Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 3 cya Pasika, Ku wa 20 Mata 2015
Amasomo. Intu 6,8-15; Zab119(118); Yh6,22-29.
-Ibiribwa bihoraho. Bakristu bavandimwe kuri uyu wa mbere w´icyumweru cya gatatu cya Pasika turumva uburyo imbaga y´abantu ishakashaka Yezu kugeza imusanze i Kafarinawumu. Ikibazo cy´iyi mbaga yashakishaga Yezu kigaragaza aho ukwemera kwabo kwagarukiraga . Yezu abibonye atyo ntiyabasubiza kuko yarebaga mu mitima yabo. Niko kubabwira ati ” Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw´iteka…Icyo nicyo natwe Yezu atwigisha uyu munsi.
-Kwemera uwo yatumye. Iki ni igisubizo yahaye imbaga yamushakishaga. Kwemera Umwana w´umuntu n´ikimenyetso cyo kwemera uwamutumye. Icyo nicyo gikorwa Imana ishima. Uko niko guharanira ingoma y´Imana. Iyo ngoma irangwa n´ubutungane, amahoro n´ihirwe muri roho mutagatifu. Bavandimwe, icyo nicyo natwe dusabwa gushakashaka mu buzima bwacu bwa buri munsi: Kwemera uwo Imana yadutumyeho. Kwemera imico n´imigenzo ye myiza yo gukunda Imana n´abavandimwe. Ibyo nibyo Kristu atwibutsa uyu munsi. Nimucyo twange ibyaha byacu rero maze dusabe Nyagasani aturinde inzira y´ububi n´ikinyoma. Tumusabe atugirire ubuntu maze duhitemo kutamutenguha. Duharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw´iteka…Dukundane rero tutitaye ku nyungu z´iyi Si ihita. Dusabe Nyagasani atwongerere ukwemera muri we maze duhore tumugana. Umwamikazi w´abahowe Imana udusabire. Nyina wa Jambo uduhore hafi. Mutagatifu Anselme udusabire.
Padiri Emmanuel MISAGO.