Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 6 cya Pasika
Tariki ya 15 Gicurasi 2015
Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!
Turi ku wa gatanu w’icyumweru cya 6 cya Pasika. Mu gukomeza gusangira Ijambo ry’Imana no kurangamira Yezu Kristu wapfuye akazuka, ndifuza ko duhereye ku masomo matagatifu, twazirikana ku ibanga ry’ibyishimo by’umukristu.
1. “Mwe muzagira ishavu ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo” (Yh 16, 20)
Mutagatifu Yohani, mu Ivanjili ye, atubwira ko mbere y’uko Yezu ava kuri iyi si ngo asange Se, nyuma y’isangira ry’Uwa kane Mutagatifu, yafashe umwanya uhagije aganira n’abigishwa be, ababwira ibigiye kumubaho, abaha umurage w’urukundo n’ubuvandimwe, abasezeranya Roho Mutagatifu, ari nako anababurira ibitotezo bibategereje mu nzira y’ubutumwa.
Ivanjili y’uyu munsi irakurikira aho Yezu ahishurira abigishwa be ko agiye kwigendera: “Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona” (Yh 16, 16).
Yezu yavuze atyo acira abigishwa be amarenga y’urupfu rwe n’izuka rye. Ariko bo ntibahise basobanukirwa, ahubwo byabateye urujijo ndetse bibatera n’agahinda ko kumva ko Uwo bemeye, bakunze, bakurikiye, basangiye, agiye kwigendera.
Ariko Yezu we abahishurira ko iryo banga ry’ubuzima bwe n’ubutumwa bwe rizababera isoko y’ibyishimo. Yego bazagira ishavu ryinshi, ariko iryo shavu rizabaviramo ibyishimo (Yh 16, 20). Ibyo byishimo bizaterwa n’uko bazongera kumubona ari muzima, yaratsinze isi n’urupfu.
Kugira ngo abibumvishe neza, Yezu yabahaye ikigereranyo cy’ibyishimo umugore agira amaze kubyara, nyuma y’ububabare bw’iramukwa: “Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi” (Yh 16, 21).
Ibyishimo by’umukristu bifite rero imvano. Ni ibyishimo bishinze imizi muri Yezu Kristu wapfuye akazuka; Yezu Kristu watsinze icyaha n’urupfu. Ni ibyishimo by’uko Yezu ari muzima; ari rwagati muri twe: “Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe” (Yh 16, 22). Ni ibyishimo bya Pasika. Ni ibyishimo by’uko nyuma y’agahinda n’icuraburindi by’Uwa gatanu Mutagatifu, hari ibyishimo n’urumuri by’Igitondo cy’Izuka; ko hirya y’agashinyaguro k’Uwabambwe, hari ikuzo ry’Uwazutse.
Ibyo byishimo ntaho bihuriye n’ibyo isi itanga. Koko rero, ibyishimo by’isi ni ibyishimo bya nyirarureshwa; ibyishimo by’akanya gato; ibyishimo biyoyoka nk’ikime cya mugitondo; ibyishimo bikurikirwa n’ishavu n’agahinda ndetse na sinamenye. Naho ibyishimo by’umukristu ni ibyishimo bitangwa na Roho Mutagatifu; ibyishimo bisendereye; ni ibyishimo bidakama; nta wushobora kubimuvutsa (Yh 16, 22).
2. “Witinya …Ndi kumwe nawe” (Intu 18, 9-10)
Kuba Yezu Kristu ari muzima kandi ari rwagati mu bigishwa be, ni byo bikomeza intumwa ze zo mu bihe byose, cyane cyane igihe bagirijwe n’ibitotezo.
Twabyumvise mu Isomo rya kabiri. Pawulo yamamazaga Inkuru Nziza i Korinti, ariko ahabonera ibitotezo byinshi. Nyagasani yaramubonekeye aramukomeza: “Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye” (Intu 18, 9-10). Ibyo byakomeje Pawulo ku buryo yahamaze igihe kirekire, ahigisha ijambo ry’Imana.
Igihe Yezu yohereje abigishwa be mu butumwa yabasezeranyije kubaba hafi: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu; mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20).
Bavandimwe, twitinya. Uwo dukurikiye ni Indahemuka. Ntiyivuguruza. Yuzuza isezerano. Twebwe aba Kristu, nidukomere; ntiducike intege imbere y’ibikuramutima byose bitubangamira mu nzira y’ubutumwa. Ntituri twenyine. Turi kumwe na Yezu Kristu, We mbaraga zacu, humure ryacu, mizero yacu, mahoro yacu na byishimo byacu.
Nitwakire ibyishimo Nyagasani adusezeranya. Niduhore turangwa n’ibyishimo, kabone n’iyo twaba turi mu byago cyangwa twugarijwe n’imisaraba y’amoko yose. Tugire ibyishimo kuko turi kumwe na Yezu watsinze ikibi, icyaha n’urupfu maze akazukira kuduha ubuzima budashira. Pawulo mutagatifu ni we ushishikariza Abanyafilipi agira ati : “Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiremo, nimwishime” (Fil 4, 4). Natwe birakaduhame!
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA