Ibyiza dukesha Izuka

INYIGISHO YO KUWA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 2 CYA PASIKA, 21/04/2020

Amasomo matagatifu: Intu 4,32-37; (Zab 93(92));Yh 3,7-15

            Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe! Dukomeje kwifurizanya Pasika nziza. Dukomeze turyoherwe n’ibyiza dukesha izuka rya Nyagasani. Dukomeje kuzirikana ku masomo adufasha gukomeza kumva neza uko impuhwe z’Imana zabaye igisagirane muri bene muntu tubikesha urupfu n’izuka bya Nyagasani yezu Kristu. Kandi abamwemera  bazigaragariza mu mibereho no mu mibanire yabo ya buri munsi.

            Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiratwereka ukuntu imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange Kuri bo. Nuko bagakomeza guhamya izuka rya Nyagasani n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero nta mukene wababagamo kuko bashyiraga hamwe muri byose bagafashanya bakurikije icyo buri muntu akeneye.

            Bavandimwe, ejobundi ku Cyumweru twahimbaje icyumweru cy’Impuhwe z’Imana; kandi n’ubundi muri iki gihe duhimbaza Izuka rya Nyagasani tuzirikana ko impuhwe z’Imana zisendereye mu Iyobera rya Pasika. Koko Imana yatugiriye impuhwe zihebuje, igihe isi yari yarahindanyijwe n’icyaha, itwoherereza umwana wayo maze kubera twe aricwa arahambwa ariko ku munsi wa gatatu arazuka. Impuhwe z’Imana zasakaye isi yose kandi ni zo zitubeshejeho tubikesha izuka rya Yezu. Izo mpuhwe twagiriwe rero tugomba guhora tuzizirikana kandi zikaturanga mu buzima bwacu bwose.

            Nk’uko twabizirikanye cyane mu mwaka w’impuhwe (kuva tariki 8 ukuboza 2015 kugera kuri 20 ugushyingo 2016), dukwiriye gukurikiza ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu we wagendaga agira neza aho anyuze hose, akamamaza inkuru nziza, akabohora abantu bagoswe na roho mbi, agakiza abarwayi, akagaburira abashonji, akagirira impuhwe imbabare z’amoko yose kandi akazizahura mu magorwa yazo.

            Mu by’ukuri intumwa na bariya bakristu ba mbere bihatiraga gukurikiza Umwami wacu Yezu Kristu bakarangwa n’uwo mutima w’impuhwe. Iri somo rya mbere ry’uyu munsi riratwereka neza ukuntu bashyiraga hamwe bagafasha abababaye n’abari mu ngorane zinyuranye bakurikije ibyo buri muntu akeneye. Ngo ntawumvaga ko icyo atunze ari icye wenyine ahubwo byose babihurizaga hamwe ntihagire uwicwa n’inzara cyangwa indi mibabaro yo muri ubu buzima kandi bashobora kumugoboka.

            Uyu munsi rero Nyagasani abaduhayeho urugero muri iki gihe gikomeye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi. Iki cyorezo kiri gutwara ubuzima bw’abantu benshi hirya no hino ku isi, abandi kikabashyira mu kaga gakomeye, ari inzara, ubukene bukabije n’indi mibabaro. Rwose twumve ko muri iki gihe dukwiriye kuba abahamya b’impuhwe z’Imana kurenza mu bihe bisanzwe. Dusaranganye ibyo dufite cyane cyane twita ku mbabare zacu n’abatagira kivurira, na ba bandi bari batunzwe no guca incuro cyangwa bagatungwa n’utwo bakoreye umunsi ku munsi none gahunda ya “guma mu rugo” ikaba itabemerera kubona icyabaramira. Hari kandi n’abari batunzwe n’abandi ku buryo bunyuranye n’abari batunzwe no gusabiriza none bakaba batabona n’aho basabiriza kuko ari bo ari n’ababahaga nta n’umwe wemerewe gusohoka ngo ahure n’abandi.

            Murumva rero ko iri jambo ry’Imana riziye igihe. Umwana w’umuntu wererejwe ku musaraba, ureshya abantu bose akabiyegereza, Yezu Kristu wazutse, naduhindure bashya nk’uko yabidukanguriye mu Ivanjili, atwuzuzemo Roho we mutagatifu, aducengezemo inyigisho z’iby’ijuru, tumuyoboke, tumubere abagabo muri bagenzi bacu, abatamuzi bamumenye, abamuzi barusheho kumukomeraho; maze ari mu mirimo y’amajyambere, ari mu mibanire yacu ari no mu buzima bwa buri muntu ku giti cye, turusheho guha Imana ikuzo no gukundana kivandimwe. Bityo impuhwe z’Imana zigere kuri bose binyuze kuri twebwe abishimiye izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

Bikira Mariya Mwamikazi w’impuhwe, udusabire!

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Espagne (Madrid)

           

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho