Ibyabaye ku wa Kane Mutagatifu

Inyigisho yo ku wa Kane Mutagatifu, 09 Mata 2020.

AMASOMO:

 Isomo rya 1: Iyim 12,1-8.11-14

                         Zaburi: 115, 12-13.15-16a.c-18

 Isomo rya 2: 1Kor 11, 23-26

                             IVANJILI: Yoh 13, 1-15

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Nyuma y’urugendo rutari ruto rw’iki gihe cy’igisibo twinjiye muri ya minsi itatu isobetse amabanga akomeye duhimbaza twinjira muri Pasika: uwa kane mutagatifu tuzirikanaho iremwa ry’ubusaserdoti n’Ukarisitiya mu isangira rya nyuma, uwa gatanu mutagatifu duhimbazaho urupfu rwa Nyagasani n’uwa gatandatu mutagatifu duhimbazaho izuka rye.

1.Imana ikiza umuryango wayo

Ubu turahimbaza uwa kane mutagatifu. Amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana amabanga uyu munsi utwibutsa kandi akadufasha kongera kuyabamo. Si ukwibuka gusa.

Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri riratubwira uburyo abayahudi bahimbaje Pasika yabo nk’igihe Imana yagombaga guhinguranya Misiri iyihana ari na ko ikiza abo mu muryango wayo, uwo munsi ukaba warahimbajwe mu gihe cya Pasika yari isanzwe yari igihe ngaruka mwaka abayahudi bahimbazaga basaba Imana kurinda amatungo n’ingo byabo.

 Nyagasani yabasabye kujya bahimbaza buri mwaka iyi Pasika nshya bibuka uburyo Uhoraho yabatabaye. Ni mu gihe cy’ihimbazwa ry’iyi Pasika y’abayahudi hahimbajjwe Pasika y’isezerano rishya, Pasika ya Nyagasani Yezu yadukijije icyaha n’urupfu, itugorora n’Imana, idukingurira inzira y’ubugingo bw’iteka ikaba itambutse kure izo pasika ebyiri zindi.

2.Ukarisitiya

Mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakorinti aratubwira ibyabaye ku wa kane mutagatifu ngo ubwo Nyagasani yararaye ari butangwe; uburyo mu  isangira rya nyuma yahaye abigishwa impano itagira uko isa: umubiri we n’amaraso ye mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi. Ati: “ICYI NI UMUBIRI WANJYE UBATANGIWE, MUJYE MUBIKORA NAMWE BIBE URWIBUTSO RWANYE. (…) IYI NI INKONGORO Y’ISEZERANO RISHYA RISHINGIYE KU MARASO YANJYE, MUJYE MUBIKORA NAMWE KANDI IGIHE CYOSE MUYINYWEREYEHO, BIBE URWIBUTSO RWANJYE.” Ni uko Nyagasani yadusigiye Ukalistiya ntagatifu.

3.Umugoroba w’urukundo

Iby’uwo mugoroba turakomeza tubyumva mu Ivanjili ya Yohani aho batubwira ibyabaye mu mugoroba wabanjiririje urupfu rwa Nyagasani. Ni umugoroba wo gusezeranaho no kugirana igihango. Yohani arabivuga mu magambo meza ati: “UKO YAGAKUNZE ABE BARI MU NSI ABAKUNDA BYIMAZEYO”. Ni umugoroba w’urukundo.

Muri uyu mugoroba Nyagasani Yezu yogeje ibirenge by’intumwa ze. Ni ikimenyetso cy’ubwiyoroshye ariko ikiruse ibyo ni ikimenyetso cy’urukundo. Ni ubutumwa aha intumwa ze ko zihamagarirwa guca bugufi no gukunda kugeza aho koza ibirenge by’abavandimwe. Abo Kristu atora ntabatorera kudamarara no guherezwa, abatorera kuba abagaragu b’urukundo rwe.

Nibyo ababwira muri aya magambo yumvikana neza ati: “NI URUGERO MBAHAYE, KUGIRA NGO UKO NABAGIRIYE, ABE ARI KO NAMWE MUGIRIRANA UBWANYU”. Ni muri iki gikorwa ncamarenga Nyagasani Yezu yaremye isakaramentu ry’ubusaserdoti.

Bavandimwe, mu guhimbaza uyu wa kane mutagatifu, dusabe Nyagasani ingabire y’urukundo maze tube intumwa zarwo aho turi hose, tumusabe kandi ingabire yo kumwemera by’ukuri tumubone mu bavandimwe cyane cyane abababaye, duhurire na we  muri Ukarisitiya tumusonzera, tumuhabwe kenshi kandi neza, tumushengerere kandi tumwamamaze mu batamuzi.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze kuduhakirwa kandi aturonkere ingabire ngombwa dukeneye.

Umunsi mwiza w’uwa kane mutagatifu.

Padiri Oswald SIBOMANA