Ibyishimo nyabyo biri mu kubahiriza amategeko y’Imana

INYIGISHO YO KUWA KANE W’ICYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA

Amasomo: Intu15, 7-21; Zab 96(95); Yh 15, 9-11

Urukundo rw’Imana rugaragarira mu kubaha amategeko yayo ari byo bitanga ibyishimo nyakuri

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Amasomo matagatifu tuzirikana kuri uyu wa kane, mu rugero duhabwa na Kiliziya ya mbere turerekwa uburyo bwo kudahubuka mu gukemura ibibazo duhura na byo mu rugendo rugana Imana. Hanyuma mu Ivanjili Yezu Kristu arakomeza gutanga umurage: “ Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.”

Duhereye ku bushishozi bwa Kiliziya : nk’uko tubizi mu ntangiriro za Kiliziya, intumwa zahuye n’ibibazo byinshi byashoboraga kuyisenya itarashinga. Itotezwa ryatumye intumwa kimwe n’abandi bigishwa bahunga batatanira mu mahanga. Mu gihe abatoteza intumwa bibwiraga ko ibyo guhamya urupfu n’izuka bya Kristu birangiriye aho, Imana yo yari ifite umuvuno wo kubyazamo iyamamazwa ry’inkuru nziza mu mahanga yose. Aho abigishwa bahungiraga hose ntago bahwemye kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu ibi byatumye haboneka abayoboke benshi b’abanyamahanga, nuko icyo Yezu atwigisha gusaba Data mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru kigerwaho: ”INGOMA YAWE YOGERE HOSE.”

Bavandimwe, ikibazo cy’ingutu intumwa zahuye na cyo cyabaye icyo guhuza ubukristu n’imico ya kiyahudi n’iy’abanyamahanga. Ubukristu bugomba gukiza no kumurikira imico yose. PETERO Umutware w’intumwa mu bushishozi bwinshi ntago ahutiraho, mbere yo gufata umwanzuro arakoranya inama agahuza ibitekerezo bye n’ibya bagenzi be bakoze ubutumwa mu mahanga, kugira ngo batava aho babangamira ugushaka kw’Imana mu bantu. Byose kandi babikora bamurikiwe n’Ivanjili ya Kristu.

Muvandimwe wahawe Roho mutagatifu kumwe na Petero, mu bibazo by’ingutu uhuye na byo ibyitwaramo ute? Baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Nta mugabo umwe”, abandi bati: “Inkingi imwe ntigera inzu” Hari umuntu ubaho nk’ushobora byose, akumva ko yihagije mu nshigano ze ko adakeneye ibitekerezo by’abandi. Hari n’uwumva ko igitekerezo cye kiba kiruta iby’abandi bose, kitakurikizwa ntirireme.

Bavandimwe, kimwe na Petero twige guca bugufi, kugisha inama bagenzi bacu, kujya inama n’abo dufatanyije ubutumwa hato utabangamira ugushaki kw’Imana. Icyo imana yifuza ku bagenerwamurage b’Ingoma yayo ni “ukwirinda kwijandika mu bukozi bw’ibibi no guhumanywa n’ibigirwamana”

Umwanzuro Petero na Bagenzi be bafata ni ryo rage twumvise mu Ivanjiri Yezu araga abe:  kuguma mu rukundo rwa Kristu bigaragarira mu kubaha amategeko y’Imana bigatanga ibyishimo.

Muri uku kwezi kwa Bikira Mariya dukomeze gusabirana twisunze uwo mubyeyi kuguma mu rukundo rw’Imana kugira ngo tubashe kubona ibyishimo by’ukuri kandi tubisangize abavandimwe bacu, aho kubabera imitwaro cyangwa kuyibagerekaho.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho