Ibyacu bive ku Mana kandi biyiganeho

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya VII cya Pasika

Amasomo: Intu 20,17-27; Zab 67; Yh 17,1-11ª

Mu gihe gito turaba turangije igihe cya Pasika, kimara iminsi mirongo itanu. By’umwihariko igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyagiye kidufasha kumva neza ukuntu abigishwa ba mbere n’umuryango w’Imana mu ikubitiro, ukuntu babayeho bahamya Kristu wazutse. Ubu buzima bwa Kiliziya itangira nibwo butwereka neza ukuntu Yezu wazutse yakiriwe n’abe kandi bakamwamamamaza, hakagenda havuka abandi benshi bamwemera. Abakristu twese, turi imbuto ya Pasika ya Nyagasani.

Mu isomo rya mbere, twumvise ubuhamya butangaje bw’umwe wabaye umukristu abikesha Pasika, akaza kuberaho gusa Pasika, akayihamya ndetse akazishushanya na Pasika ahorwa izina rya Yezu. Uwo ni Pawulo. Yakoze ingendo nyinshi yigisha abantu ngo bahinduke, bagarukire Imana kandi bemere uwo yatumye, Umwana wayo Yezu Kristu. Ubu rero iherezo rye riregereje. Azi neza ko atareka kwamamaza Kristu wazutse, hose aho bataramumenya kabone n’aho byamusaba gutanga ubuzima bwe! Roho w’Imana yamwongoreye kujya kwamamaza Kristu i Yeruzalemu ahagandiye abatware b’abayahudi n’abakuru b’idini, ba bandi bamuhiga bukware. Pawulo ntashobora gusuzugura Roho Mutagatifu ngo abe yashyira imbere inyungu ze bwite.

Kuko azi uwo yemeye (Yezu Kristu), ari nawe akesha kwitwa umukristu, Pawulo yiyemeje kumuhamya ashize amanga. Ntahindagana imbere y’umunyururu ndetse bidatinze n’urupfu bimutegereje i Yeruzalemu n’i Roma. Akomeje kwamamaza Kristu nta mususu kuko ayobowe na Roho w’Imana. Abanje guhuriza i Melito bamwe mu bakuru ba za kiliziya yari yarashinzwe kugira ngo abahe impamba n’impanuro ntagatifu babone uko bazakomeza kwitagatifuza ari nako bakenura ubushyo bw’Imana baragijwe.

Mu buhamya abahaye bw’ukuntu yabayeho ahamya Kristu, dusangamo inyigisho zikurikira:

Uwa Kristu ntacogora kumukorera yiyoroheje yaba ari kunyura mu byiza cyangwa se mu bibi. Yitangira bose, ntawe avanguye cyangwa aheje kandi akaba umugabuzi utagaavura w’ingabire n’ibyiza yahawe ku buntu n’Imana. Ntakunda amanyanga, amazimwe cyangwa gushyira abantu mu rujijo. Yitoza kugendera mu mucyo kandi akirinda gusobanya na Yezu wamutumye. Ahora yitwararika, asenga ubudacogora azirikana ko kuba umukristu ari urugamba rutagatifu cyangwa isiganwa mu murimo wa Nyagasani. Ahora azirikana ko uzagera ku ndunduro y’isiganwa (adacitse intege ngo atakare mu nzira) azambikwa ikamba ridasaza ryagenewe abihanganye. Ibi byose azabigeraho ari uko yitoza kwiyibagirwa agahamya Yezu Kristu, we akesha amagara, kuramba, kuramuka no gucungurwa kandi akitoza nka We kuberaho gusa ugushaka kw’Imana.

Ubuzima nk’ubu bwaranze Pawulo, na we akomora kuri Yezu wazutse, ntawabwishoboza: niyo mpamvu twahawe Roho Mutagatifu kugira ngo atuyobore duhore twerekeje umutima, ubwenge n’imibereho yacu yose kuri Nyagasani. Ubu buzima bwo kwerekera no kwekerekeza byose ku Mana Data nibwo bwaranze Yezu. Twabyumvise mu Ivanjili. Ububasha bwose mu ijuru no ku isi n’ubwo bweguriwe Mwana, nta na kimwe Mwana acunga bya nyamwigendaho. Byose abicunga yunze ubumwe na Se, ari we akomoraho kandi aganishaho byose. Yunga ubumwe na Se kandi byose akabisangiza muntu, akabimuhaho ku buntu kugira ngo nawe amukeshe kuba umwana w’Imana, umugenerwamurage umwe na Kristu.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo adufashe maze koko tubereho Imana gusa bityo n’abavandimwe bacu bakurizeho kubona umukiro Yo ubwayo itanga muri Yezu Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Madrid/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho