Ibintu ni bibiri: UBUZIMA cyangwa URUPFU: HITAMO

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 gisanzwe, mbangikane, Umwaka A, 2014

Ku ya 16 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya gatandatu gisanzwe, amasomo matagatifu aradusaba guhitamo hagati y’ibintu bibiri: UBUZIMA cyangwa URUPFU, UBUHANGA n’INEMA bitangwa n’Imana Data cyangwa se UMUKIRO iyi si itanga ibifashijwemo n’ubukorikori bwa muntu. Si uguhitamo byo kurangiza umuhango. Buri hitamo rijyana n’ibyaryo ugomba kubahiriza. Niba uhisemo ubuzima butangwa n’Imana Data muri Yezu Kristu, hari ibyo uzagenda usabwa kugira ngo ubuhabwe ku buryo busendereye; niba uhisemo urupfu, hari ibyo usabwa kugira ngo urupfu ruguhe ubupfu bwabwo runakwakire mu muryango w’abapfu.

Imana yaturemanye ubwigenge

Muntu si ikiremwa Imana iyoboresha nka ka gakoresho gacana televiziyo cyangwa kakayizimya. Muntu si ikiremwa Imana isunika nk’uko dusunika ingorofani tukayinyuza, tukayijyana aho dushaka. Muntu ni ikiremwa cyigenga (libre). Aratekereza, agashungura, agashishoza, agahitamo, agafata umwanzuro, ndeste akaba agomba kwakira inkurikizi nziza cyangwa mbi ziturutse ku mahitamo ye. Ubu bwigenge butuma natwe abantu hari ibyo dushobora kwiremera bikabaho, ndetse bikanadukiza igihe twumviye Roho Mutagatifu, utwongorera igikwiye mu mutima wacu. Hari n’ubwo tumwima amatwi, maze bwa bwigenge bwacu aho kuturemera ubuzima, bukaturemera urupfu: ibi nibyo byabaye Kuri Adamu na Eva, maze natwe bitugeraho. Bikuye mu butungane bari kujya bororokeramo, bahitamo kororokera hanze y’aho Imana yagennye. Maze twese bene Adamu na Eva, tukavukira iyo hanze. Byatumye Yezu aturemera Isakramentu rya Batisimu ngo ritugarure aho twagombaga kuvukira h’ukuri n’ubutungane iyo Adamu na Eva badacumura. Harakabaho Batisimu n’abayihisemo.

Twumvise kwa Mwene Siraki, batuburira: imbere yawe hari hari umuriro n’amazi, urupfu n’ubugingo, hitamo aho werekeza ikiganza. Wiba mu keragati cyangwa ikirumira-habiri. Ubuzima ni uguhitamo, kandi guhitamo ni ukuzinukwa.

Guhitamo ntibivuga kwifata cyangwa kuyorera, ni ugufata icyemezo no kuyobora ubuzima mu murongo w’icyo cyemezo wafashe

Hari abantu amahitamo agora. Imbere y’ibiryo, y’ibinyobwa agashaka kuvangavanga byose. Imbere y’umushinga w’ubuzima bikamugora agasazira mu rusabo, aka wa muhungu wasaziye mu rusabo ngo yabuze umukobwa yibonamo. Gukunda ni uguhitamo ukiyegurira ibyo wahisemo kandi guhitamo ni ukuzinukwa ibyo utahisemo. Ingero: hari umukobwa umwe gusa mu Rwanda, hakaba n’abasore ibihumbi bitanu, umwe ntiyagenda ngo yihandagaze abwire uwo mukobwa ko amukunda! Ni amaburakindi; ni uwo gusa uhari amwariyeho. Bavuga gukunda iyo hari amahitamo. Umuntu ntiyagusura ufite ikinyobwa cy’ubwoko bumwe gusa, ngo wirirwe umubaza icyo arafata. Ubimubaza iyo hari ikirenze kimwe. Biba bivuga ngo icyo arahitamo mu bihari, ni cyo uramuzanira, abe azinutswe ibisigaye. Biratureba twe abakristu: Nawe se uhisemo umukobwa wo kwa kanaka ngo mubane akaramata, zinukwa abandi utahisemo kuri iyo ngingo. Nta kuba nka wa wundi uvuga ngo mumpe byeri ndayinywa nyuma, maze gusasa fanta mu nda! Ubukristu ni ubuzima, iyo wabuhisemo, Yezu aguha inema , ingabire n’umugisha, bituma ugenda uzinukwa ibihabanye n’ubukristu. Ntitujenjeke!

Twumvise mu Ivangili uko twe twahisemo Kristu tugomba kunoza umubano wacu na We, bigatuma tunabanira neza abavandimwe.Yezu aradusaba kwirinda kureremba, kwirinda kuregeza no kujenjeka. Aradusaba guhugukira iby’Ijuru duharanira iyobokamana nyayo ishinze imizi mu mitima yacu. Aradusaba kwizirika ku mategeko y’Imana, kuyakurikiza no kubitoza abandi. Uzangisha abandi amategeko y’Imana, akabagusha mu cyaha, agatoza kandi akigisha ubugomeramana, uwo azaseswa burundu, yirukanwe mu ngoma y’Ijuru. Nyamuneka, dukomere k’uwo twemeye. Niba warabatijwe, ntube uhamya ukwemera kwawe mu mvugo , mu ngiro no mu buzima bwa buri munsi, niba utanafite icyemezo ntakuka cyo kugarukira Imana, emera upfe wenyine, ntugapfe wisasiye abandi!

Hari abakristu bahindanyijwe n’ibyaha, bigize nk’icyaha bakabana nacyo akaramata, bakabona ko bapfuye bonyine baba bagendesheje, bagahitamo gutoza abandi umuco w’icyaha. Hari bamwe bibeshya ko ubwiyongere bw’ibyaha n’abanyabyaha, bituma icyaha gita uburemere imbere y’Imana: ni ukwibeshya. Ingero: hari abavuga ko ubwo hari abasambana babigize umuco, ko Imana izihangana; abandi bati: sinjye njyenyine wiba, n’ahandi ni uko. Niba ndi umwicanyi, sindi uwa mbere…n’ahandi barabikora; niba mbeshya, nta kuri kumbamo, niko isi imeze; niba nishyingiye (dore ko kwishyingira ari ukwishyingura), sinjye gusa, no kwa kanaka ni ko bimeze, nituba benshi dukuramo inda, Kiliziya izagera aho ibyemere…Hano ni ukwibeshya: imivumo myinshi ntibyara umugisha. Yezu atangaza Ingoma y’Imana. Dusabe inema yo kugarukira Imana.

Ntibihagije kudacumura, hejuru yo kudacumura, emera ukure mu rukundo no mu busabaniramana

Hari abantu bibeshya ko bashyikiriye ubutungane! Ibi babivuga bipimiye ku byaha twita ko bikomeye: Ingero: wakwisuzuma ugasanga ntusambana, ntiwiba, nturoga, ntawe wishe, ntawe wahuguje ibye…! Ni byiza rwose, komereza aho ntuzabigwemo. Yezu akomeze akurinde nawe kandi umwemerere. Ariko rero ntibihagije. Ubukristu si amategeko, imigenzo, imihango n’imiziririzo! Ubukristu ni ubuzima, ni ubusabane n’Imana Data muri Yezu Kristu no mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Ubu busabane, nibwo buza kubyara kwa kubahiriza ya mategeko. Amategeko si yo abanza, habanza umubano nyawo na Yezu Kristu. Mu mubano w’abashakanye, igikuru si ukuba mudatukana, mutarwana, mudashotorana, mudacana inyuma. Icy’ibanze kinaturukaho ayo mahoro, ni ukuba musangira, musabana, umwe ari mu wundi, mujya inama kandi mukundana. No mu mubano wacu n’Imana ni uko: Ubusabaniramana mu isengesho, mu Misa, mu gushengerera, mu guhabwa kenshi kandi neza amasakramentu, mu kugira Agisiyo Gatolika tubarizwamo, urukundo n’impuhwe twimitse… ni byo bizatuma tudasambana, tutaba ba nyamugwa iyo irari ridutuye, tutica, tutishimira ibyago by’abandi, tutarahira mu binyoma, tudatana n’uwo twashakanye ….

Ari ko se koko bifite ishingiro guhitamo Yezu?

Iyi si n’byayo nabyo ko biryoshye, n’ubwo hari ibiba bifunitse mo imbere urupfu, koko umuntu yabivirira nga aha ahisemo iby’Imana muri Yezu Kristu? Hari benshi bibaza nk’iki kibazo.

Pawulo yadusubije mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti mu isomo rya kabiri. Imana kuva kera na kare yatuzigamiye ibanga ryo kuduhesha ikuzo muri Yezu Kristu. Isi n’ab’isi ntibigeze baritahura. Abarimenye ni abemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Ikuzo ry’Imana tuzigamiwe ni ukubaho ubuziraharezo, kubana na yo iwayo i Budapfa, kuyishengerera ubuzira-herezo hamwe n’Abamalayika n’Abatagatifu bayo. Ibi kandi tubitangira tukiri ku isi, tukabisogongeraho igihe twemeye kuba abakristu, tukazabihabwa ku buryo busendereye mu Ijuru.

Nyamara arabaruta! Ni we twahitamo gukurikira, gukurikiza no kwamamaza

Kuri iyi si ya Rurema, hari abantu benshi bafite ububasha n’ubuhanga; hari n’ abafite urukundo koko rugaragara; ariko muri bose, nta n’ umwe nasanze yaraminuje mu Bubasha no mu Rukundo! Ibyo abantu bakora byose ngo barakunda, cyangwa ngo baragaragaza imbaraga; ni iby’igicagate! YEZU KRISTU wenyine, ni we wifitemo INDUNDURO y’ URUKUNDO n’ INDUNDURO y’ UBUBASHA: indunduro y’ ububasha, ni Ukwizura mu bapfuye ndetse ukanazura abawe, guhera ubwo ukaba wikijije urupfu kandi ukanarukiza abandi. Indunduro y’ urukundo yo ni UGUPFIRA uwo ukunda kabone n’ubwo we yaba atanagukunda. Hano hari uwagira ati: “hari ababishoboye bapfiriye abandi, barabitangira byo gupfa”. Yego koko. Ariko n’aho bagupfira cyangwa bagapfira imbaga, ibyo ntibikiza ibyaha bya ya mbaga! Ni ba warishe, warasambanye, waragize nabi,…gupfa kwabo ntibigusonera ibyo byaha; muri make, uko si ukugupfira! Kugupfira ni ukugukiza icyaha no kwica urupfu rwaburundu rwari rugutegereje ukagabana ubugingo bw’iteka aho wari warigeneye ubucibwe.

Ni nde wabishoboye? Njye nasanze ari Yezu Kristu wenyine. Ngaho rero, natwe twemere tumuhitemo, we wanadutoye mbere. Nayobore ubuzima bwacu, aduhishurire Data udukunda byuzuye, maze natwiyoborera tukabasha kurangiza umurimo dushinzwe kuri iyi si, mu butungane n’ubusabanira-mana, azatugeze mu bugingo bw’ iteka. Ni we Bugingo budashira. Tumuhitemo. Nta wakagombye guhitamo urupfu kandi Ubuzima bwaratwigaragarije; nta wagahisemo umuvumo kandi umugisha waraje, nta wagahisemo ubutindi kandi haraje Ingabire, nta wagahisemo umwijima kandi Rumuri rukomoka ku Rumuri yariyiziye: Yezu Kristu, Umwami wacu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho