Ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye

Ku wa gatatu – Icyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 24 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 12, 24-25; 13, 1-5; 2º. Yh 12, 44-50

 Ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye

Mu nyigisho y’ejo, twishimiye ukuntu abigishwa ba mbere ba YEZU bafatanyije n’intumwa bamamaje Inkuru Nziza maze umubare w’abahinduka bakemera ukarushaho kugenda wiyongera. Ubwo bwiyongere bwaterwaga n’ubuhamya mu magambo no mu bikorwa byagaragaraga mu buzima bw’abo bakuru bacu. Uyu munsi, YEZU aratwibutsa ko uko byagenda kose ibyo avuga abivuga uko Data yabimubwiye. Ibyo bisonuye ko nta kintu na kimwe yakoraga cyangwa yavugaga ku giti cye atagikuye mu bumwe buhanitse bwUbutatu Butagatifu. Ni uko nyine umwijima utigeze umuherana ahubwo yarawurwanyije kuko URUMURI ari agatangaza.

Tuvanemo isomo rikomeye: kwisuzuma kugira ngo ibyo tuvuga n’ibyo dukora, bigirwe ku bwa YEZU KRISTU. Birumvikana cyane, igihe dukora ibyo dushinzwe twunze ubumwe n’Imana Data Ushoborabyose, twumva JAMBO WE wigize umuntu kandi twihatira guhumeka umwuka wa Roho Mutagatifu, nta kabuza dukomeza Kiliziya twera imbuto nyinshi; dukomeza abavandimwe maze abari bagiye gucika intege tukabamurikira bakongera kubona inzira ibageza ku Mukiro. Naho iyo twebwe ababatijwe twitwaye nk’aho batisimu twahawe itafashe, tuvangira Umubiri wa KRISTU ari wo Kiliziya ye izira ubwandu.

Nk’uko Abanyarwanda babivuze, zitukwamo nkuru. Dukwiye guhora dusabira abayobozi ba Kiliziya kuyiyobora mu Izina rya YEZU KRISTU badakurikiye inyungu zabo n’andi marangamutima arindagiza. Gusabira abayobozi ba Kiliziya, kubafasha tubikuye ku mutima, ni ko gukomeza umurage YEZU KRISTU yadusigiye utarigeze utatirwa na Petero intumwa n’abamusimbuye n’ubwo amateka ya Kiliziya yakomeje kunyura mu bihe bikomeye. Dusabire by’umwihariko abasaseridoti guhora ari maso bakereye kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU uko yayidushyikirije. Tubasabire kutita ku nyungu zabo gusa, babereho kwamamaza YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho