Inyigisho: Ibya Sodoma na Gomora ni akumiro

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 02 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo:1º. Intg 19,15-29; 2º.Mt 8,23-27

Twararanye amatsiko twibaza niba ugutakamba kwa Abrahamu asabira Sodoma na Gomora kwaragize icyo kugeraho. Abamalayika b’Imana basuye Abahamu bagaragaza akababaro batewe n’iyo migi yihindanyije. Abrahamu yaratakambye agirira intungane nkeya zaba zituyeyo. Ubwo yanatekerezaga umuhungu wabo Loti n’ab’iwe babaga muri iryo hanga. Ariko na none Abrahamu na we yakekaga ko muri ibyo bihugu hazakira soryo, yibwiraga ko intungane ziri yo zibarirwa ku ntoki maze ahagararira ku mubare w’icumi. Nyagasani yari yamwemereye ko nahasanga intungane icumi, iyo migi izaba itagisenyutse.

Iby’aho byabaye akumiro kuko za ntungane icumi zitahabonetse. Mu gihe abo bamalayika bavuye kwa Abrahamu bagana kwa Loti, abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibi maze barikora ijoro ryose ngo batere kwa Loti bamuhitane n’abamugendereye. Babaye nk’umuswa wigereza ibuye kuko ubupfayongo bwabo ntibwatumye bamenya ko abo bahiga ari abamalayika b’Imana Ishoborabyose. Babaye nk’intamenya y’ikimasa irigata mu bugi bw’intorezo !

Ni uko rero amatsiko yacu arashize: nta n’abantu icumi b’intungane bahabonetse. Batandatu bonyine ni bo barusimbutse : Loti, umugore we n’abakobwa be babiri n’abakwe be babiri. Bageze ku kadugudu gatoya kitwa Sowari ari batanu gusa kuko uko byagendekeye umugore wa Loti byabara umwanzi : yasuzuguye amabwiriza y’abamalayika yiha kurebuzwa inyuma ahita yumamo igishyinga cy’umunyu.

Isomo tuvanyemo, ni ugukomeza guhumurizwa : n’ubwo hatabonetse intungane icumi, abo ari bo bose bakomeye ku kubaha Uhoraho bararokotse. Sodoma na Gomora byahindutse umuyonga ariko Uhoraho yakijije abamutunganiye. Nta cyo duhomba iyo twihatira gukora neza n’ubwo abantu benshi baba barahogomye mu biteye isoni. Hari igihe umuntu atura rwagati mu bagiranabi agasa n’aho acika intege yibaza aho ukwitwararika bizamugeza mu gihe abandi benshi biberaho uko babyumva nta cyo bikopa !

Ni ikibazo abantu batari bake bakunze kugira : nk’umuntu w’urubyiruko ubona abandi benshi b’urungano rwe bikorera ibyo bashatse, aribaza ati : « Njye ndigorera iki ? Ndarushywa n’iki ? Iyo nkurikiye abandi ikiba kikaba ? ». Oya da ! Nta kwibeshya. Ukora nabi wese, uwiberaho atitaye ku gushaka kw’Imana aba yihemukira kuko nta mahoro azigera yiyumvamo, nta n’ikinyotera cy’ibyiza by’ijuru azageraho. Ibikorwa bibi birashyira bigahitana nyirabyo. Nta kuvuga ngo : « Ese ko ibi n’ibi bikorwa n’abantu bose, bitwaye iki ? ». Kuba ikibi gikorwa n’abantu benshi si byo bigihindura icyiza. Kandi tuzi neza ko ikibi cyose cyifitemo imbuto z’ubusenyuke.

Dusabe YEZU KRISTU aduhe gutsinda ubwoba n’impungenge bitabura igihe dutuye rwagati mu bagiranabi. Uko bizagenda kose, niba turi kumwe na YEZU KRISTU, nta cyo tuzaba. N’aho twakwibwira ko asinziriye mu gihe turi mu mihengeri, kuva tuzi ko turi kumwe na we, ntidushobora kugira ubwoba bwo kurohama. Ni na cyo ivanjili ya none yatwigishije. Mu kanya gato, YEZU yakangaye umuhengeri inyanja iratuza.

Nasingizwe ubu n’iteka ryose. Umubyeyi BIKIRA MARIYA aduhakirwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho