Ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 24, C, 2013

Ku ya 20 Nzeli 2013 – Abatagatifu Andereya Kim na Pawulo Chong na bagenzi babo 101

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1Tim 6,2c– 12; 2º. Lk 8, 1-3

Mu nama nyinshi n’impanuro ziboneye Pawulo intumwa yagejeje ku mwana we Timote, hagaragayemo umutima w’ubutumwa bwa gisaseridoti: kwigisha. Inkingi-mwikorezi y’ubutumwa bw’abasaseridoti ni inyigisho iboneye. Umurimo wo kwigisha burya ni na wo witwa uwa gihanuzi. Kugira ngo gutagatifuza imbaga no kuyiyobora bigire ifatizo, abahawe ubutumwa bashishikarira gushishikaza abayoboke babahamagarira imibereho ihuje na Batisimu bahawe. Tuzirikane ingingo zose twumvishe mu isomo rya mbere: “Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu YEZU KRISTU no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakimbirane, gutukana, gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu”. Inyigisho zose zitangwa, nta kindi zigamije usibye kumvisha abantu ko bakwiye guhagurukira kwishushanaya na YEZU KRISTU mu mvugo no mu ngiro. Kubibashishikariza kandi, ni ukubanza kubyishishikariza ubwacu.

Iyo umurimo wo kwigisha ukozwe neza, haboneka abantu benshi bitagatifuza koko. Kwitagatifuza ni uguhibibikanira gukunda YEZU KRISTU kuruta bose na byose, kwishushanya na We, guhunga ikintu cyose kidahuje n’ugushaka kwe (icyaha icyo ari cyo cyose). Kwitagatifuza kandi, ni ugusonzera no kunyoterwa ijuru. Abigisha basabirwa ubushishozi. Ubushishozi buza muri twe uko dufata umwanya uhagije wo kuganira na YEZU KRISTU. Ni we utubwira buri munsi igikenewe kugira ngo imbaga y’ababatijwe ihurize hamwe amajwi amuhesha ikuzo n’ibisingizo. Ibisingizo n’ikuzo birazamuka bikatumanurira umugisha iyo bivuye ku mutima ukeye witeguye buri kanya kuba imbata ya YEZU KRISTU na Bikira Mariya. Amasengesho n’ibisingizo bikoranywe uburyarya n’uburiganya, nta cyo bigeraho.

Intambwe abigisha bagomba gutera ni uguhora bazirikana ku buzima bwa YEZU KRISTU n’uburyo yakoze ubutumwa ahugura abantu anabahanurira kugeza ubwo bamugejeje! Uwigisha ntiyibaza icyo agomba kubwira abantu bamwumva ahubwo yakirana ubwuzu icyo YEZU KRISTU amubwira akaba ari na cyo abwira abamwumva. Indwara ijya yadukira bamwe mu bigisha, ni uguharanira kwikundisha ku bantu no gushaka kuvugwa neza maze inyigisho zikaba kwivugira Ivanjili yujujwemo amazi. Umujago si yo Vanjili isi ikeneye. Isi ikeneye kwibutswa icyo YEZU KRISTU yavuze kandi akomeza kuvuga na n’ubu. Abantu bose bamuherekezaga aho yanyuraga hose, abigishwa be bamwumvaga kenshi, nta n’umwe wigeze abona YEZU KRISTU yigisha agamije kwikundisha cyangwa gutera ibiparu gusa. Igihe cyose yigishaga ukuri ari na ko yirukana imyuka yose ya Sekibi. Mbere yo gutangira ubutumwa bwa buri munsi, yajyaga ahantu ha wenyine agashyikirana n’Imana Data agasenga. Inyigisho ye yazaga yumutse nta ho ihuriye n’iz’abafarizayi n’abigishamategeko b’icyo gihe.

Dusabire abashumba ba Kiliziya bamenye kwigisha aho bari hose kugira ngo isi ive mu mwijima. YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Maraiya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Andereya Kim, Pawulo Chong na bagenzi babo 101 bapfiriye KRISTU muri Koreya, Ewustaki, Filipa, Fausta, Yohani Karoli Korunayi, Abahire Fransisiko wa Posada na Yozefu wa Yerimo,baduhakirwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho