Inyigisho: Ibyo mukora ni ibiki?

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 5 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 29 Mata 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 14, 5-18; 2º.Yh 14, 21-26

Ibyo mukora ni ibiki?

Igitangaza Pawulo yakoze mu izina rya YEZU KRISTU mu mugi witwa Lisitiri, cyari gitumye abantu baho bakora ishyano: gutura igitambo abantu nk’abandi! Pawulo na Barinaba baketsweho ukwigirumuntu kw’imana Zewusi na Herimesi Abagereki biyambazaga. Aho kumva ukuri kw’Imana y’Ukuri, iyo mbaga y’abantu yakomeje kwitekerereza imana zahanzwe n’ibiganza by’abantu. Iryo ni ryo shyano rikomeye rikururira abantu amakuba: kutemera Imana y’ukuri yigize umuntu muri YEZU KRISTU no gukomeza gukeka ko isi n’ibiyiriho bituruka ku bigirwamana by’ibibumbano. Ni na cyo cyaha twita icyaha cy’isi. Iyo Padiri avuze ati: “Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”, ni icyo cyaha cy’isi gitungwa agatoki. Mu kinyarwanda twabishyize mu mvugo idashyitse tuvuga ibyaha by’abantu…Ubundi bivugwa mu buke: icyaha cy’isi kuko ari uwo mutima wa rusange ugaragaza agaciro gake gahabwa Imana Data Ushoborabyose mu gihe abantu muri rusange bikomereza ibitambo bya mbere yo kwigishwa Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU.

Mu mahanga menshi, abantu bihimbiye ibigirwamana ku buryo na nyuma yo kumenya YEZU KRISTU badacika ku mihango yabo ya gipagani. Umuntu yakwibaza impamvu: ese izo mana z’impimbano zifite bubasha ki? Impamvu nyayo ni uko imyemerere ya mbere y’Inkuru Nziza ya KRISTU wasangaga ifatira ku bwoba; abantu bihaye kwishyiramo ko iyo bitandukanyije n’imyemerere y’abasogokuruza, ibyago bibarimbura! Kimwe mu byatangaje Abamisiyoneri baje mu Rwanda, ni uko uko abantu bitabiraga kubatizwa bakaba abayoboke ba Kiliziya bitabateraga gucika ku mihango ya gipagani. Ngo wasangaga bamwe bajya mu misa bataha bakihina mu ndaro! Erega ni mu gihe, burya inyigisho zigishijwe igihe kirekire zigeraho zikajya mu maraso y’abantu ku buryo kuzisimbuza inshyashya biba ingorabahizi!

Izo nyigisho za kera zagiye zicengera ku buryo kuzihigika bikomeye. No mu Burayi uhasanga abantu babatijwe nyamara bahora baratera inzuzi   ku mugaragaro, ni ko umuntu yavuga! Abaraguza bakoresheje amakarita cyangwa ibindi bikoresho bakekaho ububasha ndengakamere. Hari abatakarizamo amafaranga atagira ingano maze no muri bo tukabona ya mvugo ibaye impamo: “Iby’abapfu birya abapfumu”. Ni ngombwa ko abigisha Ivanjili bihatira kwibutsa ko ibyo bikorwa ari urukozasoni. Pawulo na Barinaba babashije kumvisha ab’i Lisitiri ko gutura ibitambo imana birengagije IMANA DATA USHOBORABYOSE ari ubuyobe. Duhore dutabaza wa MUVUGIZI YEZU KRISTU yatubwiye mu Ivanjili ya none. Ni We ushobora gucengera imitima no kuyigorora ayiganisha ku MANA Y’UKURI.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho