KU WA 4 W’ICYA 2 CY’IGISIBO 04/03/2021
Amasomo: Yer 17, 5-10; Zab 1; Lk 16, 19-31.
Ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi
Dukomeje Igisibo tugana Pasika. Amasomo y’uyu munsi arasa n’aho agenewe abakize muri iyi nyamara ntibamenya kubaha Imana. Bene abo, ku isi bimbwira ko bari mu mahoro n’umutekano nyamara ntibazi urubategereje. Twese tunazirikane umugani w’umukungu na Lazaro w’umukene. Ese ubundi ku isi, ni nde utekanye bya nyabyo?
Ijambo ry’Imana ribwirwa bose, buri wese akagira isomo avanamo. Twese uko turi kuri iyi si, turasahaka amahoro n’umutekano. Imivurungano n’imidugararo, biragatsindrwa. Hariho inzira imwe rukumbi yo kubaho dutekanye: ni ugushingira ubuzima bwacu n’ibikorwa byose ku kwemera no gukunda Imana Data Ushoborabyose Se wa Yezu Kirisitu. Uzayimenya akayigenderamo wese, azaba ahirwa. Umuntu wese kandi ufite ijambo mu mitegekere y’isi n’ibihugu, namenya inzira nyayo y’umutekano, azagirira akamaro abatuye iyi si. Umuntu wese wabatijwe akumva ko akuze mu bukirisitu, azaba kuri iyi si aharanira amahoro kugira ngo agire uruhare ku mutekano isi ikeneye. Nagerekaho rero kwiyemeza kuyobora abandi mu Muryango w’Imana, azerekeza benshi bashoboka mu butagatifu. Ese abapadiri nibaharanira koko ubutungane, bizamera bite? Bazafasha abayoboke ba Kirisitu kuba abatagatifu rwose. Ese hari benshi bashishikajwe no gushaka umutekano n’amahoro mu nzira nziza y’ubutagatifu?
Isomo rya mbere ndetse n’Ivanjili, aduhishuriye ko hariho abantu bashakira umutekano aho utari. Hariho abantu biringira abandi bantu mu byo gushaka amahoro n’umutekano. Bene abo bariyemera bikabije. Bashyira amizero yabo mu mbaraga z’umubiri n’amayeri matindi bifitemo. Bene abo ngo ni ibivume. Bameze nk’agati kumiranye katagira amababi n’imizi yako ntigire ishingiro. Ibi ni ukuri: abantu bose tuzi mu mateka y’isi bagiye bashakira amahoro n’umutekano mu mbaraga z’umubiri bagashoza intambara bakagarika ingogo, abo bose bagiye barangiza nabi bakagenda nka Nyombere. Impamvu nta yindi, ni uko basuzuguye Imana Ijambo ryayo bakarikerensa.
Abo bapfayongo bameze nka wa mukire Yezu avuga mu Ivanjili. Wa wundi waryaga neza akambara neza agafuraha akavuyarara. Abantu nka we, barishima bakikirigita bagaseka ngo barakomeye. Ikibabaje cyane ni uko birengagiza abakene. Lazaro wo muri iki gihe akomeje kumererwa nabi. Turamubona abunza agafuka ashaka uwamufungurira. Turamubona yayura yaburaye yabuze epfo na ruguru! Lazaro turamuruzi yajegejwe n’indrwara, yarazonzwe agenda azungera. Nguwo Lazaro yagirijwe impande zose. Arashinjwa ibinyoma agacirwa urwo gupfa! Lazaro arababaye. Ntagira umusura, nta we umucanira yakonje. Lazaro, ntawe umusura ngo amuhumurize.
Nyamara Lazaro arahirwa. Ni we uhirwa kuko yiringira Uhoraho. Uhoraho amubereye ikiramiro. Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi. Amababi yacyo ntiyigera arabirana. Lazaro yabayeho yoroheje hano ku isi. Dore yitabye Imana aragororerwa. Wa munyacyubahiro, wa munyamaboko wasuzuguye Imana arihe? Dore na we yarapfuye umupfayongo. Dore ari ahantu h’umuriro utazima. Kuki se? Kuko atubashye Imana. Yararwishigishiye. Ageze aho yibuka kwisama yasandaye. Amazi yarenze inkombe ku mukungu utagira ubwenge! Yasuzuguye Imana arayishyogoza biratinda. None atangiye kwicuza bitagishobotse. Arabogoza avuga ko ashaka ko Lazaro amubobeza ururimi! Mbega umupfayongo! Byararangiye. Nta we uri mu muriro uzamuka ajya mu ijuru. Nta n’uri mu ijuru ujya mu muriro. Nta mahuriro rero. Umukungu yimye Lazaro duke yari akeneye ngo aramuke none dore aratakamba ngo Lazaro wahoze ari umukene amuhumurize. Byararangiye!
Mu gihe twe tugihumeka, nimucyo twirinde ubwenge buke. Bwenegebuke ni wa wundi unnyega Imana Ishoborabyose. Ni wa wundi ku isi utekereza ko Imana ntacyo ivuze imbere ye. Ni wa wundi wikekaho amaboko n’ubushobozi bidasanzwe. Iyo basuzuguye Imana, burya baba biyatse imbaraga zose yabahaye. Barakora ariko ntibageze amahoro kuri iyi si. Nta n’ayo bagira mu mutima no mu ngo zabo. Nimucyo twe duhitemo kuyoboka Imana Se wa Yezu Kirisitu. Mu gihe dusenga kandi dusiba, twibuke abakene na ba Lazaro bose tubona mu isi. Iby’agasuzuguro tubireke. Ibyo kwirarika dusuzugura Imana tubyirinde. Nta we uzi igihe Data azamuhamagarira ngo amwitabe yisobanure mu byo yakoze akirimo akuka!
Yezu Nyir’Impuhwe asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Kazimiri, Lusiyusi, Apiyano na Basino, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana