Ku wa 1 w’icya 4 cy’Igisibo, B/12/03/2018:
Isomo rya 1: Iz 65, 17-21
Zab 30 (29), 2-6.11-13
Ivanjili:Yh 4, 43-54
Mu isomo rya mbere, Uhoraho avuga ko agiye kurema ijuru rishya n’isi nshya. Yasobanuye neza ko ibyo ari ibyishimo n’umunezero bizahoraho. Ibyo ntawe utabiharanira. Twese tubona ko hano ku isi ari ahantu h’amarira menshi. Tubona ibibi byaranze amateka ya muntu byanga bikaduhoza mu marira. Kuva kera amateka ya muntu yagaragayemo ubugome bwinshi: intambara, ubugizi bwa nabi, ubwicanyi n’ibindi. Iyi si turiho kuva kuri Gahini yamenetseho amaraso menshi. Na n’ubu kandi ba Abeli bararira. Hirya no hino twumva imiborogo yabo. None se, bizageda bite kugira ngo ibibi bya kera birangire isi ibeho mu byishimo n’umunezero bizahoraho?
Mu kwikomezamo icyizere, dukunze kwigiramo akanyabugabo tukavuga tuti: “Ibyiza biri imbere”. Urebye, ni uko Uhoraho atubwira akoresheje umuhanuzi Izayi. Avuga ko agiye kurema ijuru rishya n’isi nshya “bityo ibya kera byoye kuzibukwa ukundi, kugeza ubwo bitagitekerezwa”. Umuntu wese yakwibaza icyo ibyo bivuga. Ni byo koko, ijuru ryo ryagaragaje ububengerane bwaryo igihe intambara iroseyo Lusuferi yigaragambya nyuma akarindimukira mu muriro. Isi nshya na yo irashoboka, isi itarangwamo Gahini, isi itarangwamo imiborogo ya Abeli n’abana b’i Betelehemu. Ibyo byashoboka bite?
Ni muri Yezu Kirisitu. Ni we uje kugira byose bishya. Isi ayigira nshya ayereka inzira igomba kunyuramo kugira ngo isimbuke ingaruka z’ibyo Adamu na Eva bakoze. Yezu Kirisitu ni we ugarurira inyoko muntu kuba ikiremwa gishya. Yezu Kirisitu ni we Pasika, ni we wigisha muntu uko agomba kwambuka icyambu kiganisha mu byishimo n’umunezero bizahoraho.
Ibitangaza byose Yezu Kirisitu yakoze byo gukiza abarwayi (nk’uriya mwana w’umutware) no kuzura abapfuye, ni byo bishushanya ibyo byiza bitazashira. Ariko rero hanze ye ibyo byiza ntibiharangwa. Umwemera, ni we winjira mu munezero. Isi ntifite amahoro kuko yahisemo gusuzugura Yezu Kirisitu no kutita ku mategeko ya Data udukunda. Dusabirane kwakira Yezu Kirisitu mu buzima bwacu, maze duharanire isi nshya n’ijuru rishya, dutangire kubijenjeramo tukiri ku isi.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Ludoviko Oriyone, Magisimiliyani, Inosenti wa 1, Yusitina, Yozafina na Tewofano badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana