Inyigisho yo ku cyumweru cya 26 gisanzwe, C, ku wa 25 Nzeli 2016
Amasomo: Am 6,1ª.4-7; Za 145; 1 Tim 6,11-16; Lk 16,19-31
Ntugasabe uwo wimye; ntukime ibyiza uwaguhaye
Amasomo y’iki Cyumweru cya 25, by’umwihariko irya mbere n’Ivanjili aradushishikariza kurwanya akarengane no guharanira gusaranganya mu rukundo ibyiza Imana yaduhaye.
Umuntu yakeka ko abigwizaho imitungo cyangwa abanyamaboko bashyikiriye imaragahinda!
Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Amosi aratwereka umudabagiro w’abategetsi b’Abayisiraheli. Abo bashumba n’abakuru b’i Siyoni barakize. Amosi avuga ukuntu bahezwe ukumva rwose nawe ubaye nka bo, waba wituriye mu bisubizo. Nawe se bahabwa imisoro n’abaturage, utawutanze agombe apfe! Baratengamaye (Amosi 6,1). Ntibarara bakumbagurika hasi nka ba nyagupfa; bo barara ku mariri akozwe mu mahembe y’inzovu (Am 6,4). Tuzi no muri iki gihe uburyo amahembe y’inzovu ari imari ihenze cyane, itigonderwa n’ubonetse wese! Bafite intebe ziteye ubwoba ku buryo umuntu azigaramamo akumva uko abaye. Bahora mu bitaramo, bizihiwe bacuranga! Bageze n’aho bategeka ko babacurangira Zaburi za Dawudi nk’aho ari Imana! Bigereranya n’Uhoraho, we ukwiye ibisingizo. Bo birira inyama z’ “amasugi” (zitandujwe n’ibyatsi bibi byo mu gasozi) z’intama n’inyana zikivuka! Abazi iby’imirire bemeza ko izi nyama ari nziza cyane ku buzima kuko zitagira cya kinure kibi gitera indwara bita mu gifransa kolesteroli. Mbese biyitaho ku buryo nta cyabahangara. Binywera kandi divayi imininnye neza. Ng’uyu umunezero! Bisiga amavuta y’agaciro maze uruhu rwabo rugahora ruyaga! Hehe n’amaga, amagaragamba n’imyate! Bariho rwose!
No mu ivanjili ni uko: Tubwiwe umugabo w’umukundu wambaraga bihenze cyane akarya by’agatangaza. Yari yaradamaraye, yarakize bimwe byibagiza gukinga! Yirindaga ko abantu b’abatindi nka Lazaro bamuzira mu nzu gusakuma ibyo mu ngarani z’iwe. Abo yabafataga nk’umwanda. Yewe n’imbwa zihunahuna yari yarazirukanye ahubwo zikarigata ibisebe bya Lazaro utarabashaga kwikoma isazi! Inzara yari yaramuhinarikiye aho atiyegura!
Urupfu ni icyita rusange ku bantu bose.
Ba batware, abashumba n’abami badamaraye mu gihe cya Amosi, baje gupfa nk’ibindi bihangange byose! Baguye iyo bajyanywe bunyago (Amosi 6,7). No mu Ivanjili twumvise ko wa mukene Lazaro ndetse n’umuherwe bapfuye. Ari umukire, ari umukene, bose barapfa. Ari uwica, ari uwicwa, bose bagira iherezo!
Iyo umukene ajya gusiga umukire, aramurinda, nyuma akamwanikira.
Twumvise ko bose bapfuye nk’uko twese bizatubaho! Umunsi uzatoranya abawe, Dawe uzatubabarire. N’ubwo urupfu rwabaye icyita rusange kuri bose, tuzatungurwa no kubona ibintu bihinduye isura, abakene bakanikira abakire! Kwa Amosi dusangamo ko ibyishimo by’abikungahaje hano ku isi byarangiranye n’urupfu rwabo mu bunyago! Iyo ukomeje gusoma icyo gitago usanga uburyo nyamara Uhoraho yakomeje kugoboka abayikeneye, bakayizirikaho. Mu Ivanjili na ho twumvise ko iby’umukungu byarangiranye no kumuhamba no kubabariya iyo mu nyenga! Nyamara Lazaro we, yarapfuye, arererezwa iyo mu Ijuru yibanira na Abrahamu, Se w’Abemera bose. Biratangaje: umukene wararamaga akareba umukire utamwitayeho, noneho ahinduye amateka! Nyuma y’urupfu, ni umukire wararamiraga uwahoze ari umukene! Ku bw’imanga ihari, abageze mu Ihirwe ry’ubukungu buhoraho nta cyo babasha kumarira abikururiye ububabare bw’iteka! Ahuuu! Harya ngo hari abahakana ko muntu atakwikuririra umuriro utazima? Imana ntiyawuremye, ariko kunangira kwa muntu byatumye, niba atisubiyeho, azaba mu bubabare bw’iteka.
Twakora iki ngo tuzarokoke?
Twemere kwinjira mu Muryango w’abana ba Abrahamu, ari wo Kiliziya, umuryango w’Imana n’abayemera. Twihatire gushakisha imibereho y’isi, gukira, ariko tubihuza no gusonzera Imana n’umukiro itanga. Twihatire gusaranganya ibyiza by’Imana n’abadafite nk’ibyo dufite. Ibyo Imana yaremye ni byinshi cyane. Tubisangiye, tukabisaranganya mu rukundo, twese twahembuka kandi ntibyashira. Ikibazo si ubwinshi bw’abantu, ku buryo umuntu yakenera kubagabanya cyangwa kubica. Ikibazo ni ubwikunde n’ukwikubira kwa bamwe, bikusanyirijeho ibyiza rusange bigenewe bose. Iyaba imbaraga z’umurengera zishyirwa mu kugabanya imbyaro zashyirwaga mu gusaranganya iby’isi mu rukundo n’ubutabera, iyi si yagira amahoro kandi buri wese agahembuka!
Twanzure: Nta kaga nko kwima uwaguhaye. Kwima Imana, kwanga gufasha abayo bababaye kandi ubishoboye, ni ukwikururira umuvumo. Ni ikimwaro kandi gusaba, no kurangamira uwo wimye! Bizagenda gute, nyuma y’ubu buzima igihe bamwe bazaba basaba Imana bimye? Hari uwagize ati: Ngaya usaba uwo yimye, nkaganya kandi uwima uwamuhaye!
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, twisubireho, ntituzakorwe n’ikimwaro.
Padiri Théophile NIYONSENGA