Ibuka Nyagasani!

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo, C

Ku ya 21 Gashyantare 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Esitera 4,17k-m.r-t; 2º.Mt 7, 7-12

Ibuka Nyagasani, Wimenyekanye muri iki gihe cy’amage turimo!

Igitabo cya Esitera kidutekerereza ukuntu Abayisiraheli bari bageramiwe, maze umwamikazi Esitera agatakambira Uhoraho bakarokoka. Iyo mu Buperisi aho bari barajyanywe bunyago, Esitera mwene wabo yari yararongowe n’umwami. Igihe kimwe umunyamujinya Hamani wari igisonga cy’umwami akaba n’umuntu wiyemera cyane, aza kugambanira Abayahudi bose ngo bicwe. Esitera atakambira umwami maze ahubwo hamanikwa Hamani uwo, barokoka batyo. Ni inkuru ibabaje ariko ifite icyo itwigisha.

Mu gihe tubona ko turi mu mage n’akangaratete, nta wundi dukwiye gutakambira usibye Nyir’ububasha Nyagasani Imana Data Ushoborabyose. N’ubwo abantu biha kwigira ibihangange ugasanga bagomera abo bogeraho uburimiro, nta n’umwe ushobora kugenga ibiriho byose. Ni yo mpamvu mu gihe ibintu bidukomereye cyane, abemera YEZU KRISTU, nta muganda wundi bashobora guha isi uruta gutakambira Ushoborabyose. Igihe kiragera akimenyekanisha, Sekibi igatsindwa.

Ukwiheba kugomba kwimukira ukwizera gukomeye kuko ni YEZU ubwe utwemeza ko nidusaba tuzahabwa. Ntidushobora gutenguhwa n’Umubyeyi wacu We udashobora kuduhereza ibuye mu gihe tumusaba umugati; nta n’ubwo azigera aduhereza inzoka igihe tuzamusaba ifi. Iyo neza ye twifuza ko azahora ayitugaragariza akadutsindira amage, natwe tugomba kuyigaragariza abavandimwe bacu. Ibyo byiza twifuza kandi dusaba dukomeje, ni byo natwe tugomba kugirira benemuntu bose.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho