Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 33 B, ku wa 19 Ugushyingo 2015
“Imana iturinde kwihakana Amategeko yayo”
Ibyabaye ku Bamakabe twumva mu isomo rya mbere byakunze kubaho mu mateka ya Kiliziya. Iyo abategeka b’iyi si batanze amabwiriza avuguruza cyangwa abangamira ugushaka kw’Imana twabigenza dute? Twitwara dute imbere y’ibyadutse binyuranye n’ukwemera?
-
Icyifuzo kibura ubushake
Gutunganira Imana, guharanira icyiza ni icyifuzo cya buri mukristu. Muri iyi si rero tukahahurira na byinshi bibangamira iyo nzira. Iyo abategeka b’iyi si batubwirije ibyo Imana yanga dukora iki? Ni ihurizo rikomerera benshi, cyane ko abatanga amabwiriza tuba turi kumwe kandi bashobora kugira icyo badutwara muri ako kanya. Tukagira ubwoba cyangwa ubundi tugaharanira inyungu tubona ubu.
Nta handi imbaraga zo gukomera ku mategeko y’Imana ziva uretse mu kwemera. Hari ubwo tuba ba bucye kabiri. Tugakora ibyo abadutegeka ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana bashaka twibwira ko igihe cyabo kizarangira tukiyunga n’Imana. Tuba twizeye ko izatubabarira kuko nayo irabibona nta kundi byagenda.
Ubutwari nk’ubw’ Abamakabe burakenewe mu muryango w’Imana. Atari ukuvuga abashoza intambara mu izina ry’Imana, ibyo byari iby’igihe cyabyo. Hakenewe abahamya ko kumvira Imana biruta byose.
-
Duharanire ibishimisha Imana
Kwibohora ku ngoyi y’iby’iyi si biragoye kuko dushimishwa n’ibyo tubona ubu. Tukabiheramo tukibagirwa umukiro w’iteka twazaniwe na Yezu Kristu.
Ntitugomba gutwarwa n’ibije byose. Ntitugomba guhururira ibigezweho byose. Tugomba kuzirikana buri gihe aho tuvoma ukubaho kwacu. Ntidutwarwe na za serwakira zose. Twibaze niba ibyo duhururiye bishimisha Imana. Tubeho dukurikije ibyo twemera. Ukwemera kwacu ntikukabe ibyo turirimba mu misa ku cyumweru ngo imibereho ibe ukwayo. Ibyo twemera bigaragare mu mibereho yacu kabone n’ubwo twahura n’imbogamizi cyangwa ingorane.
Buri wese yibaze aho ukwemera kwe guherereye. Mu bitabo? Mu nsengero? Mu Kiliziya? Aho tugusiga ku cyumweru tukazagaruka kukureba ku cyumweru gikurikiyeho? Ukwemera kwacu kugira imbogamizi? Twitwara dute iyo duhuye n’ibibangamiye cyangwa ibivuguruza ukwemera kwacu?
Imigenzereze yacu ishobora gusa n’iy’abari batuye Yeruzalemu bishimiye Yezu yinjira mu murwa wabo bamwakira nk’umwami ariko ntibigera bumva ubwami bwe ubwo ari bwo. Umwami ubazaniye amahoro aturuka ku Mana ariko bo bakishakira atangwa n’ab’iyi si.
Yezu arabahanurira ibizababaho, ahanurira n’abandi bose bitiranya ubwami bwe n’ubw’iyi si. Arahanurira kandi abatakira amahoro atanga.
Yezu ararira, ni ibintu bikomeye kuko ababajwe n’ibyo abona. Aho ibyo abona ubu byo biramushimisha? Ni njye nawe tuzamutera ibyishimo.
Padiri Charles HAKORIMANA
Madrid/Espagne