Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 28 gisanzwe,B, 13 Ukwakira 2015
Amasomo: Rom 2,1-11 Z 61,2-3.6-9 Lk 11,42-46
Amaze kwakirwa mu rugo rw’umwe mu Bafarizayi hanyuma uyu agatangira kumunenga ku bijyanye no gukurikiza imigenzo ya kiyahudi, Yezu ntabwo abyihanganiye. Atabiciye ku ruhande mu kuri kose, yigishije Abafarizayi ndetse n’abigishamategeko ibyo babura mu myitwarire yabo isa no gusukura inyuma ukibagirwa imbere, birengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana.
-
Abafarizayi ni bantu ki?
Imyitwarire ya gifarizayi ni iyo mu bihe byose. Icyarangaga abafarizayi ni ugukurikiza amategeko n’amabwiriza uko byanditse. Amenshi muri ayo mabwiriza akaba yari ashingiye ku migenzo n’imico y’Abayahudi. Bagaharanira kandi bagashimishwa cyane no kwereka rubanda ko bakurikiza amategeko n’amabwiriza, ku buryo ibikorwa byabo bibonwa na bose, bikamenyekana kandi bigashimwa. Bari bafite ubwibone, bakirataga ku bandi, bakabasuzugura bibwira ko aribo bari mu kuri muri byose. Ibi bigatuma akenshi banenga , bakanacira imanza abandi. Ntibishimiraga ko hari undi wakora icyiza atari uwo mu itsinda ryabo. Ibi bigatuma bahora bahanganye n’andi matsinda, harimo n’abigishamategeko na bo bari bafite imyitwarire isa n’iyabo. Aha niho Yezu abasaba kugira ukwicisha bugufi , urukundo n’ubumuntu.
-
Ubufarizayi ni ubw’ibihe byose
Ngereranije,imyitwarire y’umuntu muri rusange uko yaba ameze kose twayigabamo ibyiciro bitatu: uko ameze mu by’ukuri; uko abandi bamubona n’uko ashaka ko agaragara.
Mu migenzereze yacu rero tugaharanira kunoza ayo masura. Aho bitworohera kandi dukunda gushyira umuhate mwinshi ni uko dushaka ko abandi batubona. Ibi bituma twibanda kubigaragara n’ibishashagirana byo mu mibereho yacu.
Biba umwaku rero iyo ibyo tugaragaza binyuranye n’ibyo twifitemo. Mu by’ukuri tukaba twifitemo gusobanya hagati y’ibigaragara n’ibitagaragara. Ibi bigaterwa no guhora tureba hanze, tureba abandi. Imigenzereze yacu tukayisanisha n’ibibera ku karubanda, kuri wambonye, ku bivugwa mu binyamakuru. Nari ngiye kuvuga ngo tugaharanira kuba “abastari” (stars) mu by’Imana. Byanga bikunda hari aho bigera ubuzima bukaba insobe. Bikatubera insobe twebwe ubwacu cyangwa abandi tubana. Bikaba insobe, bikaba inzitane urumuri rw’ivanjiri ntirwinjire. Ntitugomba kwibwira ko ingoma y’ijuru ari iy’abastari (stars) cyangwa abameze nkabo. Nta kwamamaza ibikorwa mu by’Imana.
-
Tuyoborwe n’urukundo n’ubumuntu mu bikorwa byacu
Muri uko gushaka isura, biba amahire iyo uko dushaka ko batubona biganisha ku bo turibo koko. Icyo gihe tuba turi abanyakuri. Kabone niyo uko tugaragara hari abo byabangamira bipfa kuba bijyanye n’ukuri dukomora kuri Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Bipfa kuba bijyanye n’imigenzo myiza dukomora ku Ivanjiri.
None se muvandimwe, ibyo uhihibikanyemo kuri ubu ishyaka urivana he? Ku bumuntu, ubutabera n’urukundo rw’Imana cyangwa ni uguharanira ishema ryawe no gushimwa na benshi?
Turebere kuri Yezu ukwicisha bugufi, ubumuntu , kwitanga kugera ndetse no ku rupfu atitaye ku byo rubanda ivuga ahubwo ashingiye ku rukundo rudashira yakunze ibyaremwe byose.
Twoye kwita ku byo abandi batuvugaho ahubwo tuyoborwe n’urukundo ruharanira icyiza.
Padiri Charles HAKORIMANA