Ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu nyamara ari indobanure

           Ku wa mbere  w’icya cyenda gisanzwe, B, 04/06/2018

“Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure, kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana”

AMASOMO: 2Pet 1,1-7; Zab 91 (90), 1-2,14-15ab, 15c-16; Mk12, 1-12                     

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none riradusaba kwikebuka no kongera kureba uko duhagaze mu butumwa Nyagasani yaduhaye, kugira ngo dufate icyemezo cyo kwisubiraho inzira zikigendwa aho kwinangira no gukomeza kongera ibicumuro ku bindi.

Nyagasani Yezu mu Ivanjili ya none arabwira abigishamategeko n’abakuru b’umuryango  umugani urimo ubutumwa bukomeye cyane kandi buteye ubwoba ku muntu ugifite umutinama muzima.

Iyi mvugo ishushanya Nyagasani akoresha ni imvugo yari imenyerewe mu bayahudi kandi yari iboneye mu buryo bwo gutanga ubutumwa bwigisha buhereye mu guhwitura umutimanama.

Mu gitabo cya kabiri cya Samweli umutwe wa 12, nyuma y’uko umwami Dawidi yaramaze kwicisha Uriya  umugabo wa Betsabe, umuhanuzi Natani yamutumweho na we amubwira mu buryo bw’umugani iby’urupfu rw’iyo nzirakarengane maze Dawudi mu gushishoza guke yihutira kuvuga ngo uwakoze ibyo nta kindi akwiye uretse urupfu, nyuma umuhanuzi amubwira ko ari we.

Mu mugani tumaze kumva ntabwo Nyagasani ategereza ngo aba bigishamategeko n’abakuru b’umuryango babe ari bo bavuga igihano gikwiye aba bahinzi b’abagome bishe abakozi bose yabatumyeho kugeza n’aho bishe umwana we yakundaga.

Nyagasani ati: “mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ye ayishinge abandi.” Ntibyabagoye kumva ko ari bo avuga.

Bavandimwe muri Kristu, koko inzira z’Imana ni inshoberamuntu! Umuryango Nyagasani yihitiyemo ubwe ni wo wamukoreye biriya byose. Mu bihe bitandukanye Nyagasani yawutumyeho abahanuzi, bica benshi muri bo, batera umugongo ubutumwa bwari bubagenewe. Abari bararagijwe uwo muryango ngo bawuyobore ku Mana (abigishamategeko n’abakuru b’umuryango), buwubera kenshi impamvu yo korama bawushora mu gusenga ibigirwamana byawukururiye ingaruka zitagira ingano.

Igihe yagennye kigeze Nyagasani yawoherereje Umwana we akunda kugira ngo uwurokore ku bucakara bw’icyaha n’urupfu. Aza agira neza aho anyuze hose, akiza indwara, azura abapfuye, atangariza imbohe ko zibohowe, aha impumyi kongera kubona, …  nyamara na we ntibamurebeye izuba. Bamwishe urw’abagome bamubambye ku musaraba.

Padiri Oswald Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho