Ibya Kayizari mubisubize Kayizari

Inyigisho yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 9 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 04 Kamena 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Tobi 2, 10-14; Mk 12, 13-17

Ibya Kayizari mubisubize Kayizari

Ejo twahimbaje ABAHOWE IMANA B’I BUGANDE. Twihaye intego yo kuba abagaragu beza ba YEZU KRISTU. Twazirikanye ko kubigeraho ari ukwiyemeza kwihara no kumukurikira mu nzira iruhije yanyuzemo nk’uko ABAHOWE IMANA babigenje.

Ikindi gitekerezo kigize ayo matwara, ni ugutinyuka kwamamaza UKURI kw’Imana Data Ushoborabyose nta gutinya amaso y’abantu. Ayo matwara yo kudatinyatinya, n’abari mu mirwi y’Abafarizayi n’Abaherodiyani batemeraga YEZU, bari barayitegereje mu buzima bwe. Koko yigishaga iby’Ingoma y’Imana adatinya amaso y’abantu. Bamuteze umutego abatsinda rugikubita kuko bizeraga ubuhanga bwabo na ho ntibakamenye ko nta cyo bazi ugereranyije na Nyir’Ubuhanga. Kwegera YEZU KRISTU no kumukunda cyane bituma tugenda duhabwa ubuhanga n’ubushishozi bwo kutagwa mu mitego ab’isi badushandikira. Kuba ku isi urangaye cyangwa umeze nk’igitambambuga cy’igisekeramwanzi ni ko kugwa umusubizo mu mitego ya Sekibi. Dusabe cyane urumuri ruturuka kuri Rumuri maze tunamenye gutandukanya ibya Kayizari n’iby’Imana.

Iyi mvugo ya YEZU yabaye insigamugani. Nta muntu n’umwe utayizi. Ndetse akenshi n’ abategetsi b’inzego zinyuranye mu bihugu bakunze kuyitwaza cyane bashaka kumvikanisha ko umuntu wese agomba kumvira amategeko yabo. N’iyo ayo mategeko anyuranyije n’uburenganzira bwa muntu cyangwa abangamiye Amategeko y’Imana, bakunze gushyira imbere iyi mvugo: “Na YEZU yavuze koibya Kayizari bisubizwa Kayizari!” Ni nk’uko buri mutegetsi wese azi mu mutwe ko ubutegetsi bwose butangwa n’Imana! Yego ni byo, Imana ntibuza amahanga kuyoborwa n’abatorwa, ariko kandi si yo ibatuma gukora amahano mu bihugu biyoborwa nabi cyangwa se mu mategeko ashyirwaho agamije gutesha agaciro iby’Imana!

Ni ngombwa gusubiza Kayizari ibye, ariko na Kayizari na we agomba gusubiza iby’Imana mu mwanya wabyo. Kayizari ahagarariye abategetsi bose. Bakwiye kubahwa n’abo bayobora. Ariko kugira ngo bigende neza, na bo bagomba kubaha Imana Data Ushoborabyose Umutegeka n’Umugenga wa byose. Nibatamwubaha, ibintu bizadogera kuko iyo isi yitaruye Uwayiremye iba yitegura gusenyuka. Dusabire cyane abahagarariye YEZU KRISTU by’umwihariko kugira ngo imvugo zabo zihore zuje Ubuhanga YEZU KRISTU atanga, bwa bundi butuma bamamaza Inkuru Nziza ikiza badatinya amaso y’abantu kandi birinda kugwa mu mitego y’Abafarizayi na Kayizari. Dusenge cyane kandi twigomwe kugira ngo tuyoboke Imana bigirire bose akamaro.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho