Ibitekerezo bitunganye n’ubutwari bwa kigabo

Ku cya 33 Gisanzwe A, 19 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: 2 Mak 7, 1.20-31

Zab 17 (16), 1.5-8.15

Ivanjili: Lk 19, 11-28

None dukomeje kumva imibereho ya bamwe mu bitwa Abamakabe. Abo rero, ni umwe mu miryango yamenyekanye cyane mu gihe Abagereki bari barigaruriye ibihugu byinshi kuva mu mwaka wa 336 mbere ya Yezu Kirisitu. Bakomeje kwigarurira isi ari na ko bemeza ku gahato imico yabo bashaka gusibanganya imico y’ibice byose bari barigaruriye. Iryo zina “Makabe” risobanura “inyundo” mu ndimi za kera, bari bararihimbye uwitwa Yuda hamwe na bene wabo. Babaye intwari koko bangira Abagereki guhururira imico yindi baretse uwabo wa gihanga. Muri ibyo bihe, Abayahudi benshi barishwe bazizwa gukomera ku muco wabo no kutitabira uw’amahanga.

Umwe mu miryango y’Abamakabe wabaye ikirangirire. Ni umugore wari ufite abana barindwi maze bose bakemera gupfa aho gusuzugura Imana yabo nk’uko babyemeraga. Ese ubutwari bw’abo bana babukuraga he?

Nyina ubabyara ngo yari yuzuye ibitekerezo bitunganye n’ubutwari bwa kigabo. Yabareze neza abatoza gukomera ku Mategeko y’abasokuruza kugeza n’aho bakwemera kubipfira. Ni byo koko yabigaragaje cyane ubwo umwicanyi yari amubwiye kugira inama umuhererezi we ngo akize ubuzima bwe. Uwo mubeyeyi ntiyigeze ahindagana. Yamugiriye inama agira ati: “Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe, kugira ngo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera, nzongere kukubona hamwe na bo”. Ibyo yabivugaga ahereye ku bwenge yari yaragezeho yitegereza ibiriho byose akamenya ko byaremwe n’Imana isumba zose. Yari yarasobanukiwe ko ari Yo yonyine ikwiye icyubahiro, ko abicanyi bo mu isi atari bo bagomba kumvirwa.

Uwo mubyeyi natubere urugero mu kwitoza umurongo w’ibitekerezo bizima kandi bihamye uko ibihe byaba byifashe kose. Abamakabe bahagaze gitwari banga kugaraguzwa agati, banga gukoreshwa ibyaha, banga kubeshywabeshywa. Bakomeye ku kwemera kwabo. Bahaye urugero abana babo na bo barakomera. Uriya mubyeyi nabere urugero ababyeyi bose. Bamenye ukuri bemeye. Bagire ubutwari bwo kuvumbura amayeri ya Sekibi igendera ku kinyoma. Bakomere kuri Yezu Kirisitu bakomeze n’abana babo bose.

Erega feza Yezu yaturagije nta yindi usibye ubuzima bushya yaduhaye kandi tugomba gukomeraho no kugaragaza imbuto nyinshi twagezeho ku bwa Batisimu twahawe. Nta kwirangaraho. Nta gushukishwa amaronko yo kuri iyi si kuko yose yose arangirana n’igihe. Duhore twiteguye kumurikira Yezu Kirisitu imbuto tweze ku bw’ukwemera twakiriye.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu nka Sisiliya duhimbaza none, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho