Ibyo byose mwabyumvise?

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 17 B: ku wa 30 Nyakanga 2015

Amasomo: 1º. Iyim 40,16-21.34-38;  2º. Mt 13,47-53

  1. None turangije gusoma Igitabo cy’Iyimukamisiri. Twazirikanye ukuntu Imana yifashishije Musa, yarokoye umuryango wayo Isiraheli iwuvana mu bucakara. Uyu munsi n’ejo turarangiza gusoma umutwe wa 13 w’Ivanjili ya YEZU KIRISITU uko yanditswe na Matayo. Tuwurangiza tuzirikana uko Ingoma y’Ijuru iteye n’uko yakirwa.
  2. Musa watowe n’Imana ya Isiraheli ngo arokore Umuryango wayo, ku munsi wa kabiri bavuye mu mazi abira, bubakiye Uhoraho Ingoro, bashyiramo Ubushyinguro bw’Isezerano bugizwe n’amabuye yanditseho Amategeko cumi Imana yabahaye. Hejuru y’iyo ngoro, Imana yagaragaje ikimenyetso cy’uko ihatuye rwose mu gacu kererana. Kuva ubwo Abayisiraheli bamenya ko bagendana n’Imana yabo ishobora byose. Babonaga ibimenyetso byinshi biturutse kuri Uhoraho bityo bagakomera mu rugendo bizeye kuzagera mu Gihugu cy’Isezerano. Icyo twigishijwe muri iri somo rya mbere, ni ugushirika ubwoba tukibohora ingoyi zose zidupyinagaje zituma tutagendera mu nzira z’Amategeko y’Imana. Na none ariko, kugira ngo tubigereho, dukeneye abantu bashyikirana n’Imana bakadufasha kumva neza ugushaka kwayo; dukeneye ba Musa bumva neza ugushaka kw’Imana bagafasha abantu kwinyugushura ubucakara bwa ba Farawo. Iyo Musa ataboneka ngo atinyuke yumvire Imana, Abayisiraheli baba barakandamijwe kugeza ubu. Ibidukandamiza byose, ibitujyana kure ya Data Udukunda, ibidupyinagaza mu mutima no mu buzima busanzwe, nibitsindwe dufashijwe n’abayobora umuryango w’Imana nka Musa.

  1. Impamvu tugomaba guharanira urwo rugendo rw’ibohorwa, ni ukugira ngo tuzature iteka mu Ijuru. Nta muntu uzarigeramo aboshywe mu mutima no mu mubiri we. YEZU KIRISITU yamaze imyaka itatu yigisha abantu kugira ngo basobanukirwe n’ibyavuzwe byose mbere ye byari bigamije kugeza umuryango w’Imana ku Isezerano ryuzuye. Ibyo byose yakoze, ibyo byose yavuze, ni ngombwa guhora dushaka uburyo twabisobanukirwaho neza. Ikibazo yabajije abamwumvaga “ibyo byose mwabyumvise?”, natwe dukwiye guhora tukibaza: Ese ibyo twigishwa buri munsi mu Kiliziya turabyumva? Ese abiga ibya Tewolojiya na Filozofiya, barabyumva bagasobanukirwa? YEZU yari yigishije byinshi ahereye ku migani maze ageze ku mugani w’urushundura, ababaza niba babyumvise. Simpamya ko ibyo yari yavuze byose mbere babyibukaga. Sinshidikanya ariko ko umugani w’urushundura yari arangirijeho ari wo bibukaga cyane. Uyu mugani ntukwiye kutuba kure: uko Inkuru nziza igenda yamamazwa, ni ko ihamagarira abantu bose kwinjira mu Kiliziya. Dushobora kwibwira ko abari muri Kiliziya bose cyangwa ababatijwe bose bujuje ibyangombwa byo kwinjira mu ijuru. Reka da! Urushundura (Ivanjili ihamagara bose) rwakuruye amafi y’amoko yose, ariko afite akamaro ni yo yonyine arobanurwa naho amafi y’amanjwe akajugunywa kure kuko nta mumaro. Umugani uduhaye ikigereranyo ariko duse n’abakirenga: abo babatijwe bagereranywa n’amafi y’amafuti, bashobora kumva Inkuru Nziza bakigiramo ubushake bwo kwisubiraho, bagasiganuza bagasobanukirwa maze aho kujugunywa bagahinduka amafi yifashe neza.
  2. Niba ibyo byose tubyumva, nta bwoba, tuzahinduka turindwe inyenga y’umuriro, turindwe kuzarira no kuzahekenya amenyo ubuziraherezo. Ba Musa nibakomeze ubutumwa nta bwoba, nibihatire gufasha amafi yarobwe, kuba meza.

YEZU KIRISITU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Petero Krisoloji, Abdoni, Juliyeta, Donatila na Abeli badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho