Ibitera abantu umurengwe

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  26  GISANZWE (C), KU ITARIKI YA 25/09/2022

Amasomo: Am 6,1a.4 -7; Zab 146(145),6c-10; 1Tim 6,11-16; Lc16,19-31.

Bakristu bavandimwe, nshuti z’Imana, kuri iki cyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe, Ijambo ry’Imana riratubwira uburyo Umurengwe n’uburangare bijyana nyirabyo ku kurimbuka. Mu bitera abantu umurengwe n’Uburangare harimo n’ibintu by’Umurengera. Riratugira inama kandi rigira riti: naho wowe muntu w’Imana ibyo bintu ubihe akato, ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza nk’uko isomo rya kabiri ribitsindagira.

Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi,  ijambo ry’Imana rirabuira abariho mu mudamararo, mu murengwe no kwishimishiriza mu byo barya, aho baryama, mu ntebe ngo bagaramamo n’umuziki ndetse n’ibyo bisiga. Ibyo kandi ngo byababereye ibirangaza ndakumirwa bituma batabasha kubona ko rwagati muri bo hazamutsemo ubwirasi ari na bwo Uhoraho avuga ko buzaba intandaro yo kurimbuka kw’Imiryango irangaye harimo uwa Yozefu uvugwa ku murongo wa 6 w’umutwe wa 6 n’uwa Yakobo uvugwa mu murongo 8 w’umutwe wa 6 w’iki gitabo cya Amosi cyavuyemo isomo rya mbere. Iyo wumvise ukuntu Uhoraho ahagurukira abanyamurengwe wibaza niba na n’ubu bene ibyo byiciro bitakibaho. Biratangaje kubona hari abantu babaho mu gufuraha nyamara iruhande rwabo hari abagowe bikabije batirebera n’irihumye. Umukungu turaza kugarukaho mu Ivanjiri ya none usanga ikintu gikomeye yakoshejemo ari ukutabona ko Lazaro yari amukeneye.

Mu isomo rya Kabiri ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote, aragira ati: “naho wowe muntu w’Imana ibyo bintu ubihe akato, ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.” (1Tim 6,11).

Ibibi bigawa biba ku bandi nawe byakugeraho. Ngiyo impamvu ituma tugomba guhora turi maso ngo tutagwa mu bishuko (Mt26,41). Iruhande rwacu, mu bo tubana, cyane cyane mu bashaka kutugira inshuti nshya hari ubwo hazamo n’abashobora kugucuyura bucece. Iyo tubonye ibyagushije benshi kandi n’ijambo ry’Imana rikabigarukaho ntibiba bikwiye ko twirangarira gusa kuko mu ntambara iyo utarwanye cyangwa ngo uhunge ibyawe ntibitinda kurangira nabi. Ubuzima bwacu bwa Gikristu na bwo ni uko. Rwana cyangwa uhunge. Hunga ibyangiza benshi. Rwana intambara y’ukwemera kuko iyo ubaye akazuyazi birangira urangajwe n’ibyishimishirizwamo na benshi hanze aha nyamara bitaganisha ku bugingo bw’iteka.

Mu ivanjiri ya none tumenyereye nk’Ivanjiri y’Umukungu na Lazaro w’umukene, turumva ibintu biteye agahinda byinshi byaberaga mu rugo rw’umukire bizatuma yicuza byinshi bitagishobotse. Ikintu gikomeye umukungu yakoshejemo si ukuba umukungu ahubwo ni Ukwirengagiza ibyo yari ashoboye gutunganya. Ntiyabashije kubona ko Lazaro yari amukeneye ngo abone amahoro, abone ibyishimo, abone ubuzima, akire ibimugoye n’ibindi byinshi umukungu yari ashoboye ariko akarangazwa n’umurengwe yogagamo. Na n’ubu hari benshi badukeneye, bakaba bicecekeye batavuga ariko kandi batari kure y’amaso yacu. Uhoraho araturinde kwirengagiza ibyo twari dushoboye gutunganya kuko byakoze ku mukungu.

Bumwe mu butumwa bw’Ibanze Musa uvugwa mu ivanjiri yakoze ni Ukuyobora no Gusabira Imbaga yari ashinzwe. Na n’Ubu abashinzwe ibyo baracyariho. Tujye twibuka natwe kubafasha kutananirwa nk’uko byagenze igihe Musa yabaga ateze amaboko Abayisraheli bakaganza yayamanura bakaganzwa n’abanzi nuko bagafata ibuye bakarimwicazaho, maze Aroni na Huru bakajya baramira amaboko ye ngo atananirwa akamanuka bagatsindwa (Iyim 7,8-12). Ba Musa turacyabafite na n’ubu tubumve ariko tujye tunabarinda ibyatuma amaboko yabo agwa. Abahanuzi na bo turabafite kuko Imana itigeze iba gito mu kuburira abayibonera umwanya. Ikibazo ni uko ibirangaza byabaye byinshi abatiramiye kare bagatwarwa na byo.

Dusabe Yezu aturinde kwishimishiriza mu bidakwiye, aturinde kwirengagiza abadukeneye no kwirengagiza ibyo twari dushoboye gutunganya, aduhe kumva no kumvira ba Musa kandi bene abo tujye tunibuka kubarinda ibibatera kunanirwa ku rugamba rwa gikristu twese duhuriyemo kuko iyo amaboko yabo aguye cyangwa se bagatsikira hahungabana byinshi na benshi.

Nyagasani Yezu nabane namwe abarinde,  kandi abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, Mwana , na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA

Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho