Iby’isi bitarimo Imana ntibitanga ubugingo bw’iteka (reba Lk 9,25)

Inyigisho yo ku wa kane ukurikira umunsi w’ivu

  Kuwa 2 Werurwe 2017

  Amasomo tuzirikana: Iv 30, 15-20; Lk 9, 22-30

Bavandimwe, turazirikana amasomo y’umunsi wa kabiri w’igisibo cy’umwaka wa 2017. Amasomo Kiliziya yaduteguriye yombi arahurira ku ijambo “ubugingo”:  mu isomo rya mbere, Uhoraho akoresheje ururimi rwa Musa arakubwira ati: “Dore uyu munsi, nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago” (Ivug 30, 15), na ho mu isomo rya Kabiri, Yezu arakubaza ikibazo giteye gutya: “ uramutse utunze iby’isi yose, ariko ukabura ubugingo bwawe cyangwa ukabwangiza, byaba bikumariye iki?”.  Dore igisubizo cyanjye: “Ntacyo byamarira, kuko kubura ubugingo bingana no kubura byose”.  Hari umwigishamategeko wari umaze gusobanukirwa uburemere n’akamaro k’ubugingo bw’iteka, arareba asanga ubugingo bw’iteka ari bwiza cyane, maze ashakisha uko yazabutunga, ni ko kwegera Yezu amubaza amwinja ati: “Mwigisha, ngomba gukora iki ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” (Lk 10, 25). Iki kibazo ni ikibazo cyiza. Ubugingo bw’iteka ni bwo abantu benshi bahararanira, ni bwo abantu benshi bifuza gutunga cyangwa kuzabutunga. Ababutunze ubu ngubu, Kiliziya ibita “abatagatifu”. Mwigisha, ngomba gukora iki ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” (Lk 10, 25. Ni ikibazo buri wese akwiye kubaza Yezu  buri munsi mu buzima bwe:

  • Ikibazo: Ko ndi Padri, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe, kuko kuba Padri ntibihagije niba udakunda Imana na Mugenzi wawe!
  • Ikibazo: Ko ndi umucuruzi, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe kuko kuba umucuruzi winjiza agatubutse ntibihagije kugira ngo uronke ubugingo bw’iteka!
  • Ikibazo: Ko nihaye Imana, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe kuko kwiha Imana ntibihagije byonyine niba udakunda Imana na Mugenzi wawe!
  • Ikibazo: Ko ndi umwarimu, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe kuko kuba Mwarimu ntibihagije niba udakunda Imana na Mugenzi wawe!
  • Ikibazo: Ko ndi umusirikare, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe!
  • Ikibazo: Ko ndi umuyobozi, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Kunda Imana na Mugenzi wawe kuko Ubuyobozi butarimo Imana ntibwatanga ubugingo bw’Iteka.
  • Ikibazo: ko mfite amafaranga menshi, ko mfite umutungo mwinshi, nkore iki kugira ngo nzaronke ubugingo bw’iteka? Amafaranga atarimo Imana ntiyatanga ubugingo bw’iteka!

Ibi bibazo byose tumaze kwibaza n’ibindi tutibajije bisa nk’ibi  bifite igisubizo kimwe: Kunda Imana na Mugenzi wawe. Iby’isi, uko byangana kose, bitarimo Imana ntibyatanga ubugingo bw’iteka. Imana yadushyize imbere ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago (Ivug 30,15). Ni twe rero tugomba guhitamo: Imana yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho uzahitamo ni ho uzerekeza ikiganza ( Sir 15, 16). Kiliziya Umubyeyi wacu udukunda kandi umurikiwe na Roho Mutagatifu yadushyiriyeho igihe cy’igisibo. Imyitozo itatu (Gusenga cyane, kwicuza, kwigomwa no gufasha abakene) iherekeza ibikorwa by’umukristu mu gisibo idufashe kwitagatifuza no kuzaronka ubugingo bw’iteka!

Umubyeyi Bikiramariya adusabire dushobore guheka Umusaraba, gukurikira no gukurikiza Umwana we Yezu Kristu ubutadohoka!

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Muhororo/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho