“Ibyo mbakorera ntibiremereye”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya XV gisanzwe/C

Amasomo:  Iyimukamisiri 3,1-6.9-12; Matayo 11,25-27

Yezu naganze iteka kandi aharirwe ikuzo, ububasha n’icyubahiro. Bavandimwe, igihe tubatijwe twavutse bundi bushya, ndetse duhabwa n’izina. Tujye duhora tuzirikana ko Imana, guhera uwo munsi iduhamagara itatwitiranyije n’undi cyangwa n’abandi. Uwo munsi wa batisimu yacu, yaduhamagariye kuba ikiremwa gishya, kandi iduha ubutumwa tugomba gusohoza. Ubwo butumwa rero iha buri wese, ni ukwirinda gusiga isi uko uyisanze, ahubwo ko buri wese ku mpano iba yamugabiye asabwe kuyikoresha kugira ngo ineza n’amahoro, impuhwe n’umukiro biyikomokaho bigere kuri buri wese  mubatuye isi yacu. Ese iryo jwi ry’Imana riduhamagara, tubasha kuryumva? Iyo turyumvise se tubasha kuryitaba cyangwa turyumaho tukinumira? Twoye kugira ubwoba cyangwa ngo twinangire kuko umutwaro Yezu adusaba gutwara ntabwo uremereye.

Mu isomo rya mbere twiboneye ko kenshi kumva ukanitaba byoroshye, ariko twamara guhabwa umukoro cyangwa ubutumbwa ugasanga dutangiye gushaka impamvu, ngo ubu se wabihaye abandi, ubu se koko kuki ari jye ushaka guha uwo muzigo? Ariko hari icyo nabonye muntu yitabana ingoga wenda ibindi akazabyicuza nyuma. Ni igihe umuhamagariye ubutumwa cyangwa ukamuha umutwaro azaronkeramo icyubahiro n’agatubutse.

Urugero ni Musa ubwo yari aragiye ubushyo bwa Sebukwe Yetero, ku musozi w’Imana i Horebu. Icyo gihe Uhoraho Imana yamubonekeye mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Mu kwitegereza uwo muriro wagurumanaga mu gihuru, Musa byamuteye amatsiko ajya kureba ibyo bintu, kuko atabashaga kwiyumvisha ukuntu igihuru gishya ariko ntigikongoke. Musa ati: “Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu  ituma igihuru kidakongoka

Musa igihe ageze hafi ya cya gihuru, Imana yahise imuhamagara mu izina rye iti: “Musa, Musa”. Na we ntiyatindiganyije yitabanye ingoga ati: “Ndi hano”. Imana yahise imusaba gukuramo inkweto kuko aho yari ahagaze hari ku butaka butagatifu, ni uko mbere yo kugira icyo imubwira kindi ibanza kumwihishurira muri aya magambo: “Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo”. Kubera ko ngo ntawashoboraga kurebana n’Imana ngo abeho, Musa yahisemo kwipfuka mu maso kuko yatinyaga kureba Imana. Ako kanya rero, Imana yahise isaba Musa kujya gukura umuryango wayo mu Misiri mu bucakara bwo kwa Farawo. Iyo mbaga y’Imana yari itegereje ko umunsi umwe isezerano ryayo rizuzuzwa maze bakava mu bucakara bagataha mu gihugu gitemba amata n’ubuki.

Nyamara Musa akimara kumva ko ari ugusubira kwa Farawo aho yarerewe, yibutse uko yahavuye, ibikoba byaramukutse, atangira gushaka uko yakwepa, uwo mutwaro cyangwa iyo nkongoro bikanyura kure ye. Ni bwo ateruye ati: “Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana abayisiraheli mu Misiri?” Imana yahise imuhumuriza muri aya magambo ngo yoye kugira ubwoba, ni ko kumubwira iti: “Ndi kumwe nawe”.

Mukristu buri wese mu rwego rwe, Bihaye Imana mu miryango inyuranye, ariko hano cyane ndisabira abari mu busaserodoti nyobozi, Abadiyakoni, Abapadiri n’Abepisikopi igihe ni iki ngo tunagure amasezerano twagiranye n’UHoraho imbere y’ikoraniro mu ijwi riranguruye ngo “Ndabishaka kandi Imana izabimfashamo”. Iri jambo twavuze mu ijwi riranguruye dukwiye kurizirikana igihe cyose, ngo ritubere urumuri n’urwibutso mu gusohoza ubutumwa Yezu aduhamagarira. Nimugende musange umuryango wanjye muwuhumurize. Hari abakeneye gutegwa amatwi ngo baruhuke umutwaro bafite ku mutima. Hari abasonzeye kumva no kwigishwa Ijambo ry’Imana. Hari abakeneye guhabwa amasakaramentu abasubiza icyanga mu buzima bwa Gikirisitu. Hari abakeneye Ijambo ribahumuriza kandi rikabakomeza mu kwemera. Hari abarengana n’abugarijwe n’ingorane zitandukanye bakaba bakeneye uwamenya agahinda babayemo akabavuganira. Ari abarenganurwa wenda kuko barenganyijwe, erega burya n’uwakoze icyaha akeneye umwumva kandi akanamwumvisha uburemere bw’icyaha cye. Kuko hari uhemuka aho gusaba imbabazi akumva nta kosa yakoze. Abo bose n’abandi badukeneye ku buryo bunyuranye, ni bo Imana idutumyeho none ngo tujye kubarenganura, kubabera abavugizi n’ababahumuriza muri urwo rugamba barwana rwo kugana ku Mana. Kenshi biratugora, hakaba n’ubwo bidutera ubwoba tugahitamo kwinumira, ariko uyu Munsi Uhoraho Imana iraduhumuriza buri wese aho imwohereje, ikamusaba kutagira ubwoba cyangwa  indi impamvu yamutera gushidikanya nk’uko yabikoreye Musa iti : “NDI KUMWE NAWE

Ibanga nta rindi rero ryo kurasa iyo ntego, ni ugasanga Yezu akatwigisha uko tugomba gusohoza ubutumwa. Aragira ati: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”. Nitumugana azagumana natwe, adutoze igikwiye. Azatwiyigishiriza uko tugomba kwitwara imbere ya buri kibazo duhuye na cyo, kandi atubwire ijambo rikwiye, rihumuriza, rihoza kandi rigakomeza uryumvise bityo rikamuremamo icyanga cyo kubaho yumva ari umwana w’Imana ikunda cyane kandi idashobora gutererana.

Ibyo rero tuzabigeraho nitujya dufata umwanya wacu, tukazirikana ibyiza Imana iba yadushoboje buri munsi, maze isengesho ryacu rya buri munsi, ntiribe gusa iryo gusaba imbabazi kubera ibyo twishe n’ibyo tutabashije gutunganya, ahubwo rikaba isengesho rishimira, risingiza Imana kubera uko yabanye natwe n’ibyo yabanyemo natwe bikagenda neza, dusaba kudasubira inyuma ahubwo ko byarushaho kujya mbere biba byiza bigera ku bikeneye wese.

Nk’uko abakurambere bacu babivuze ngo Umwambari w’umwana agenda nka se, natwe duharanire kugenza nka Yezu rugero rwacu, mu kwiyoroshya, mu gusenga, mu guhumuriza, mu guha ubikeneye igihe cyacu niba byamufasha kurushaho guhura n’Imana, gutega amatwi no kumenya kureba icyo abo turagijwe bakeneye cyabafasha kurushaho kumva Imana iri kumwe na bo.

Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, udusabire mu butumwa dufite twoye gucibwa intege n’ibigeragezo duhura na byo mu butumwa bwacu. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho