Ibyishimo bisendereye Adiventi idusigiye

Inyigisho yo kuwa 24 Ukuboza 2016, Iminsi ibanziriza Noheli.

Amasomo: 2 Sam 7,1₋5.8b₋12.14a.16 ; Lk 1,67₋79:

Ko dushoje Adiventi, igusigiye iki? Twibukiranye urugendo twakoze muri Adiventi: Ku cyumweru cya mbere, twazirikanye amasomo avuga ukwigaragaza kwa Nyagasani mu ndunduro y’ibihe n’impuruza yo kwitegura umusozo w’amateka y’abantu kuri iyi si. Ku cyumweru cya kabiri n’icya gatatu,twazirikanye ijwi rya Yohani Batisita rikoma akamo, asaba gutegura amayira y’Intumwa ya Nyagasani yavuzwe n’Abahanuzi. Ku cyumweru cya kane cy’Adiventi twazirikanye uburyo Bikira Mariya yakiriye ubutumwa bw’Imana bwo kuzabyara umwana w’Imana. 

Muri make mu gihe cya Adiventi abakristu baba bitegura ukuza kwa Nyagasani. Ni cyo rero amasomo abashishikariza ku buryo bukurikira : Ibyumweru bibiri bibanza Kiliziya yibanda ku iyobera ry’ihindukira rya Nyagasani Yezu mu ikuzo. Naho ibyumweru bibiri bya nyuma hakazirikanwa imyiteguro y’ivuka ry’Umukiza Jambo wigize umuntu. Yaba amasomo, yaba amasengesho, byose bishishikariza kuba maso.

Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi mu Misa ya mugitondo umwami Dawudi arifuza kubakira Uhoraho ingoro yo guturamo. Ingoro ya mbere Uhoraho ashaka guturamo ni wowe ubwawe, ni umutima wawe. Ese Adiventi isize ingoro y’Uhoraho ( Ariyo wowe ubwawe: umubiri, umutima, amagara, ubwenge, roho byawe) imeze ite? Muri Adiventi, Abakristu bifuza kwigorora n’Imana babonye umwanya wo guhabwa Isakaramentu ry’Imbabazi, Isakaramentu rya Penetensiya, Isakaramentu rituma twubakira Uhoraho ingoro imukwiriye. Ese wowe wabonye uwo mwanya cyangwa wabonye umwanya wo gukora ibindi byose uretse umwanya wo gutegura amayira ya Nyagasani? Aho ntiwashenye Ingoro y’Uhoraho muri wowe?

Ushoborabyose ashoboza abatishoboye: Ushoborabyose yashoboje Zakariya kuba umubyeyi mu gihe yari yarakuyeyo amaso. Umubyeyi wifitemo ububyeyi nyabwo wese ashimishwa no kwibaruka umwana. Umwana ni impano itangwa n’Imana. Ni impano itangirwa ubuntu. Zakariya yagiriwe ubuntu bwo kubyara integuza ya Yezu Kristu. Ariko se ubuntu ni iki ? Ubuntu, ari nabwo twamenyerejwe gukoresha mu ijambo inema, bufite ibisobanuro bibiri ubwabyo byuzuzanya. Mbere na mbere ubuntu bivuga ubwiza, ineza, urugwiro , imbabazi cyangwa impuhwe. Ni ukuvuga guhabwa ikintu utatekerezaga, kandi ari ntacyo ugombye gutanga kugira ngo ugihabwe. Zakariya yagiriwe ubuntu bwo kwibaruka Yohani ntacyo atanze, yabiherewe ubuntu .

Icya kabiri iyi vanjili itwumvisha ni imyitwarire y’uwagiriwe ubuntu imbere ya Nyir’ubuntu, Nyagasani. Imbere y’ubuntu bw’Imana, muntu asabwa gushimira ubuntu agiriwe. Ahari ariko birikora : imbere y’ubuntu, muntu agwa mu buntu, ibyishimo bikamusaba. Ibi ni byo byishimo tubonana Zakariya mu ivanjili ya none . Ivanjili itubwira ko Zakariya yari umuherazabitambo akagira umugore witwa Elizabeti, ariko Elizabeti yari ingumba, byongeye kandi bari bageze mu za bukuru. Umumalayika w’Imana abonekera Zakariya mu ngoro amubwira ko umugore we azamubyarira umuhungu. Zakariya abyumvise arashidikanya. Umumalayika amubwira ko agiye kuba ikiragi kugeza igihe umwana azavukira. Biba bityo. Elizabeti yarasamye naho Zakariya aba ikiragi. Ku munsi wo kwita umwana, Zakariya yongeye kuvuga.

Bavandimwe, Ushobora byose ashoboza abatishoboye, abazi gushimira Imana bakayishimira barangwa n’ibyishimo. Zakariya Imana yaramushoboje asagwa n’ibyishimo yuzura Roho Mutagatifu,asingiza Imana mu gisingizo cyiza « Benedictus » tumenyereye mu isengesho rya mu gitondo rya Kiliziya. Zakariya ati « yatugoboreye ububasha budukiza »(Lk 1,69), ubwo busha budukiza Zakariya atubwira ni Yezu Kristu Umwana w’Imana, wigize umuntu kugira ngo adukize icyaha, kugira ngo aducungure. Si Zakariya wenyine wohererejwe ububasha bumukiza, ahubwo ni isi yose, ni abantu bose batuye isi. Twitegure kwakira Yezu Kristu, we Zuba ₋rirashe umurikira imitima y’abantu.

Uwahuye n’Imana wese arangwa n’ibyishimo: Ni byo koko Uwahuye n’Imana wese arangwa n’Ibyishimo: Zakariya yuzuye ibyishimo yuzura Roho Mutagatifu maze atangira guhanura abwira akana yohani ko kazabanzira Nyagasani kakamutegurira amayira. Biratangaje kumva umuntu avugisha akana kamaze iminsi umunani kavutse! Ariko twibuke ko Zakariya yari yuzuye imbaraga z’Imana, arinazo zamuteye ibyishomo! Umuryango wa Israheli wabayeho utegereje ibyishimo by’umucunguzi, ariko ukibeshya ku isura y’uwo mucunguzi, no ku buryo bwo kumutegereza bigatuma bibuza amahoro nyayo. Bamwe muri bo bararambiwe, abandi baradohoka. Nyamara abakomeje gutegereza mu bwiyoroshye, nibo babonye ibyishimo by’ukuri, kuko Kristu Rumuri rw’amahanga yabamurikiye kandi akabereka ko yaje ari umuhuza wa bose.

Abo bitwaga ko ari ingumba bo mu muryango w’Imana, Nyagasani abahaye akana k’agahungu. Ibyo byishimo ariko, ntibigarukira kuri Zakariya gusa, ahubwo bigera no ku baturanyi be. Tugumye muri uwo munyenga w’igihe cy’ivuka rya Yezu, tubona ko ijambo “Ibyishimo” rigaruka kenshi ku masura y’abantu bose bahuye na Yezu. Dore ingero : Malayika yahamagariye Mariya kugira ibyishimo, ariko n’ivuka rya Yohani ryateye ibyishimo ababyumvise; Mariya amaze guhura na mwene wabo Elizabeti wari utwite, bose basabagijwe n’ibyishimo, bimutera gutera indirimbo ya Magnificat; Yezu amaze kuvuka, Abamalayika bateye indrimbo y’ibyishimo(Gloria); abashumba babonye akana Yezu basendera ibyishimo mu gihe abanyabwenge baje kuramya Yezu bayobowe n’inyenyeri, basubiranye mu bihugu byabo ibyishimo ndenga kamere. Ntawakwibagirwa ibyishimo by’umusaza Simewoni ugera ubwo asaba Imana kwitahira mu ijuru, kuko yari amaze kwibonera ibyo yari ategereje muri iyi si. Hari kandi n’ibyishimo bya Ana umukobwa wa Fanuweli amaze kwakira Yezu mu biganza bye, n’abandi benshi.

Umwana w’Imana navukire mu buzima bwacu, umwana w’Imana navukire mu mitima yacu, mu mwana w’Imana navukire mu ngo zacu, mu baturanyi bacu no mu bantu b’ingeri zose, maze ibyishimo bisendere hose. Yezu Kristu nasingizwe ubu n’iteka ryose. Amen!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho