KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 31 GISANZWE A, 7/11/2020
Amasomo: Fil 4,10-19; Lk 16,9-15
IBY’ISI BIDUHUZE N’IMANA
Bakristu bavandimwe,
Muri aya masomo, harimo ubuhamya bwa Pawulo Intumwa ushimira Abyanyafilipi kubera imfashanyo bamwoherereje kugira ngo abashe gusohoza neza ubutumwa. Aratubera urugero rw’uko umuntu yagombye kwitwara ndetse no kubaho mu by’iyi si. Turabona kandi Yezu, ugaruka ku buryo bwo kubaho n’uko umuntu yagombye kwitwara mu bintu by’iyi si, by’umwihariko akatugira inama y’uko dukwiye gukoresha amafaranga. Hitamo imara ipfa, ni ngombwa ko abana b’Imana bafata umwanzuro, bagahitamo uwo gukorera no kuyoboka hagati y”Imana na bintu, hagati y’iby’isi n’iby’ijuru.
1. Pawulo Intuma atubere urugero
Mu isomo ryo mu ibaruwa yandikiye abanyafilipi, Pawulo intumwa araduha ubuhamya bwe ku giti cye. Biragaragara ko mu mvugo ye, ashimira abanyafilipi uko bakiriye inkuru nziza yabamenyesheje ndetse n’uko bayakiriye bikagaragazwa n’uko bamubaye hafi bakamufasha mu butumwa bwe. Ibyo rero bigatuma bagira uruhare mu kogeza inkuru nziza.
Pawulo ahamya ko atigeze yizirika ku by’isi; ariko nanone ntiyiregagiza ko ibyo by’isi ari ngombwa kugira ngo abashe kwamamaza iInkuru nziza ya Yezu Kristu. Ibyo rero akaba yarabikoraga mu bwigenge kandi agahitamo kwiha Kristu wese bikagaragazwa n’uko yari yaritoje kubaho muri bike no muri byinshi; ubundi akemeza ko ashobozwa byose na Kristu we umutera imbaraga.
Aha rero, Pawulo aratwumvisha ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni uko buri mukristu ashishikarizwa kugira uruhare mu butumwa bukorwa muri Kiliziya bikagaragarira mu kurangiza inshingano ze mu bintu bifatika, kandi akanaharanira kwibwiriza igihe bigaragara ko hari ibikenewe kugira ngo ingoma y’Imana yogere hose. Icya kabiri ni uko abogezabutumwa batandukanye bakwiye kwigira kuri Pawulo intumwa kandi bakagerageza gutera ikirenge mu cye. Kwirinda kwishyira hejuru no kubaho mu iraha mbese ibikorwa bigaragaza ko isi (n’ibyayo) yabatwaye bakabigendera kure mu rwego rwo guharanira kugenza nk’uko Yezu n’intumwa ze za mbere bagenzaga. Guca bugufi no kwirinda kwishyira hejuru bikaranga umugaragu wa Kristu aho ari hose.
2. Gukoresha neza ibintu n’amafranga
Mu mugani w’umunyabintu w’umuhemu (Lk 16,1-8), Yezu atubwira ko abana b’iyi si barusha ubwenge abana b’urumuri. None se umugaragu (umuhamya) wa Kristu akwiye kuba umwana w’isi? Oya. Akwiye kuba umwana w’urumuri kandi bikagaragarira mu mibereho ye ya buri munsi. Ikibazo ariko, ni uko akensi usanga muntu arangwa n’amanyanga ndetse no guhimba uburyo bwo kwirwanaho ngo aramuke akenshi ugasanga binyuranye n’ugushaka kw’Imana. Iby’isi byagombye kudufasha mu kwiteganyiriza iby’ijuru.
Yezu adushishikariza kumenya icy’ingenzi: kugira uruhare rufatika mu kubaka ingoma y’Imana kuri iyi si twifashishije iby’isi bihita (amafranga, ubushabozi, ibintu…). Atwibutsa ko ibyo bintu by’iyi si nk’amafranga twagombye kubyifashisha kugira ngo bidufashe tubashe kwitegura neza ibizahoraho iteka. Kristu atubere urugero rw’uko dukwiye kubaho muri iyi si twicisha bugufi mu mibereho yacu ya buri munsi. Ni ngombwa kumukurikira no kumukurikiza we wicishije bugufi akiyambura ikuzo, akihindura ubusabusa, akigira umuntu, akitangira bose.
Tuzirikane ko kwizirika ku by’isi kandi uri umukristu ari bibi kuko biguhuma amaso y’umutima ukaba wakwisanga ubukristu kuri wowe buhindutse nk’umwambaro wambara bitewe n’aho ugeze. Bene uwo muntu rero wizirika ku by’isi, usanga ntaho ataniye n’abafarizayi bakwennye Yezu kuko mu nyigisho ze, bahitaga bumva ko ari bo arimo kuvuga kuko wasangaga icyabo ari ukwigira intungane mu maso y’abantu, nyamara Imana yo izi imitima yabo. None se wowe uhagaze ute kuri iyi ngingo?
3. Dukore iki?
Bavandimwe, buri wese arashishikarizwa kwisuzuma ku giti cye. Buri wese yisuzume nk’umuntu ukunda Imana kandi agakunda mugenzi we kuko tuzi ko itegeko ry’urukundo ari ryo rizaducira urubanza.
Twitwara gute mu mafaranga? Amafaranga dutunze twayabonye dute? Ese niba twarayabonye mu kuri, turayifashisha mu kwitagatifuza kwacu n’ukwa bagenzi bacu cyangwa ni yo yahindutse imana yacu? Ese niba twarayabonye mu manyanga, amaherezo azaba ayahe? Umuntu yakomeza kubakira ku kibi? Ibintu dutunze twabibonye dute? Ni gute se twarwanya muri twe kamere ikurura mwene muntu imuganisha ku kwizirika ku by’isi? Ni gute se twabasha kwitwara no kwifata mu by’isi dufatiye urugero kuri Pawulo Intumwa?
Nta gisubizo cyanditse wahita ubonera ibi bibazo, ni aha buri wese mu gushaka ibisubizo ahereye ku buzima abamo. Gusa guha umwanya uhagije kandi w’ibanze ibyiza bidashira ni byo bikwiye, aho kwizirika ku bintu by’iyi si biyoyoka; dore ko usanga binaduhuma amaso ntitubashe kurangamira iby’ijuru uko bikwiye.
4. Umwanzuro
Bavandimwe, turashishikarizwa kugira uruhare mu butumwa harimo no kwitungira abogezabutumwa nk’uko byagenze kuri Pawulo intumwa. Tubafashe kugira ngo ubutumwa bushoboke. Bamwe barabikora kandi babironkeramo umugisha, abandi ntibarabyumva! Nyagasani abamurikire kugira ngo babone inema zo kwiyubakira Kiliziya. Yezu atubwira uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga. ni ugukora ku buryo agirira n’abandi akamaro bityo ukaba wungutse inshuti zizagukorera byinshi ayo matindi y’amafaranga atari kugukorera. Muri iki gihe amafaranga agenda atwara abantu umutima. Rimwe na rimwe ndetse, usanga nta mwanya w’Imana n’abantu tukigira kubera guhangayikishwa n’ubukungu bw’iyi si. Dusabe inema yo gukoresha neza ibintu by’iyi si bihita kugira ngo aho kudutandukanya n’Imana, bidufashe gukorera ijuru muri Kiliziya no muri bagenzi bacu.
Dusabe kandi ingabire yo kuvugurura umubano n’umushyikirano dufitanye na Nyagasani mu buzima bwacu bwa buri munsi. Tumusabe aduhe imbaraga zo kujya mbere mu nzira igana ibyiza bihoraho iteka. Iby’isi bidufashe mu kurushaho gukorera Imana no kuyinogera igihe cyose.
Padiri NDAYISABA Valens