Ibyangombwa

KU WA 2 W’ICYA 27 GISANZWE A, 06/10/2020

Amasomo: Gal 1, 13-24; Zab 139 (138), 1-2.3b, 13-14ab,14c-15; Lk 10, 38-42

Ibyangombwa ni kimwe gusa?

Duhereye ku Ivanjili y’uyu munsi, twongere dutekereze ku byangombwa mu buzima. Umuntu avuka ashishikajwe no kurya no kunywa. Uko akura ni ko akenera buri munsi ibiribwa n’ibinyobwa. Nyamara si byo byonyine bya ngombwa. Ni ryari azamenya ko hari n’ibindi byangombwa byihutirwa akwiye gushakisha?

Iyo umwana atangiye ishuli, yunguka ubundi bwenge. Uko akura, agenda yishimira kumenya ibyo atari azi. Yigiramo n’inyota yo gushakashaka ibisubizo by’ibibazo adahwema kwibaza. Ubwo aba akataje mu byo gutekereza. Umuntu udatekereza cyane, ntashobora kumenya ko hari ibindi byangombwa bibaho atari ibiribwa n’ibinyobwa. Imana iyobora isi yaremye gahoro gahoro mu bwenge yashyize mu bantu. Bagenda babukoresha ari na ko bamenya kuvumbura ibintu byinshi bibafitiye akamaro. Ariko nyamara si ko ubukerebutsi bugerera hose igihe kimwe. Nk’ubu haribo abantu bakiri mu mashyamba ya kure bataramenya ibyo twe tuzi ubu. Abo barakiberaho mu buhigi n’ubutoratozi. Tuvuga ko abo bataragera mu majyambere. Ariko se aya majyambere yo kwiga no kuvumbura ibyo dukeneye arahagije? Ibindi byangombwa bikenewe, ni ibihe?

Iyo umunsi wo kumva ijwi ry’Imana utaragera, nta muntu n’umwe usobanukirwa n’ibyangombwa by’ingenzi. Pawulo intumwa yatubwiye ko mbere y’uko uwamwitoreye akamuhishurira ku bw’ineza ye Umwana we, icyo gihe yiberagaho atoteza Kiliziya. Twibutse ko Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwereka abantu bose ibyangombwa by’ingenzi bakwiye gushakisha. Iyo rero umuntu ataramenya ubwo butumwa n’uwabutanze, kugira ngo ahagurukire gushakisha ibyangombwa, biri kure nk’ukwezi. Uwaturemye tutamuzi yohereje Umwana we yigira umuntu abana natwe. Ugereranyije n’imyaka miliyari isi imaze iremwe, hashize agahe gato cyane iyo Nkuru Nziza imenyekanye. Pawulo adusobanurira ko atarayimenya yiberagaho yihambiriye ku mico karande nta kindi! Nguko uko umuntu wese utaramenya Uwamuhamagaye akiri mu nda ya nyina, nta kenge ashobora kugira k’ibyangombwa by’ingenzi muntu akeneye kugira ngo abeho ubu n’iteka ryose amerewe neza.

Yezu Kirisitu waje mu isi akavukira hariya muri Isiraheli, ni We mu by’ukuri utwigisha ibyangombwa mu buzima. Yabisobanuriye uwitwa Marita. Ntidutware intambike ivanjili ya none. Yezu ntashaka kuvuga ko Marita atagomba kubugutana ashaka uburyo yakira umushyitsi. Icyo Yezu agamije kumvikanisha, ni ubwenge butwumvisha ko ibyo twakora byose, tutagomba kubura umwanya w’ibanze w’Ijambo rye mu buzima bwacu. Bityo rero, Mariya we yahisemo neza. Ni we wagize amahirwe yo kuba aganira n’Umushyitsi Muhire. Byarashobokaga ko aba ari Mariya wari gutegura amazimano. Byose biterwa na gahunda abo bavandimwe bari bagezeho mu rugo rwabo.

Icyo Yezu agamije rero, si ugusuzugura ibikorwa, si no gushyira imbere gusa kumwicara iruhande. Icyo agamije, ni ukumvisha abantu bose bo mu bihe byose ko mu bintu byose dukenera gukora, ikiruta ibindi ari ukwakira Ijambo rye. Ijambo rye ni ryo rihindura umutima wacu. Iyo turyakiranye ibyishimo dusobanukirwa n’ibyiza bizahoraho aduhamagarira. Hano ku isi ntituzahaguma. Tuzapfa twese. Ariko icyo Yezu yaduhaye kumenya, ni uko nyuma y’urupfu rw’umubiri, muntu akomeza kubaho buroho. Roho rero ikeneye kubana n’Imana. Mu isi, akenshi birayigora kuko uyu mubiri irimo uyiremerera. Rimwe na rimwe uyibera nka gereza iyibuza kwinyagambura. Kubana na Yezu Kirisitu, kumukunda, kwifuza kubana na we mu ijuru, ni inyota ituma tudaheranwa n’iby’umubiri usonzeye gusa.

Yezu Kirsitu asingirizwe Umugati uhembura roho. Umubyeyi Bikira Mariya wamenye icyangombwa akakihambiraho, aduhakirwe kuri Yezu Umukiza wacu. Abatagatifu Bruno, Arturo, Renata, Mariya Fransisika, Romani n’umuhire Yohani wa Palafogisi badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho