“Ibyo dukorera abandi, ni byo natwe tuzakorerwa”

 Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya III gisanzwe/A

Amasomo: 2 Samweli 7,18-19.24-29   Mariko 4, 21-25

Yezu naganze iteka.

Abakuramberre bacu barebye ibintu basubira ibindi ni uko baraterura bati: “Ineza iratinda ntihera” kandi ngo iyo uhemutse, igihemu gihora kirekereje umunsi kizakugarukira. None Yezu yunzemo adukebura mu buryo tubanira bagenzi bacu. Yabivuze mu magambo asobanutse ngo hato tutava aho twiyumvira ibyo twishakiye. Yateruye aravuga ati: “Igipimisho muzageresha ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezweho”.

Kugira ngo tubashe gushyira mu ngiro impanuro YEZU aduhaye aradusaba kurebera ku buzima bwacu bwa buri munsi, ni uko tugakuramo isomo ryubaka imibereho yacu. Ese witeguye gusubiza iki kibazo cye: “Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire munsi y’urutara (uburiri)?” Iki kibazo YEZU atubajije, kiributsa uwabatijwe wese, akemera kuba uwa Kirisitu, ko ahamagariwe kuba urumuri rumurikira abandi. Uwo ni wo muhamagaro wacu. Ni ukuvuga kuba urumuri, ari byo gukomeza abavandimwe mu kwemera, kuba umusemburo w’amahoro, ubuvandimwe n’ibyishimo byo kubaho, kandi tugaharanira gusubiza icyanga ubuzima bw’abashaririwe n’imibereho, imiruho n’ibyago duhura nabyo. Dore ko iyo bihuriranye n’intege za muntu hari ubwo abantu tubihirwa no kubaho, ndetse hakaba abo bisiga biyambuye ubuzima cyangwa bakabuza abandi amahoro.

Uwemeye guhura na Yezu, Rumuri nyarumuri, ntabwo amusiga uko amusanze, ahubwo amuhindurira imyumvire n’imyitwarire, ni uko bikarangira abereye abandi urugero rubakomeza mu mibereho yabo. Twafata urugero rwa Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta mu Buhindi. Uwo mwari wari wariyeguriye Imana, umunsi umwe ubwo yari hanze y’urugo yabagamo, yabonye agahinda, imibereho mibi, ubutindi n’indwara zitavurwa byari byugarije rubanda, yumva bimukoze ku mutima, yumva Imana imuhamagarira kugira icyo yakora ngo urukundo, ubutabazi, ubuntu n’ubumuntu bigere kuri iyo mbaga yari yugarijwe n’ibyago by’ingeri zose. Mugusabana na Yezu yasanze agomba gusohoka akabasanga akabamenyesha ineza y’Imana, ahereye mu kureba uko abo bazigirizwa bakwitabwaho kuko na bo bari abana b’Imana. Yatangiriye mu ngorane z’urudaca, birangira yigaruriye imitima y’abakene n’abakire, ashinga umuryango wita ku bantu batagira kivurira cyane abana batawe n’abababyaye. Mama Tereza ni urugero rw’uwabatijwe. Twese ntabwo twakora ibintu bitangaje, igikuru ni ugukora n’utuntu dutoya twerekana ko Imana ari urukundo kandi ko uwayimenye arangwa n’urukundo rwayo, aho anyuze akahasiga akanyamuneza, amahoro, icyanga cyo kwishimira kubaho no kwizera Imana Umuremyi wa byose. Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta ni urumuri rw’abantu bose bafite ubushake bwo kugirira neza ababikeneye, kuko kugira neza ntibisaba ibintu byinshi, ahubwo ni umutima utekereza abandi.

Hari ubwo twitwaza ngo ntacyo mfite, ni yo mpamvu ntacyo nishoboreye. Burya ineza ni ukugira amaso abona agahinda k’undi. Gusura abarwayi se bisaba iki, uretse kwigomwa akanya ukanyaruka ukareba uwo muturanyi urwaye. Waba utuye hafi y’ivuriro byo biba byoroshye, erega hari abarwayi bakenera gusuhuzwa, kuganirizwa kuruta ingemu. Ushobora guha akabyizi umuturanyi rimwe mu kwezi. Gufasha abageze mu zabukuru, dore ko baba bakeneye abagifite agatege ngo bababagoboke. Ese wari uzi ko no kuba wafata umwanya ugasabira isi amahoro, ariko cyane cyane hagati y’abashakanye. Kurenganura urengana. Kuba ijwi ry’umuzigirizwa, mu magambo make, kuba ijisho rya mugenzi wawe: kuva ku kibondo kugera ku ugendera ku kabando. Ibyo ni ubukungu bukomeye bagenzi bacu bakeneye.

Aha dukwiye kwibaza impamvu Yezu asaba abamwemeye kuba urumuri. Nta yindi ni uko iyi si yacu yugarijwe n’umwijima wo kwihugiraho, kwireba, kwikunda, ihohoterwa, ivangura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ubugiranabi, intambara n’inzara. Uwo mwijima utera abantu kwijima ku mutima no ku mubiri, kubabara, no kubihirwa no kubaho. Kuba urumuri rw’isi ni ukuba umuntu urangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera, ni uko tukaba abagabuzi b’amahoro n’ikizere cyo kubaho no gufasha abandi kubaho. Tujye rero twibaza igihe cyose, niba turi urumuri cyangwa umwijima mu nzira y’abavandimwe bacu. Nituba urumuri abadukuriye n’abatubona bazagenda ahabona, ariko nituba umwijima tuzatuma abatubona n’abo turi kumwe bazagenda baca amano, nimwibuke uwavuze ati: “Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo”.

Bavandimwe si kenshi tubasha kuba indahemuka ku masezerano yacu, ariko nk’uko bavuga ngo: “Udakora ntagira ikosa” kandi uwakoze aribeshya, agakosora ibyo atatunganyije cyangwa se agakosorwa n’abe. Duharanire kuba abahamya ba Yezu waranzwe n’ineza aho yanyuraga hose, maze natwe aho turi tuhabibe iyo neza, urwo rumuri rumurikira amaso y’umutima n’ay’umubiri. Dore ko Yezu yaduhamirije ko ibyo dukora ari byo bizatugarukira. Nidukora neza iyo neza ntizahera, izatugarukira ndetse turengerezweho kandi nitugira nabi tugahemuka tukanga kugarukira Imana n’abayo iyo nabi nayo ntituzatinda kuyibona aka wa muhanuzi Byumvuhore wateruye ati: “Dore wica umuntu umuziza akamama, bwacya nawe inkuba ikakwasa”. Inabi ntawe yahiriye tuyamaganire kure.

Ikindi tugomba kwibuka uyu munsi kuko hari ubwo abantu bamwe babifata uko biboneye, aho Yezu yavuze ko abafite bazongererwa , abadafite bakabura n’utwo baririragaho. Aha ni mu rwego rw’ukwemera, aho abemeye kumukurikira no kumukurikiza, bakemera kuyoborwa na Roho we, agenda abahunda ubwenge, imbaraga, urumuri bibafasha gufasha bagenzi babo. Ni uko bagahora bafite ibyishimo, rukundo n’amahoro bitangwa na we. Abadafite rero ni abifungirana muri bo ubwabo, bakumva bihagije nta n’uwo bakeneye mu mibereho yabo, ntibumva Ijambo ry’imana ndetse n’irya ababo ribakebura, rikabereka igikwiye. Kuko burya ukwemera kutagaragara mu bikorwa kuba kwarapfuye.

Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, udusabire kutaba ingumba z’amatwi, haba mu kumva icyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo cyangwa se impanuro duhabwa n’abavandimwe bacu, kandi udusabire ingabire yo kwifuriza no gukorera abandi ibyo twifuza ko badukorera. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho