Ibisingizo by’Imana

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 6 cya Pasika, C

Ku ya 07 Gicurasi 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 16, 22-34;  2º. Yh 16, 5-11

Ibisingizo by’Imana

Turi mu Mwaka w’UKWEMERA. Uzadusigire imbaraga zo gusingiza Imana. Uwabatijwe wese ukomeye mu kwemera, akora isengesho rifite ingufu. Isengesho rikomeye kandi ni iribasha kwitegereza ibyo ku isi byose maze rigasingiza ubuhangange bw’Imana Data Ushoborabyose Umuremyi w’ijuru n’isi wakoze ibitangaza bindi byinshi bikomeye nko kwigira umuntu cyangwa kwigira Ukarisitiya itunga roho z’abemera. Ibyo bisingizo bivuye ku kwemera gukomeye bizamuka mu mutima maze ibimenyetso bikigaragaza.

Gusenga dusingiza Imana ntibikorwa gusa mu bihe by’amahoro, umudendezo n’ibyishimo. Ukwemera gukomeye kugera ku bisingizo no mu bihe by’amage n’ibitotezo. Imbaraga zo gusingiza zikora ibitangaza bihanitse. Erega ubundi iyo umuntu areganiwe akishyira mu maboko ya YEZU KRISTU, burya si we ubona ijambo avuga asingiza Imana, ni Roho Mutagatifu umukoreramo. Uwo Roho YEZU yatubwiye ko ari we Muvugizi azatwoherereza, ni We mbaraga z’abemera bizeye Umutsindo muri YEZU KRISTU. Iyi nyigisho ndayumva rwose kuko nemera ibikorwa bihanitse abakunzi ba YEZU bagezeho basingiza Imana n’ubwo bari mu bitotezo. Ndayumva neza kuko ibyabaye kuri Pawulo na Silasi mu gicuku basingiza Imana, ndabyemera. Icyo nisabira YEZU KRISTU, ni ukuzamba hafi igihe cyose nzagomba kunyura mu bitotezo kugira ngo nanjye imbaraga z’ibisingizo by’Imana zizampe gutsinda amagorwa no gutanga urugero rw’ukwemera kugeza ku isegonda rya nyuma. Ndumva nawe wasaba izo mbaraga z’ibisingizo.

Akenshi iyo abavandimwe bari mu mwiherero, bakunze kugira gahunda yo kubyuka basingiza Imana. Nko mu masakumi n’imwe za mu gitondo ukumva ibisingizo by’Imana bihanitse. Rirya sengesho rigira imbaraga nyinshi zicengeza ineza ya YEZU KRISTU mu mubiri wacu. Muri ibyo bisingizo hazamukamo ibyishimo bivuye ku mutima maze umuntu akirirwana akanyamuneza. Umukristu wese ushaka gutera imbere mu mushyikirano n’Abijuru, yiyumvamo imbaraga zimukurura akabyuka asingiza Imana. Iyo agize za gahunda zimugora, uko biri kose ahora asonzeye kugaruka kuri iryo sengesho. Ijwi ribyuka risingiza Imana risabira isi Umukiro. Ayo majwi abaye menshi cyane, imbaraga za Nyakibi zacika. Ni yo mpamvu ari byiza kugira amatsinda y’abavuga ibisingizo by’Imana Data Ushoborabyose.

Imbuto y’ibisingizo, ni imbaraga za Roho Mutagatifu zidusenderamo tugatsinda ubwoba tukerekwa Umutsindo wa YEZU KRISTU n’abamubereye indahemuka mu ikubitiro. Gutera imbere mu bisingizo, ni na ko kugira imbaraga zo kugaragaza ibikorwa bitera abandi gukunda YEZU KRISTU. Ni uko twanabyunvishe: ibisingizo bya Pawulo na Silasi mu buroko byaciye ingoyi z’uwari wabashyize ku ngoyi atazi ko ari we uboshywe biteye ubwoba. Yarabohotse arabatizwa, we n’abe bose bemera YEZU KRISTU.

SINGIZWA YEZU KRISTU WAPFUYE UKAZUKA.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho