshi bashoboka baboshywe muri iki gihe n’ibkorwa birwanya Ivanjili bigasibiranya inzira iganisha mu ijuru. Twitegereze Pawulo intumwa, turebe ibibera ku isi twirinde ububwa bwo kwiberaho nk’aho nta cyabaye.

2. Hari ibindi byinshi YEZU ashaka gukora

Mu by’ukuri, ibyo Pawulo n’izindi ntumwa bakoze byose, ni YEZU KIRISITU wabikoreye muri bo. Ibikorwa bye bya mbere byakomeje kwiyongera na nyuma y’urupfu n’izuka bye. Tubaruye gusa imyaka itatu yamaze yigisha ari na ko akora ibyiza ataruhuka, ntitwabirondora ngo tubirangize. Twibuke ko kandi Ivanjili yanditswe hashize imyaka myinshi YEZU atakiri mu mubiri. Ni ukuvuga ko hari byinshi bitanditswe kuko bitibukwaga cyangwa na none kubera ko Kiliziya yashatse gutangaza incamake y’ibikorwa bya YEZU; uko Yohani abisobanura, ntabwo byose byari kwandikwa ngo haboneke ibitabo bikwirwamo.

Hari bikorwa byinshi YEZU KIRISITU yakoze kandi akomeje gukorera muri Kiliziya ye bitanditswe muri Bibiliya. Ibyo intumwa zakoze, ibyo Kiliziya yakoze kandi ikomeje gukora, byose byinjizwa muri icyo cyiciro cy’ibyo YEZU yakoze byose. Iki gitekerezo cyasubiza abantu batari bake bibaza ibikorwa muri Kiliziya kandi ngo bitanditse muri Bibiliya. Ni ngombwa kumenya ko uretse Ibyanditswe Bitagataifu hari n’Uruhererekane rw’intumwa kugeza none. Byose bifite intego yo gukomeza kuducengezamo amabanga ya YEZU KIRISITU. Iyo urebye Bibiliya yonyine ukannyega ibyo YEZU yakoze anyuze ku bakunzi be uko ibihe bigenda bisimburana, uba uciye ukubiri n’ukuri.

3. Dusabirane

Dusabirane kugira ishyaka nk’iryo Pawulo hamwe n’izindi ntumwa n’abigishwa ba mbere bari bafite, twiyinjizemo amabanga ya YEZU ahindure ubuzima bwacu maze dutoze bose kureka ibintu byose bibayobya. Dukunde Ijambo ry’Imana ryo rituyobora mu Kuri, dukunde na Kiliziya Umubyeyi wacu.

YEZU KIRISITU asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Lusiyo,Dezideri, Yohana-Antide Ture, Yohani Batisita Rosi na Ewutikiyo badusabire igihe cyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho