Ibitambambuga

KU WA 3 W’ICYA 22 GISANZWE A, 02/09/2020

Amasomo: 1 Kor 3, 1-9a; Zab 33 (32), 12-13, 14-15, 20-21; Lk 4, 38-44

Ibitambambuga muri Kirisitu

Igihe Pawulo yandikiye Kiliziya y’i Korenti bwa mbere, yaduhishuriye uko aba-Kirisitu bari bifashe. Uko byumvikana bari batarakomera. Pawulo agamije kubacyaha kugira ngo bace akenge mu bya Yezu Kirisitu.

Pawulo yari yaratangije iryo koraniro i Korenti maze nyuma ye haza uwitwa Apolo akomeza kubigisha Inkuru Nziza. Ariko nyamara byaje kugaragara ko i Korenti abemeye Kirisitu bari bakifitemo amatwara atagize aho ahuriye na We. None se abantu basakuzaga bamwe muri bo bavuga ko bikundira Pawulo abndi ngo Apolo! Wagira ngo kuri bamwe Pawulo ni we Kirisitu ku bandi Apolo akaba ari we We! Bari bataramenya ko muri Kiliziya Kirisitu ari we mukuru. Ntibari bazi ko ari we uha bose gutera imbere mu by’Imana yewe no mu by’isi. Uko tumusanga ni ko atwongerera urukundo rw’Imana, ni ko aduha kwitwara neza no kumenya gukoresha neza ibyo ku isi. Buri wese rero yagombaga kuba yariyumvishije ko ashakisha uko ashyikirana na Yezu ku giti cye kugira ngo amucengeze mu musokoro amabanga y’Ingoma y’Imana. Abatangiza amakoraniro, ababasimbura n’abandi bose bitangiramo ubutumwa, nta n’umwe ugomba kurangamirwa nk’aho ari we Yezu Kirisitu.

Pawulo intumwa agendeye kuri ayo matwara y’amarangamutima gusa, yemeje ko abo Banyakorenti bari bakiri ibitambambuga muri Kirisitu. Ni ukuvuga ko bari bataramenya Kirisitu uwo ari we. Igitambambuga cyose kiba kitaramenya gutandukanya akaro n’akatsi. Hari n’ibindi bimenyetso byagaragazaga ubutambambuga bwabo. Ngo bari bakigengwa na kamere yabo gusa. Bari bakiri impinja mu bukirisitu ku buryo Pawulo avuga ko yabatungishije amata gusa. Ntiyashoboraga kubagaburira ibyo kurya bikomeye. Umuntu utarabasha kwakira inyigisho nyinshi zikomeye mu by’ukwemera, aba akiri uw’iyi si. N’iyo akirangwa n’ishyari n’amakimbirane, aba akiri igitambambuga muri Kirisitu.

Ese aho natwe ntitukiri ibitambambuga muri Kirisitu? Iyi nyigisho ishingiye ku ijambo ry’Imana twumvise nidufashe guhuguka. Buri wese ahore yisuzuma yikonozemo amatwara yose yatuma Sekibi imuha urw’amenyo. Koko rero hari henshi mu ngo, mu Miryangoremezo, mu turere, mu masantarali no mu maparuwasi usanga abakirisitu batumvikana. Uhereye ku bayobozi n’abandi bafatanya ugasanga bifitemo amacakubiri no kudashyira hamwe. Ugasanga aho kumva ibyo Yezu abigisha mu Ivanjili barakurikira iby’isi gusa. Urwo runturuntu dushobora kurusanga hose. Mu bato no mu bakuru, muri Kiliziya no muri Leta cyane cyane, mu bakennye no mu bakire, mu bize no mu batarize, muri Afurika n’i Burayi no ku isi hose. Ikibazo kiba hose. Cyakora na none, nta bapfira gushira. Hose ushobora kuhasanga abantu borohera Roho w’Imana bakarangwa n’ineza n’ikinyabupfura. Hari abo uzasanga abarangwa n’urwango, ruswa n’ubusambanyi. Bashobora kuba ari bo benshi, Imana ni yo ibizi. Ariko hose ntihazabura bake barangwa n’ineza, bagirira neza abakene n’abatishoboye. Akenshi bene abo ntibagira ibikabyo mu mibereho yabo. Iyo bicengejemo urukundo rwa Kirisitu, barangwa no kwiyoroshya cyane no gushyira mu gaciro. Bene abo, isi irabakeneye cyane mu gihe abirata n’abanyabikabyo bagira nabi bikururira umuvumo wo kwangwa na benshi.

Tugenze, dute? Turebere kuri Yezu Kirisitu. Dusenge cyane turonke imbaraga zo kwanga ikibi. Kandi twakire umugisha Yezu yahaye Kiliziya n’ububasha bwo gukiza roho z’abantu. Duhore twishimira kwakira uwo mugisha Kiliziya idusenderezamo ku bwa Kirisitu. Bamwe muri twe bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti, tubasabire birinde kubaho nk’ibitambambuga. Ni bwo bazagira imbaraga zo kuvana benshi mu manga.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Adelina, Konkorudi, Zeno, Antoni, Tewodota n’umuhire Ingrid, badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho