Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A
19 UKWAKIRA 2014
AMASOMO: 1º. Iz 45, 1. 4-6; 2º. 1 Tes 1, 1-5b; 3º. Mt 22, 15-21
Kuri iki cyumweru, nimucyo tuzirikane iyi nteruro dukunze kumvana cyane cyane abategetsi bo ku isi bibanda ku mugemo wayo wa mbere: “Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana”. Tubizirikane twifashishije amatwara ya Kayizari na Sirusi.
1.Kayizari
Kayizari yabaye Umwami w’abami (Empereur) w’igikomerezwa, inkazi yigaruriye amahanga menshi kuva mu mwaka wa 27 mbere ya YEZU KIRISITU kugera mu mwaka wa 14 nyuma ye. Kayizari amaze no gupfa bakomeje gusa n’abamusenga kandi abamusimbuye na bo bakurikije umurage w’izina rye. Mu Ivanjili ya none Kayizari yashushanya abategetsi bose bo ku isi buri wese mu rwego rwe. Ni bo bashinzwe kuyobora rubanda bakora ibishoboka byose kugira ngo ibihugu bitere imbere, umwiryane n’ubukene bishire. Mu mateka y’isi tuzi ariko, abategetsi bahesheje icyubahiro umurimo wabo babaye bake. Abenshi ndetse bagaragaye nk’abarwanya iby’Imana bagamije gutsimbataza icyubahiro n’ubutunzi bwabo. YEZU yahamagariye abigishwa be kutararikira ibyo byubahiro by’abagenga b’isi igihe abwiye nyina wa bene Zebedeyi ati: “Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato” (Mt 20, 25).
Iyo Kayizari n’abo ashushanya mu Ivanjili bihatiye kurangwa n’umutima mwiza, bateza imbere abo bashinzwe. YEZU KIRISITU yahanganye n’abategetsi b’abanyamwaga bafite umutima unangiye. Ntiyatinye kuberurira agaragaza ko agomba gukora umurimo wamuzanye kugera ku ndunduro. Umunsi umwe, bamwe mu Bafarizayi babwiye YEZU ko agomba gukizwa n’amaguru kuko Herodi yashakaga kumwica. Twibuka ko yabatumye ati: “Nimujye kubwira uwo muhari muti ‘uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije’” (Lk 13, 32).
Amatwara abakurikiye YEZU bakwiye kugira muri iyi si, akenshi usanga adashimisha abagenga bayo. Uko biri kose ariko buri muntu agira uruhare mu kubaga igihugu cye akurikiza amategeko ashyirwaho n’abategetsi, atanga imisoro yubaka amajyambere. Ibyo ni ngombwa kubyuzuza ariko nta we ugomba kwibwira ko bihagije kugira ngo isi ibone amahoro. Icy’ingenzi ni amatwara abayobozi bagaragaza birinda gukoresha nabi ibya rubanda no gushyiraho amategeko arwanya iby’Imana. Iyo bakoze neza umurimo bashinzwe, ni bwo baba bakorera Imana Umugenga wa bose na byose. Turebe uko Sirusi yabigenje.
2. Sirusi
Isomo rya mbere twarivanye mu Gice cya kabiri cy’Igitabo cy’Umuhanuzi Izayasi (Iz 40-55). Icyo gice cyanditwe hashize hafi imyaka 200 Izayasi yitabye Imana. Twibuke ko umwami wa Bibiloniya yari yarasenye Isiraheli akajyana abaturage bunyago ahagana mu mwaka wa 587 mbere ya YEZU KIRISITU. Nabukodonozoro yabacuze bufuni na buhoro, asenya Ingoro y’i Yeruzalemu, abajyana ishyanga ababuza gukomeza Iyobokamana yabo. Babaye ishyanga mu kangaratete kugeza ubwo biheba. Ariko ahagana mu myaka ya 539, Sirusi Umwami w’Abaperisi, yari hafi gushwanyaguza Babiloni. Ni ko byagenze Sirusi uwo yaratsinze maze ahesha ikuzo Imana akomorera Abayahudi basubira ku gicumbi gutaramira Imana ya Isiraheli.
Umutegetsi wese ukwiza ituze n’amahoro mu bantu kandi akubaha Imana, ni we ugeza isi ku majyambere nyayo. Ibyo yaka abaturage abikoresha neza. Kiliziya ihora isabira abategetsi bo ku isi kugira ngo bamenye Imana babashe kuyobora neza, bateze imbere iby’isi n’iby’Imana. Umukristu wese ashyira imbere iryo sengesho.
3. Dushimire Imana
Mu isomo rya kabiri, Pawulo n’inkoramutima ze Silivani na Timote barashimira Abanyatesaloniki kuko bakiriye Inkuru Nziza neza. Mu isengesho, iyo bibutse abo batagatifujwe basabagizwa n’ibyishimo.
Abanyatesaloniki bakwiye kutubera urugero mu kwakirana umutima woroheje Inkuru Nziza. Pawulo na bagenzi be na bo batubere urugero mu kwamamaza Inkuru Nziza tuyigeza ku bantu atari mu magambo gusa ahubwo tuyamamaza dushize amanga twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu.
Hirya no hino ku isi muri za Kiliziya, hari abavandimwe batotezwa kubera Inkuru Nziza bamamaza. Iyo bakiriye YEZU ariko bagategekwa na ba Kayizari batubaha Imana baravunika cyane. Inzira ni eshatu: Kuruca no kurumira kubera gutinya abagenga b’isi; kunywana na ba Kayizari; cyangwa kwemera gutotezwa. Ni ngombwa gusaba urumuri rwa Roho Mutagatifu. Ni We uha abatumwe kuvuga mu Izina rya YEZU KIRISITU amatwara akwiye atari ay’ubugwari n’ubujiji.
YEZU KIRISITU asingirizwe ibyiza by’Imana atubuganizamo. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA