Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru cya 31 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 05 Ugushyingo 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA
Amasomo: 1º. Rm 12, 5-16a; 2º. Lk 14, 15-24
-
IBIRORI BYARATEGUWE NIMUZE
Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya 31 gisanzwe,C, amasomo matagatifu twumva araturarikira ibirori byo mu ijuru n’uburyo bwo kubyitegura, aho twizeye kuzatura tugasenderezwa ikuzo hamwe n’Abamalayika n’Abatagatifu bose.
Bavandimwe, iyo impera z’umwaka wa Kiliziya zegereje, Yezu Kristu adukumbuza ibyo birori. Akoresheje umugani w’abatumirwa banga kwitaba, Yezu Kristu araturinda hakiri kare ibyo twakwihambiraho byose bibangamiye ukwitabira kwacu ibirori byo mu ijuru.
Tuzirikane mbere na mbere icyo uyu mugani uvuga: umuntu ukomeye wateguye ibirori ni Imana, ibirori birashushanya ihirwe ryo Ngoma yayo. Umugaragu ni Yezu ubwe; abatumiwe bakanga kwitaba ni abayoboke n’abakuru b’iyobokamana ry’Abayahudi naho abakoranyijwe mu mayira ni abanyabyaha bicuza, abaciye bugufi n’abanyamahanga bemera Yezu Kristu kandi bakamwizera. Ubu noneho nitwe Yezu Kristu atumira. Ibirori rero byarateguwe kandi nta n’umwe muri twe uhejwe kereka uzinanirwa. Ese wowe uriteguye?
-
NI IBIKI BISHOBORA KUTUBUZA KWITABIRA IBIRORI?
Abatumirwa twumvise uyu munsi bitwaje amasambu, ibimasa byo guhingisha no kurongora bemera kubigurana rwose ubutumire. Bavandimwe, muri iki gihe, ari ibintu cyangwa abantu bashobora kutubangamira, bakatubuza kwitabira ubutumire bw’Ingoma y’Imana. Uyu munsi Yezu arifuza ko tumenya kwigobotora ibituziga bituma tutakira Yezu Kristu n’Ingoma yaje kogeza mu bantu. Ese wowe ni ibiki cyangwa ni bande wahaye umwanya w’ibanze kugeza ubwo ushyira ku ruhande ubutumire bwa Yezu Kristu?
-
HARI N’IBYADUFASHA KWITABIRA NO KWITEGURA UBUTUMIRE
-
Gukoresha neza ingabire twahawe
Bavandimwe, kwitabira ubutumire ni ugukoresha neza ingabire n’impano Imana yaduhaye kandi tukabigira mu bwiyoroshye bw’umutima. Koko rero muri iki gihe turimo hari byinshi biturangaza, ibyo dushinzwe tukabikora nabi, tukabikorana ubute, ukwiganyira cyangwa akamenyero. Pawulo mutagatifu ati:”uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, yo kwita ku bandi, yo kwigisha, yo gutera abandi inkunga, yo kuyobora…” nabikorane umwete kandi anezerewe. Koko rero ingabire n’impano twahawe ku buntu, twazihawe kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.
-
Urukundo ruzira uburyarya
Urukundo rwa bamwe muri iki gihe rurakemangwa; rwibazwaho byinshi kandi rwihishemo uburyarya. Iby’ubu ni “mpa nguhe” cyangwa ngo “akebo kajya iwa Mugarura”. Muri iki gihe hagaragara ubwikunde bukabije mu ngeri nyinshi z’abantu no mu mpande zose z’ubuzima. Byongeye hari n’abatera abandi inkunga cyangwa bagafasha abandi mu bwirasi no mu bwikanyize. Bene ibyo ni ukuba imbata y’uburyarya, iy’ubwirasi n’ukwishyira ejuru kandi ibyo ni imico iranga Sekinyoma na Serwango. Koko rero bavandimwe, hari abana benshi baryarya ababyeyi n’abarezi babo, hari urubyiruko ruryaryana ngo rurakundana, hari abagabo benshi n’abagore baryaryana. Hari abanyamadini bafata ibyo gusenga bakabihindura ibyo kwishakira umugati. Hari abakristu benshi baryarya Imana ndetse bakajya mu Kiliziya no mu nsengero ari amaco y’inda. Dukwiye rwose kwihatira kurwanya uburyarya mu byerekeye urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu.
-
Guhunga ikibi
Bakristu bavandimwe, muritonde kuko isi ya none ikunda ikibi. Rimwe na rimwe iracyimika, ikakigira umuco. Hari n’aho usanga ikibi cyarabaye kwirwanaho cyangwa kwirengera. Guhunga ikibi no kukishisha ni intangiriro y’ubutungane. Ni byo biduha kwihambira ku cyiza no gukunda Imana nta cyo tuyibangikanyije na cyo. Koko rero hari benshi birirwa kandi bakarara mu migambi mibisha bukira bugacya n’ejo bikaba uko. Umuntu akamara icyumeru acura umugambi wo kwica, kwiba cyangwa se gusambana. Bene uwo aba yarapfuye ahagaze kandi yarabaye imbata ya Sekibi.
-
Kugira umwete no kwirinda ubunebwe
Ubunebwe ni umwe mu mizi y’ibyaha byinshi. Burya ngo utagira icyo akora aba yarangije guha Sekibi urwaho. Mu bunebwe ni ho ibitekerezo bibi bituruka cyane cyane ibyo kwihugiraho no kugira ubwikunde bukabije. Ibi na byo bikavamo ubwirasi kuko iyo umuntu amaze gukurura yishyira ahigika mugenzi we kandi guhigika umuvandimwe ni uguhigika Imana. Mu mibereho ye i Nazareti, Yezu yagaragaje ko umurimo ari isoko y’ubutungane kuko tugomba kwitagatifuriza mu byo dukora kabone n’ubwo twaba tuvunika. Ariko nanone umurimo ugomba kujyana n’isengesho ni yo mpamvu Mutagatifu Benedigito w’umumonaki yashyiriyeho Abamonaki be iri tegeko ngo senga kandi ukore.
-
Kudahwema gusenga
Gusenga ni igikorwa cy’ibanze kibanziriza indi migenzo myiza nyobokamana. Gusenga Imana ni ukumenya nyine ko ari Imana, ikaba Umuremyi n’Umukiza, Nyagasani n’Umugenga w’ibiriho byose, Rukundo rudashira kandi rurangwa n’ibambe. «Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine » (Lk 4, 8). Ni na byo kwitabira impuruza ya Yezu Kristu iturarikira ibirori byo mu ijuru. Gusenga Imana mu cyubahiro no mu kwicisha bugufi bidasubirwaho, ni ukwiyumvisha « agaciro gake k’ikiremwa » kiriho kibikesha Imana. Bityo rero, gusenga Imana, mbese nka Mariya mu Ndirimbo isingiza Nyagasani, ni ukuyisingiza, kuyikuza no kwicisha bugufi, ugahamya uyishimira ko yakoze ibintu bitangaje kandi ko izina ryayo ari ritagatifu. Ni no kugaragaza ibikorwa by’ukwemera, ukwizera n’urukundo biranga umuntu wese ushishikariye kwitabira ubutumire bwa Yezu Kristu uturarikira kwakira Ingoma y’Imana aho twese tuzishima iteka.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe!
Padiri Théoneste NZAYISENGA