Inyigisho yo ku wa 4 w’Icyumweru cya 4 cy’Igisibo
Amasomo matagatifu: Iyim 32,7-14; Zab 106(105); Yh 5,31-47
Bavandimwe, muri iki gihe cy’Igisibo mu byo dukunze kuzirikana byabaye mu mateka y’umuryango w’Imana kandi biduha inyigisho ikomeye harimo urugendo rurerure uwo muryango wakoze mu butayu imyaka 40 igihe Imana yari iwukuye mu bucakara bwa Misiri iwerekeza mu gihugu cy’isezerano ari cyo cya Kanahani. Muri urwo rugendo umuryango wa Israheli wari uyobowe na Musa, umugaragu w’Imana yari yaritoranyirije kugira ngo abe ari we uwurangaza imbere bamubona ahagarariye Imana itagaragara. Urwo rugendo rwo mu butayu ntabwo rwari rworoshye birumvikana bahuriyemo n’ibigeragezo bikomeye ndetse n’ibishuko. Kenshi bagacika intege ubundi bagacumura kubera intege nke za muntu bakarenga ku isezerano ry’Imana, bakirengagiza aho yabakuye maze bakayihemukira. Bityo bakaba ba “nyamwanga iyo byavuye”. Aka ya migani ya kinyarwanda ngo “umutindi umuvura ijisho akarigukanurira”, “uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira imana”, “abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi”, “isi ntigira inyiturano”…
Mu by’ukuri Imana yabagiriye ibyiza byinshi: yabakuye mu bucakara aho bahoraga babogoza amanywa n’ijoro kubera gutotezwa, gusuzugurwa, kugirirwa nabi ku buryo bwose no gukoreshwa imirimo y’agahato irenze ubushobozi bwabo, irabayobora irabarengera ikoresheje ububasha bwayo, ibakiza Farawo n’ingabo ze, ibambutsa inyanja y’umutuku ihabashakiye inzira yumutse, mu butayu inzara ibamereye nabi Imana ibaha umugati uvuye mu ijuru, barembejwe n’inyota ibaha amazi avubutse mu rutare, ikomeza kubaba hafi mu rugendo no kubereka ububasha n’urukundo rwayo bitagereranywa, ibagirira isezerano kugirango ibereke ko iri kumwe na bo bya hafi, ibaha amategeko yayo kugira ngo ababere inzira be kuyobagurika no kujarajara cyangwa guhuzagurika mu mubano wabo na yo ndetse na bagenzi babo. Ariko iri somo rya mbere riratwereka ukuntu barenze Kuri ibyo byose bakihumanya ku buryo bukomeye, “bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo bavuga ngo ‘Israheli dore Imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’ “Uhoraho abonye ko umuryango we ufite ijosi rishingaraye biramubabaza cyane ndetse yiyemeza kubarimbura ariko Musa akomeza gutakambira Uhoraho, kubera za mpuhwe ze zitagira urugero arabababarira.
Bavandimwe, ni ngombwa ko tuzirikana cyane ku buzima bw’umuryango w’Imana wo mu Isezerano rya kera kuko ni wo dukomokaho twebwe umuryango w’Imana w’Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka ari wo Kiliziya ya Yezu Kristu. Urugendo rwacu hano ku isi rusa n’urugendo abo bakurambere bacu bakoze muri icyo gihe nk’uko tubisanga mu Iyimukamisiri. Mu by’ukuri hari byinshi duhuriyeho na bo nka kameremuntu n’intege nke zayo, kugomera Imana hato na hato tukirengagiza aho yadukuye n’ibyiza idahwema kutugirira, kutihanganira ibigeragezo, kwijujutira Imana, kurenga ku mategeko yayo tukikorera ibitunyuze, cyangwa ibidushimisha bihuye n’ibitekerezo n’ibyifuzo byacu bya kimuntu…
Ariko kandi twebwe twahawe byinshi tuzabazwa byinshi. Kuko twe twiboneye Imana ubwayo, yaduhaye umwana wayo Yezu Kristu yigira umuntu abana natwe asangira natwe byose uretse icyaha, yihanganira kutakirwa n’abo yaje gukiza, aha ndazirikana amagambo akomeye Yezu yavuze mu Ivanjili ya none kubera abantu bamwe banangiye umutima bakanga kumwemera ngo bakire, aho ababajwe n’ukuntu abantu banga kumusanga ngo bagire ubugingo, ni bamwe banze kwemera ko ari umwana w’Imana nyirizina, Imana ikomoka ku Mana urumuri rukomoka ku rumuri, bityo bakiheza ku mukiro w’ijuru. Yezu yahuye n’imibabaro n’ibitotezo bikabije kugeza n’aho asesa amaraso ye aratwitangira apfira ku musaraba kugira ngo aducungure, atsinda icyaha n’urupfu kandi atangaza izuka ku bamwemera bose.
Bavandimwe, ubwo twagiriwe ubwo buntu bugeretse ku bundi, nitwirinde ko umutwaro w’ubucakara wongera kutugonda ijosi. Ndavuga ubucakara bw’icyaha n’urupfu. Duce ukubiri n’ibigirwamana byose. Dushobora kuba tudafite ikimasa dusenga kigaragara nka bariya baturage bo mu Isezerano rya kera ariko tukaba tugifite mu mutima wacu. Ibyo byose duha umwanya w’ibanze mu mutima no mu buzima bwacu bikatudindiza cyangwa bikatubuza gusabana n’Imana n’abavandimwe uko bikwiye. Burya ngo “n’utakwambuye aragukereza”. Hari byinshi bitudindiza bigatuma duta igihe cyangwa tugateshuka inzira mu rugendo rwacu rugana Ijuru. Muri iki gisibo twongere tubwire Yezu tuti: “Yezu mu gukiza abantu warababaye cyane, kubera ibyaha twakoze wagize ishavu ryinshi, ubwo wadukunze rwose ukadupfira twese ibyaha turabigaye dukunde wowe gusa”.
Bikira Mariya Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu!
Padiri Félicien HARINDINTWARI, Espagne