“Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari n’iby’Imana, mubisubize Imana”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A; ku wa 22 Ukwakira 2017

AMASOMO: 1º. Iz 45, 1. 4-6; Zab 96(95);  2º. 1 Tes 1, 1-5b; 3º. Mt 22, 15-21

Nyagasani Yezu atugaragarije imyitwarire ikwiriye umukristu mu mibanire ye n’ubutegetsi busanzwe bw’isi: twe abakristu tugomba kumenya ibiri ibya Kayizari tukabimuha igihe bidahabanye n’urumuli rw’ivanjili ya Kristu no gufasha Kayizari kumenya no korohera Imana yo soko y’ubutegetsi bwiza kandi bwishyiriweho n’abaturage bukababeraho. Ibi ni byo duhamya muri buri gitambo cy’Ukaristiya: “kuko Ubwami, n’ububasha n’ikuzo, ari ibyawe Nyagasani, iteka ryose”. Tugomba kandi kumenya ibinyura Imana, ibyayo, tukabiyiha; dore ko ibyo dutunze n’icyo turi cyose ariyo tubikesha.

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri icyi cyumweru, araduhamagarira kuzirikana k’uko tugomba kwitwara mubyo tugomba Imana Umuremyi wa byose ndetse n’ibyo tugomba ubutegetsi bw’isi. Ibyo Nyagasani araduhamagarira kubizirikanaho, kuko kenshi mu mateka y’iyi si, hari abategetsi bagiye bigira ibigirwamana, maze icyubahiro n’ikuzo bikwiriye Imana yonyine, bakabyiyerekeza.

Ibyo turabizikanaho, twishingikirije liturjiya y’icyi cyumweru.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, turumva amagambo Uhoraho abwirwa umwami Sirusi. Uyu mwami yinjiye mu mateka y’umuryango wa israheli, ku mpamvu y’uruhare yagize, mu gufasha uwo muryango gusubira mu gihugu cyawo, no kuwufasha kubaka ibyari byarasenywe n’ingabo z’umutware w’i Babiloni aho bari barajyanywe bunyago ahagana mu myaka ya 587 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Mu byo uwo mwami Sirusi yateyemo inkunga mu gusana, hari n’Ingoro y’Uhoraho y’i Yeruzalemu.

Mu by’ukuri, uwa kumva ariya magambo avugwa kuri Sirusi atayazirikanyeho yitonze, yakeka ko ari ibisingizo birata uyu mwami Sirusi, nyamara ahubwo ipfundo riri kuri kariya gace gasoza iri somo 5-6 : “ Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi Mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho”.

Umutegetsi wese muri iyi si, ugendeye mu gushaka k’Uhoraho, agateza imbere icyagirira akamaro muntu iyo ava akagera, akirinda kuba isiha rusahuzi, agaha abaturage ubutabera n’uburenganzira busesuye nk’uko uyu Sirusi yabigiraga mu bihugu byose yigaruriraga, Uhoraho ntahwema kumushyigikiza ukuboko kwe. Ariko iyo anyuranyije nabyo, ingaruka z’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi ntizitinda kumwigaragariza nk’uko Nebukadinetsari n’abandi nka we byagiye bibagendekera.

Iyi nyigisho kandi ni nayo ikomeza mu ivanjili ya none aho Yezu atahura uburyarya bw’abigishwa b’abafarizayi n’abaherodiyani. Bari bamuteze umutego utoroshye gusimbuka, kuko iki kibazo uko kibajije kwari ugusubiza yego cyangwa oya. Mu mpande zombi wari umutego mutindi. Gusa nk’uko umugani w’ikinyarwanda ubivu, ushibukana nyirawo, ni nako aba bahemu byabagendekeye. Iyo Yezu asubiza oya, akemeza ko atari ngombwa gutanga umusoro wa kayizari, nta gushidikanya ko baba barareze Yezu imbere y’Abanyaroma, kandi ntibyari kumera neza. Gusubiza yego nabyo, yari kuba yikururiye urwango rukomeye n’abayahudi batari bishimiye gukandamizwa n’abanyaroma; bikaba byari gutuma abura benshi mu bamutegaga amatwi.

Igisubizo cya Yezu, kirasobanutse kandi gikemura impaka

Ndahamya ko benshi mu bamwumvaga bari bategerezanyije igishyika igisubizo ari butange. Yezu ati: Ibya Kayizari mubimuhe, kandi Imana nayo muyihe ibyayo.

Ibya Kayizari mubisubize Kayizari: mbere na mbere ni uko Yezu yemeza ko igihe dutanga imisoro uko bikwiye, tuba duhamya ko twemera ubutegetsi butuyobora igihe bwagiyeho mu mucyo kandi koko bukorera abaturage. Imana idusaba kumvira ubutegetsi bw’iyi si igihe buri mu murongo w’Ivanjili no kubusabira cyane ngo bubereho inyungu rusange kandi buboneze mu gushaka kw’Imana. Na Izayi yabitwibukije mu isomo rya mbere yerekeza ku mwami Sirusi, agaragaza ko Imana ishobora gukoresha ubutegetsi bwo mu isi ngo irengere umuryango wayo.

Ikindi ni uko Yezu adusaba gutanga kwa Kayizari, uhagarariye ubutegetsi bw’isi, agahabwa ibye gusa. Bivuga ko iyo umutegetsi yaka imisoro, ibyo biba ari ibye; ariko iyo asabye kumwita imana, agatangira gushaka gusengwa no gusingizwa, aho aba atangiye kutugusha mu gusenga ibigirwamana. Yezu rero akadusaba kutarenga umurongo, ngo turengere. Hari benshi mu bahowe Imana, bemeye kumena amaraso yabo aho gutandukira kuri ubwo buryo, tujye tubiyambaza badusabire kuba intwali nka bo igihe tugeze mu bihe nk’ibyo.

Aho rero niho Yezu ahera adusaba guha Imana ibyayo. Turasabwa gushishoza ngo turebe mu buzima bwacu nk’abakristu niba tudatandukira, tukima Imana ibyayo, kuko hari benshi na byinshi byayipfukiranye, maze aho kuba Nyagusengwa, Nyakuratwa na Nyagusingizwa, igasigara nta kibanza ifite mu mutima wacu.

Pawulo na bagenzi be twumvise mu isomo rya kabiri, nibatubere urugero. Basize byose birundurira mu Mana, bamenya ibyayo babitanga ntacyo basize, bavuga ukuri kandi bigisha inzira y’Imana ntacyo bikanga kandi badatinya amaso y’abantu. Babaye abahamya b’ineza n’amahoro y’Imana mu bantu kandi bafasha benshi kugenza uko nka bariya bo mu ikoraniro ry’i Tesaroniki. Tubisunge badusabire kuba intwali nkabo.

Bikira Mariya Umwamikazi waduhaye Rozari ntagatifu, adusabire twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi KIRUHURA, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho