Ibyishimo byanyu bisendere

Inyigisho yo ku wa kane – Icyumweru cya 5 cya Pasika, C

Ku ya 2 Gicurasi 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Intu 15, 7-21; 2º.Yh 15, 9-11 

Ibyishimo byanyu bisendere 

Umuntu uri ku isi nta bibazo bikomeye afite, ahorana ibyishimo n’umunezero. Umuziro ni ukumwibutsa ko umunsi umwe azapfa maze agasiga byose. Ibyishimo bisanzwe byo ku isi, ni igicagate kuko ari iby’akanya gato. Ibyo byishimo n’amahirwe dushobora kugira ku isi, ntibihagije kugira ngo twumve UKURI kw’ibiriho byose. Iyo umuntu agize imana akamenya UKURI ibyishimo yari afite biba igisagirane. Nta muntu wamenye UKURI ushobora kubaho asa n’uri mu gihirahiro. Kuba mu gihirahiro ni ukwagirizwa no kutamenya aho werekera.

Inzira ya muntu ifite aho igana: mu ijuru. N’ubwo YEZU agiye kuva ku isi yari azi ko agiye guca mu bubabare bukaze, amagambo yakomeje kubwira abigishwa be tuyasangana umwuka w’ubwuzu n’amahoro. YEZU yishimiye ko igihe cyo gusanga Se Imana Data Ushoborabyose kigeze. Yari yuzuye ubwuzu n’ubwiza bw’umutima kuko yari yarabashije kuzuza Amasezerano. Ntiyari yarigeze aca ukubiri n’ugushaka kwa Se. Aho ni ho yavanaga ibyishimo n’imbaraga zo gukomeza abigishwa be. Nta kwiheba, nta kumva ari mu gihirahiro kuko yari azi ijana ku ijana ko asubiye mu byishimo kwa Se mu ijuru.

Ese twebwe ni iki gishobora kutuvutsa ibyishimo? Ni iki cyaduheza mu byishimo by’amanjwe by’igicagate? Kutamenya UKURI! Kutamenya YEZU KRISTU n’inzira atuyoboramo. None se koko, twaba twaraje mu isi gukora iki niba umunsi umwe ibyishimo byacu bizarangira burundu? Abazajya mu ijuru barishimye kandi nta kintu na kimwe nta n’umuntu n’umwe wabavutsa uwo mudendezo. Kubaha AMATEGEKO y’Imana yose, ni cyo kimenyetso cyo kujya mu ijuru mu byishimo bihoraho. Kuba indahemuka ku masezerano twagiranye na YEZU KRISTU kuva tubatizwa, ni ko kwihatira kuzuza AMATEGEKO ye. Guca ukubiri n’inzira twahisemo no kuvangavanga dukora ibidahuje n’UKURI, ni ko kwitinza mu makoni, ndavuga kwicira urubanza rwa Purugatori y’igikatu. Yego abari muri Purugatori ntibazajya mu muriro, ariko ibyishimo byabo ntibisendereye uko YEZU KRISTU yabibashakiye. Twavuga iki ku biyegurira Shitani babizi kandi babishaka? Twavuga iki se kuri abo bose biyemeje kurwanya UKURI n’ubukristu? Si twe twahawe guca urubanza ariko ishingano ikomeye dufite, ni ukujya ku mavi tugasabira isi.

Dore dutangiye ukwezi kwa Gicurasi. Ni ukwezi kwa BIKIRA MARIYA ku buryo bw’umwihariko. Ukwezi uwo MUBYEYI yabonekeyemo abana batatu i FATIMA. Kimwe mu byo yababwiye ashaka ko isi yose yamenya, ni ukumwiyambaza tubikuye ku mutima. Yarababwiye ati: “Mushishikarire kuvuga Rozari Ntagatifu, Imana ihe amahoro isi”. Twihatire ISENGESHO ndetse na ROZARI ya buri munsi dusabira isi amahoro asendereye. Dushikame tunasabire abayobye mu kwemera. Bagarukire YEZU muri Kiliziya ye. Bumve uko Intumwa zisobanura ingingo maze bemere. Uko twabibonye mu isomo rya mbere, intumwa n’abazisimbuye ni bo bahawe ubutumwa bwo gusobanura iby’ukwemera.

YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka aduhe ibyishimo bisesuye. UMUBYEYI BIKIRA MARIYA aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho