Ibintu bitatu bisabwa uwa Kristu: kwiyibagirwa (kwitsinda), guheka umusaraba no gukurikira Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 18 gisanzwe, Imbangikane

Ku ya 08 Kanama 2014 –  Mutagatifu Dominiko, Umusaserdoti.

Bavandimwe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 08.08.14 Kiliziya iduhaye ifunguro rya roho: itugaburiye Ijambo ry’Imana (Nah 2, 1.3; 3, 1-3.6-7; Zab 32; na Mt 16, 24-28). Idufunguriye kandi ubuzima n’urugero rwa Mutagatifu Dominiko. Ntitwirangareho! Ntitwinanirwe! Imana yadushyiriye ku mbehe ngo iduhembuze ibyiza by’Ijuru.

Mu Ivanjili, Yezu aratubwira ibya ngombwa bisabwa abiyita abe: abakristu. Umukristu ni umuntu ushyira mu gaciro, agashishoza amurikiwe na Roho Mutagatifu, akamenya igikwiye kandi akakizirikaho. Umukristu n’aho yatunga byinshi cyangwa bike, agomba gukomera ku cy’ingenzi kandi kirusha byose agaciro ari cyo: guharanira ubuzima buhoraho iteka butangwa na Kristu wenyine. Hari abantu benshi muri iyi si, batunga byose, bagasambira byose, bagasakuma byose, nyamara bakibagirwa icy’ingenzi kibaha ubuzima nyabwo buzira kuzima no kuzimata: bakibagirwa kubaha Imana no kuva mu cyaha no kwemera Yezu Kristu! Yezu arahamya ko kumenya Imana no kuyikunda bisaba ibintu 3: Kwiyibagirwa, guheka umusaraba no gukurikira kumukurikira (Kristu).

Kwiyibagirwa: Kwiyibagirwa ni umugenzo nyobokamana udusaba kwitsinda no kwirenga kugira ngo tunogere Imana n’abavandimwe. Uyu mugenzo uzirana n’ubugugu, umushiha, inda mbi no kwikubira wenyine ibyagirira akamaro abandi. Abo Nyagasani yawuhaye bakawakira, barangwa no gusangira, gusaranganya, kwiramira mu kurya, kunywa no kwifata cyangwa kwiyumanganya imbere y’uwo mudahuje igitsina. Uyu mugenzo ni wo utuma bamwe bigomwa gushaka no kubaka ingo bagamije kwitangira abandi ngo babone umukiro Yezu atanga. Uyu mugenzo ni wo utuma umuntu yigomwa agatanga ituro rya Kiliziya cyangwa se agakora umuganda uteza imbere Kiliziya; ni wo utuma twigomwa igihe cyacu tugatabarana, tugatwererana, nta zindi ndonke dutegereje….Dusabe Yezu aduhe uyu mugenzo maze tujye dutsinda intege nke zacu, ntituzabe nyamwigendaho cyangwa nyamusabanuruhato yasabwa ibihwitse ntatange!! Yezu awuduhe maze ntituzasandare ngo dute isaro imbere y’ibiryo, ibinyobwa; imbere y’umukorwa cyangwa umugabo!

Guheka umusaraba: ni ukwihatira kuzuza inshingano zawe kabone n’aho byaba bigusaba kwiyuha akuya, kuvunika, kubabara no kwizirika umukanda! Buri wese mu nshingano ze, afite ibyo yigomwa kugira ngo abe uwo agomba kuba we. Urugero: ababyeyi, bitewe n’amikoro bafite, bigomwa byinshi, harimo no kwifurahisha kugira ngo abana babo bige, barerwe neza nk’abakristu. Imisaraba Kristu adusaba gushyira imbere no guharanira, ni ijyanye n’inshingano zacu nk’abantu, byongeye nk’abakristu. Naho imisaraba twikururira, iza nk’inkurikizi zo kwitwara nabi kwacu , yo tuyamagane twirinda icyaha. Yezu ayiturinde!

Gukurikira Kristu: Ntibihagije kwemera Imana. Dusabwa kwemera Uwo yatumye ari we Yezu Kristu. Wayemera se uyikuye he, byose ko yabinyujije kuri Yezu-Kristu umwana wayo? (Soma Yoh17, 3 na Yoh 1, 1-3; 3,16-18). Gukurikira Kristu ni kumwigana, kumukunda, guhabwa neza amasakramentu, kumukurikiza no gukunda Kiliziya ye n’ab’Imana yaremye mu ishusho yayo. Hano dusabwa cyane kubabarira abaducumuyeho bose tugiriye Kristu watubabariye.

Ibi bintu bitatu ni byo Mutagatifu Dominiko yiziritseho. Maze mu gihe cye (1170-1221) yiga amahame y’ukwemera ya Kiliziya, yitanga wese nk’umusaserdoti ayigisha abandi kandi abatagatifuza. Arwanya ubuyobe na ba nyamurwanya-kristu bari baradutse mu gihe cye amurikiwe n’Inkuru nziza ya Kristu, maze abenshi bagarukira Imana, ahitamo ubuzima bukennye ngo yegere bose abakungahaze ubuzima bwa Kristu. Yabaye ikirangirire mu kwigisha w’Ijambo ry’Imana hirya no hino, cyane cyane mu majyepfo y’ Ubufransa. Byongeye yashinze Umuryango w’Abihayimana, abo dukunze kwita: Abadominikani (Ordre des Prédicateurs). No mu Rwanda barahari ku Kacyiru. Tubifurije umunsi mwiza. Yezu adukomeze.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho