Icya ngombwa kimwe rukumbi

KU CYUMWERUCYA XVI GISANZWE, C,17/07/2022

Intg. 18, 1-10a; Zab 14, 2-5; Kol 1, 24-28; Lk 10, 38-42

Ijambo ry’Imana riduhugura buri munsi. Kuri iki cyumweru riradufasha gutekereza ku byo tubamo biduhangayikishije. Ese imirimo ducuraganamo irahagije kugira ngo tugere ku munezero? Tutagiye muri menshi, reka tubitekerezeho.

Igihe Yezu ageze mu rugo rwa Marita na Mariya, abo bavandimwe bihutiye gushaka uburyo bamwakira n’ibyo bamwakiriza. Aho ni ho Yezu ahera kugira ngo aduhe isomo rikomeye ry’ubuzima: Nta murimo n’umwe usumba kwicara iruhande rwe, kumurangamira no kumutega amatwi. Yezu ni we Bwiza buhebuje. Ni we wa mbere utubwira ijambo rinyura umutima kandi ryifitemo ubuzima bw’iteka.

N’ubwo Marita yahibibikanaga mu turimo ashaka ibyo yakiriza abashyitsi, umutima we ushobora gutonganya Mariya ngo we ntacyo ari gukora, ugaragaza abantu bakora byinshi muri iyi si nyamara bakibwira ko abahisemo gukurikira Yezu Kirisitu no kwamamaza Ijambo rye badafite icyo bungura isi. Abo baragwiriye mu isi kandi banahozeho. Habayeho n’intekerezo zigoragoye zemezaga ko abapadiri n’abihayimana nta mumaro bafitiye iyi si. Bifitanye isano n’ibindi bitekerezo bikwizwa, ko umuntu uraho ntacyo akora kubera uburwayi cyangwa ubusaza na we ngo ntacyo amaze. Aha hagaragarira uburyo umutima w’umuntu ushobora kuba icyena nta reme ry’ubumuntu rimurimo.

Nyamara mu mateka y’isi, abakurikiye Yezu ni bo bagejeje isi ku musingi w’ingenzi mu iterambere ryayo. Turibuka nk’ababenedigitini bashinzwe Mutagatifu Benedigito. Ni na we wahaye isi izi ngingo z’ingenzi kugira ngo ibe nziza n’abayituye barusheho gutera imbere: Senga kandi ukore. Umurimo n’isengesho byatumye Benedigito atoza Uburayi imikorere ituma umuntu aba mwiza akanatunganya aho atuye mu cyubahiro cya Nyagasani.

Ibihe turimo bigaragaza ko kuri benshi isengesho ryataye agaciro. Nyamara umuntu utesha agaciro isengesho ni we witesha agaciro mu bintu byose. Imana ubwayo mu Bumwe bw’Ubutatu Butagatifu, ni yo soko y’ubuzima n’ibyiza byose muntu ashobora kwiratiramo. Kutumvira Imana no gusuzugura ibyayo, ni ikimenyetso kigaragaza ubwenge bw’igicagate bwa muntu. Ubwo bwenge bw’amanusu, ni bwo butuma muntu yihindura nabi isi akayuzuzamo imibabaro n’imiborogo.

Dusabe cyane, abashinzwe kuyobora abandi bamenye icya ngombwa mu buzima. Bahe agaciro kwicara iruhande rwa Yezu, kumva ijambo rye, kumushengerera no kumwamamaza. Nibamukunda nyabyo, nta kabuza bazakunda na bagenzi babo imibabaro ihindire kure. Dusabire bose ukwemera nka kuriya kwa Aburahamu wubaha Imana imugendereye. Dukurikize Pawulo witangira abayoboke akabavunikira nta mibare yindi. Tuzagera ku ntera ishimishije ya Mariya umuvandimwe wa Marita twishimire kuba iruhande rwa Yezu. Tuzaryoherwa dushyire abandi uburyohe babeho bishimye bazi neza aho bagana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose, ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho