Ibyishimo n’ishavu by’intumwa ya Kristu

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya XI gisanzwe

Amasomo: 2Kor 11,1-11; Z 110; Mt 6,7-15

Mu ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abanyakorinti (2 Kor 11,1-11), Pawulo mutagatifu aradusangiza ishingiro ry’ibyishimo by’intumwa. Adusangije na none bimwe mu bishavuza intumwa.

Intumwa ya Kristu ndetse n’umukristu wese ashimishwa no kuba yaramenye Yezu Kristu, kuba yaramukurikiye no kuba amwamamaza mu mvugo n’ingiro. Mu mvugo yuje urukundo n’ishyaka afitiye Kiliziya, Pawulo ashimira Imana ko yashakiye Kristu umuryango mwiza agereranya n’umugeni w’isugi. Uwo mugeni w’isugi agenewe Yezu Kristu we Mukwe wuje ubumanzi. Umugeni muzima iyo ashakanye n’umukwe (umusore) w’imanzi bagira urugo n’umuryango mwiza.

Koko Imana yabengutse mwene muntu, iramukunda, iramwigomba kugeza ubwo imurambagije muri Yezu Kristu kugira ngo, mwene muntu atazaba umugeni waciwe ahubwo azahore akesha umukwe we ubugingo bw’iteka (soma Yh 3,16). Ni Imana yabanje kubenguka muntu no kumutoranyaho umugeni wayo (soma Yh 15,16). Muntu icyo asabwa, mu bwigenge bwe, ni ukwemerera Imana umubano w’akaramata. Muntu arubashywe: n’ubwo we ari ikiremwa, yakunzwe kandi arambagizwa n’Umuremyi. Ni umunyabyaha wabengutswe na Nyirubutagatifu. Ni nyagupfa witangiwe na Yezu Kristu, Umuzukambere mu bapfuye. Ni umunyabuzima-buhita washakanye na Musumbabihe, Uriho, Uwahozeho kandi Uzahoraho (soma: Hish 1,17). Muri uwo muryango w’Imana, muntu ari we mugeni nta bindi byambarwa yategetswe kwitwaza uretse ukwemera, ukwizera n’urukundo, nyamara kandi nabyo yabihaweho nk’inema n’Umukwe ari we Kristu. Mbese nanavuga ko muntu yagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi kuko yasize ubusa, yasize icyaha n’urupfu asanga byose birimo: ubutagatifu, ubugingo bw’iteka, urukundo rw’Imana Data,  ineza n’inema bya Yezu Kristu hamwe n’ubusabane muri Roho Mutagatifu.

Nyamara se Pawulo ntababajwe no kuba muntu yipfayonza akigira nk’umugeni w’ihabara cyangwa icyomanzi usenya urwe aca inyuma uwe! Pawulo ababajwe n’uko bamwe mu bakristu b’I Korinti bakijarajara mu madini no mu nyigisho z’ubuyobe ntibamenye ubutore bafite muri Kristu. Abo batatira ukwemera kwabo bagashidukira inyigisho z’ubuyobe zibangisha Yezu, Ukaristiya, Kiliziya na Bikira Mariya, Pawulo abagereranya na Eva wumviye inzoka, akayizera, akayikingurira umutima we bakaganira aho kuganira n’Imana yamuremye!

Dusabire abakristu gatolika batandukira bagashidukira gukurikira undi wiyita yezu utandukanye na Yezu, twigishijwe na Mutagatifu Petero Intumwa, Uruhererekane rutagatifu rw’Intumwa ndetse n’abandi batagatifu batashye ihirwe ry’Ijuru. Ku isi hadutse benshi batanga uduhendabana, bakigisha ibihuye n’amarangamutima yabo, bagakwirakwiza udutabo, inyigisho, ibinyamakuru byuzuyemo indi roho itari Roho wa Kristu twahawe tubatizwa tukamusenderezwa dukomezwa. Hadutse benshi bikanira gukora ibitangaza bameze nk’aho ari abakoresha cyangwa abategeka-mana. Nyamara muri Dawe uri mu ijuru, dusangamo ko ari twe abantu tugomba kwihatira gukora ugushaka kw’Imana, ntabwo ari Imana itegetswe gukora ukwacu. Ubuyobe busigaye bwarigaruriye benshi aho bashidukira ibitangaza ntibazirikane ko igitangaza gikuru ari ukuva mu cyaha, ukaba umwana w’Imana ku bwa Yezu Kristu.

Ibi byose bibabaza intumwa n’abakristu nyabo. Nta gucika intege. Pawulo yaravuze ati nzi uwo nemeye, ntawe uzantandukanya na we. Ati “Mbarahije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema (ryo kuba uwa Kristu) mu turere twose” (2 Kor 11,10).

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho adusabire

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho