Ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo

Inyigisho yo ku wa 27 Ukuboza  2012: 

MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA

AMASOMO: 1º. 1 Yh 1, 1-4,  2º. Yh 20, 2-8

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo 

Turacyari mu byishimo bya Noheli. Urumuri rwarigaragaje. Abarwakiriye bishimiye kuva mu mwijima wari ubabundikiye. Ni mahire gukurikiza Noheli iminsi mikuru y’abatagatifu bakiriye Urumuri nta kujijinganya. Sitefano twahimbaje ejo, we yemeye gupfira YEZU rugikubita. YOHANI INTUMWA duhimbaza none yabaye indahemuka kuri YEZU KRISTU. Ntiyigeze atatira Inkuru Nziza. Nta gihe yigeze atakaza mu by’isi. Yamamaje YEZU KRISTU kugeza atashye mu ijuru. Yanditse Ivanjili yandika amabaruwa agamije gukomeza abavandimwe mu kwemera. Ni we kandi YEZU yeretse Bikira Mariya amubwira ko ari we Mama we. Iryo banga ry’urukundo rw’umubyeyi yarikomeyeho aranaridushyikiriza. Natwe dufite inshingano zo kurishyikiriza abandi. 

Uburyo YOHANI yakoreshaga mu kwamamaza Ivanjili buraboneye. Ni bwo natwe dukwiye kwigana. Niduhimba izindi nzira zo kumenyekanisha YEZU KRISTU, ntituzabishobora. Ubwo buryo yakoresheje, ni na bwo n’izindi ntumwa zakoresheje. Ni bwo aba-KRISTU bose mu mateka ya Kiliziya bakoresheje maze haboneka imbuto nyinshi z’ubutagatifu. 

Abashinzwe uburezi bw’abashaka kuba abapadiri n’abihayimana, bakwiye kwigana uburyo intumwa zakoresheje akaba ari bwo bakoresha mu kurera abakenurabushyo ba Nyagasani. Ubwo buryo bwo kwigisha bukubiye muri aya magambo: “Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyirubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha…Ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo YEZU KRISTU”. 

Ibanga rya YEZU KRISTU rikiza rizarushaho kumenyekana no kubohora abantu igihe abiyemeje kuryamamaza babikora bunze ubumwe na YEZU KRISTU. Aho bakora ubutumwa nk’umwuga mu yindi bashyize imbere inyungu z’isi n’amatwara yayo, nta mbuto z’ubukristu zihagaragara. Igihangayikishije, ni uko kwamamaza YEZU KRISTU nk’icyuma sahani kibombogotana ari byo bizimya Roho Mutagatifu. Dusabirane imbaraga zo gukurikiza urugero YOHANI n’izindi ntumwa badusigiye mu kunga ubumwe na KRISTU mbere yo kuvuga ibye. 

YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YOHANI INTUMWA ADUSABIRE GUSABANA NA KRISTU BIHAMYE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho