Inyigisho yo ku cyumweru cya 32 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 09 Ugushyingo 2014
Bavandimwe kuri iki Cyumweru cya 32 Gisanzwe, turazirikana umugani w’abakobwa 10, muri bo 5 babaye abanyamutima baba maso bitegura umukwe n’amatara arimo amavuta. Abandi batanu babaye abapapfayongo barirara, amatara abazimiraho, amavuta ashiramo, bibwira ko baragura, cyangwa baratakamba basaba umukwe ahingutse! Abateganyije batunguwe n’amaza y’umukwe, basanga biteguye, arabajyana arabahemba; n’aho abapfayongo, batungurwa basamaye, baririra mu mwijima, babuze ikibinjiza mu nzu y’ubukwe.
Twibaze: Ni gute Yezu atugezaho umugani w’abakobwa 10 bose babyiganira cyangwa barwanira umukwe umwe? Azabe se yemera abagore benshi ku mugabo umwe? Ni gute Yezu tuzi ko ari Imana-Rukundo, ashyigikira ko bima amavuta, bariya batanu batabashije kwiteganyiriza?
Kristu ni we mukwe wa Kiliziya. Kiliziya ikaba umugeni wa Kristu. Yezu yashatse Kiliziya, arayitangira, yihwanya nayo, maze ku musaraba hasinyirwa igihango cyo kubana akaramata mu rukundo no mu budahemuka. Muri iyi Vanjili, Yezu atweretse ko arambagiza buri wese ku giti cye no mu mateka ye! Yezu n’ubwo yatubumbiye mu mu Muryango umwe w’abana b’Imana ari wo Kiliziya, ntashaka ko tumukururikira mu kivunge no mu kigare. Mu kivunge, hari abaseta ibirenge, bakaba ba rukurikirizindi! Hari abisesekamo hagati ntibagaragare kandi bafite byinshi byiza bageza ku bandi! Mu kivunge, hari abigira ba nyambere bakikubira byose, bakabuza n’abandi kugaragaza ingabire zabo! Mu kivunge, hari n’abanyukanyukirwamo, bakaburiramo umwuka, bagapfa!
Yezu ashaka ko buri wese, akanguka, akagaragara muri Kiliziya ye, akabyaza umusaruro amavuta yahawe. Muri Bibiliya, amavuta ni agenura umugisha buri wese yahawe n’Imana. Twahawe imigisha myinshi yadukiza kandi ikagirira akamaro abandi. Nibutse indirimbo: amaboko twahawe, Nyagasani uturinde kuyapfusha ubusa, imigisha twahawe uturunde kuyitagaguza…! Dusabe ingabire yo kuba maso, guteganyiriza ejo hazaza no gusanganira Yezu Kristu uhora adutegereje. Tumusanganire twitwaje intwaro z’urumuri.
Muri iyi si ndahabona abapfayongo: Hari abantu banga kwakira Yezu Kristu mu buzima bwabo, bakabaho nk’aho Imana itabayeho! Hari na ba nzihana ejo! Aba ubabwira iby’Imana bakakwemeza ko nta rirarenga! Hari n’abibwira ko igihe “akarumbeti k’Imana kazaba kavuze”, bazicuza rimwe, nka cya gisambo ku musaraba, bagahita bababarirwa! Hari n’abatura mu ngeso mbi, ntibafate umwanzuro ubu, wo kugarukira Yezu no kumwiringira, bakagenda babisunikira ejo, ejo, ejo! Nyamuneka, ntigategereze kwifubika, ari uko warwaye umusonga! Ubwirwa n’iki ko uje utahita ukugubanura? Ifubike hakiri kare! Ntugategereze kwambara neza bya kimuntu, ari uko bagukomereye ko wambara ubusa! Ntugategereze gukora akazi kawe neza ari uko umukoresha yakwandikiye akwihanangiriza! Hari ubwo byaba intandaro yo kukugabanyiriza icyizere, maze ejo ukazirukanwa! Ntugategereze kureka kwiba, uvuga uti, nimfatwa rimwe sinzongera rwose! Hari ubwo iryo rimwe wafatwa, ukazagwa muri gereza! Ingero ni nyinshi…Ntugategereze kugura itoroshi y’ijoro ari uko ijoro ribuditse! Hari ubwo uzasanga hose bakinze ntawe ugicuruza. Ugura agure hakibona. Twemere, duhinduke inzira zikigendwa! Ufata ihene ayifata igihebeba, kuko niba yageze kure mu misozi, ntuzumva urusaku rwayo…uzayibura burundu! Ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe cye! Igihe ni iki cyo kwakira, kwemera no gukurikira Yezu Kristu.
Yezu aracyategereje. Arakicaye ku ntebe y’Imbabazi. Ni we Buhanga butarambirwa gutegereza abo bose burambagiza. Byumve mu isomo rya mbere:
Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka;
bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza,
n’ababushakashaka bakabubona.
Bwihishurira ababwifuza,
bugafata iya mbere mu kubiyereka.
Uzindutse abugana ntananirwa,
abusanga bwicaye imbere y’umuryango.
Yezu araduhamagara kandi aradutegereje. Tumusonzere nka bwa butaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana. Tumusange aduhembure, aduhaze amahoro ye. Ni we mizero yacu n’ingabo idukingira. Nta mahoro yandi twagira atari muri We. Turamenye ntitukiheze hanze y’cyumba cy’ubukwe (ijuru). Igihe azavuga ati: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwanjye (Nta w’Imana), twese tuzabe duhari. Nta we uhejwe, kereka umwana nyagucibwa nako nyakwiheza hanze. Mu bibabaza Yezu harimo kubona ubupfayongo bwacu, ubuhakanyi bwacu, ukudahinduka kwacu, gutuma afata ibyemezo bitari muri kamere ye! Hari ubwo abayobozi basabwa gufata ibyemezo, nabo atari bo, bikakaye, kubera imyitwarire mibi y’abayoborwa. Hari ubwo bavuga bati: natwe rwose si twe, ni we wizize; imyitwarire ye yadutegetse gufata ibyemezo bikaze…nta kundi!
Iby’Imana birya abarambije, abihangana, abayinambaho kugera ku ndunduro, abarambiwe batashye!
Koko ubwinangizi bwacu, ubupfayongo bwa muntu ugenda atera Imana umugongo buzatume Yezu avuga ati: “Ndababwira ukuri simbazi!”?
Yezu Kristu, umunsi uzatoranya abawe, uzatubabarire!
Padiri Théophile NIYONSENGA