Ibyo twifuza kugirirwa natwe tubikorere abandi

 Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XII gisanzwe/C

 Amasomo:  Intangiriro 13,2.5-12          Matayo 7,6.12-14 

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, uyu munsi Yezu aratwibutsa ibanga rigabira urigize irye, amahoro, umunezero bigasozwa no ku mushyitsa mu buzima butazima, aribwo bugingo bw’iteka, dukesha Yezu Kristu, Umunguzi wacu. Nta rindi rero ni iri: “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire”. Iyi ntero yakabaye iy’umuntu wese, wemera ko Yezu ari Umukiza wacu kandi tukaba twemera twabatijwe mu izina rye.

Mbere yuko Yezu aduha iyi mpanuro, yabanje kuvuga amagambo akakaye, aho yagize ati: “Ikintu gitagatifu, ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube”. Hano imbwa n’ingurube zirashushanya abantu bose badashobora kwakira no kwemera ku buryo bukwiye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Aha twavuga nk’abafarizayi n’abigishamategeko bo mu gihe cya Yezu. Nibo bari bashinzwe gutegura amaza y’Umukiza, ariko aho Yezu aziye baramurwanyije, bakora ibishoboka byose ngo bamwikize, birangira bamugambaniye abambwa ku musaraba, gusa bo ntibari bazi ko urwo rupfu ari rwo inyoko-muntu izakesha kugirirwa imbabazi z’ibyaha no gukurwa ku ngoyi y’urupfu. Ni ngombwa rero ko twigiramo umutima wakira Inkuru Nziza ya Kirisitu Yezu.

Mu isomo rya mbere Abramu na Loti, nibatubere urugero mu mibanire no mu mikoranire yacu. Bombi bari abatunzi kandi bakagenda bimukana, bashaka aho baragira amatungo yabo. Nyamara burya si kenshi ibintu bikunze kugenda uko tubyifuza, hari ubwo hazamo serwakira, abantu ntitwumvikane, tukabusanya imvugo, intero, imbyino n’umudiho. Aha ni ho mu bushishozi bwa Abramu yarebye ibintu, ashaka icyatuma umubano n’umuvandimwe we Loti wakomeza kuba nta makemwa. Aho ni nyuma y’intonganya zabaye hagati y’abashumba babo. Yarateruye ati: “Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso”. Loti yakiriye iyo nama ya Abramu, ahitamo aho abona hamunyuze, nuko batantukana batanganye kandi batanatonganye. Ikindi gikomeye tuzirikana muri iri somo ni uko ineza yose ikozwe, itabura  igihembo. Abramu mu guharanira ko hagati ye n’umuvandimwe we Loti hataba intonganya no gushyamirana, byatumye Uhoraho amuha umugisha, kandi amugirira isezerano ati: “Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe”, dore ko nta mwana yagiraga, ariko kubera ineza ye, ahawe isezerano ryo kuzibaruka umwana, akagira abazamukomokaho.

 Iyi nama ya Abramu, nitubere isomo mu kubana nk’abantu ariko by’umwihariko nk’abakristu. Tujye tumenya gutanga inama zubaka, dushaka icyatuma dukomeza umubano n’umushyikirano dufitanye hagati yacu, kuko ibidutanya n’ibituma dutandukana ntabwo bizabura. Ahari abantu ntihabura urunturuntu. Ariko iyo abantu bashatse, bakajya inama, Imana irabasanga kandi nta kibananira.

Naho mu Ivanjiri Yezu yabitubwiye mu magambo yoroheje atwibutsa icyatubera isoko y’amahoro, umugisha n’amahirwe. Nta kindi ni uko icyo buri muntu yifuza  cyangwa ashaka ku bandi, akwiye na we kubanza kwibaza niba baramutse bakimukoreye byamutera akanyamuneza  cyangwa se byamutera kwijujuta cyangwa kurakara. Yasanga ari byiza akabikora kandi asanze byamurakaza akamenya ko akwiye kutagira uwo yabikorera cyangwa ngo abimwifurize.

Niba hari ikintu cyoroheye muntu, ni uko usanga ashaka ko abandi bamubera imfura, inshuti, abavunyi, ababyeyi n’abavandimwe atagira icyo aburana igihe cyose abiyambaje. Yakosa bakamwumva vuba, kandi bakamucira akari urutega igihe yaba yagwiriwe n’urugogwe cyangwa yakoze amahano. Nyamara uzasanga kenshi cyangwa rimwe na rimwe umuntu adakabije, ibyo twifuza gukorerwa bitugora iyo bibaye ngombwa  ko abandi batwiyambaza ngo tubibakorere. Uzasanga tuzarira, dushidikanya ko uje atugana adukeneye, ndetse ko bitihutirwa gufashwa no gutabarwa, hakaba nubwo duca iteka ko uwahemutse bamuhana bihanukiriye. Aha hadutere kwibaza kandi twisubize: Ese ugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, wifuza gukorerwa iki? Ubonye se uwahageze, wumva ukwiye kumukorera iki?

Bavandimwe, twese abari ku isi hari ibintu duhuriyeho: ni ugukundwa, kubahwa, gutabarwa, gutegwa amatwi no kubaho dutekanye. Ibi rero twifuza, tujye twibuka ko n’abandi bakeneye kubihabwa. Twirinde ubwikunde no kwihugiraho iyo tureba inyungu zacu ariko byadukomerana tugeze aho dukenera ubutabazi bw’abandi, ugasanga tuvuza iya bahanda, ngo nimwirengagize ibyo nabakoreye, nimukorere Imana, nimuce inkoni izamba mu nyarure muri uyu muriro, dore nasumbirijwe. Twihatire gushyira mu ngiro icyatuma tubana mu mahoro, twirinda icyatuma dushyamirana kandi uko twifuza kugirirwa natwe abe ariko duharanira kubagenzereza.

Ibyo nitubigeraho tuzaba tubaye abana ba Nyir’ijuru, kandi bizaturonkera amahoro, ibyishimo n’umugisha dukeneye mu rugendo rwacu rwa hano ku isi rugana iwacu h’ukuri mu ijuru. Wowe unyumva gira neza wigendere, urinde abandi kwiheba no kubihirwa no kubaho. Inabi ntuzatume ikuganza. Erega burya umira inshuro n’inshuti ntushire inzara kandi nta wagize neza ngo ineza ye ihere.

Bikira Mariya, Mwamikazi wa Kibeho, dusabire twe abanyantege nke, maze mu bike no mu byinshi dufite tujye tumenya kubikoresha igihuje n’ugushaka k’umwana wawe Yezu Kirisitu, Umukiza wacu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho