Ku wa kane w’Icyumweru cya 28 Gisanzwe giharwe, 19/10/2017
Amasomo matagatifu: Rom 3, 21-29; Zab 129, 1-5; Lk 11, 47-54
Yezu akomeje kuburira Abafarizayi n’Abigishamategeko. Ivanjili y’uyu munsi yo yibanze cyane cyane ku byo yatonganyirije Abigishamategeko agamije kubashyira mu nzira nziza. Dore icyo abanengaho, kikaba icyaha cyabo.
- Bakorera abantu imitwaro iremereye, ariko bo ntibayikozeho n’urutoki (Lk 11, 46)
Iyo mitwaro nta yindi itari iy’amategeko atabarika bagiye barundarunda bahereye ku Mategeko ya Musa, bakabwiriza abantu kuyakurikiza, babizeza ko ari ho bazavoma agakiza. Ni amategeko abategeka ibi, akababuza biriya ku buryo ubuzima bwabo bwose bushingiye kuri yo. Ariko igitangaza kandi kikababaza Nyagasani, ni uko abigishamategeko bo ubwabo batirirwa bakurikiza ayo mategeko babwiriza abandi. Koko izina ni ryo muntu ; ni abigishamategeko, ariko si abakurikizamategeko !
Natwe hari ubwo dukorera abandi imitwaro y’amabwiriza n’amategeko, tukabasaba kuyakurikiza, ariko twe tukumva atatureba. Hari ubwo usanga « ntegeka » abo tubana mu rugo gutaha kare, ariko jye nkataha igicuku cyanishye, cyangwa imisambi yatangiye guhiga. Hari ubwo « ntegeka » abandi kwigomwa, ariko jye nkibera « cyaradamaraye ». Hari igihe « ntegeka » abakozi gutangira akazi ku gihe, ariko jye nkahora nkererwa ; cyangwa « nkabategeka » kutabura ku kazi, ariko jye nkibera mu kiruhuko kidashira. Hari ubwo mbwiriza abandi kwitagatifuza, ariko jye nkabaho nk’aho ubutungane n’ubutagatifu bitandeba. Tuzajye duhora tuzirikana ko « kora ndebe iruta vuga numve ». Turebere kuri Nyagasani. We ntatwigisha gusa mu magambo ; ahubwo ubuzima bwe bwose ni inyigisho yuzuye.
- Bubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza babo babishe (Lk 11, 47)
Abigishamategeko bishimira kubakira abahanuzi imva z’akataraboneka, ariko ntibashishikarira kumva Umuhanuzi usumba abandi, ubarimo rwagati, ari we Yezu ubahamagarira kwisubiraho, bakakira impuruza y’Ingoma y’Imana. Ndetse nta n’aho bataniye n’abasokuruza babo, kuko barimo guhigira kwivugana Intumwa y’Imana irimo kubahanurira. Umwanditsi w’Ivanjili yatubwiye ko Yezu amaze kuva aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangiye kumuzira no kumuvugisha menshi, bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye (Lk 11, 53-54).
Bavandimwe, mbese muribwira ko hari aho dutandukaniye n’abigishamategeko ? None se Yezu Kristu turamwemera koko ? Ese turamwumva ? Ese twihatira guhinduka no kubeshwaho n’Inkuru Nziza ye y’agakiza ? Mbese aho twumva Kiliziya itugezaho Ijambo ry’Imana kandi ikomeza ubutumwa bwa gihanuzi bwa Yezu Kristu ? Koko hirya no hino twishimira kubaka za kiliziya nziza, ese aho tunishimira no kubeshwaho n’Ijambo ry’Imana tuhumvira ? Turasenga pe ! Twishimira kunoza imihango ya Liturujiya, tugahimbarwa, tukabyina, tugataraka. Ariko se dushyira izihe mbaraga mu kunoza ibikorwa by’urukundo, mu kwiyunga n’abavandimwe no mu kuba abahamya b’ukwemera, ukwizera n’urukundo ? Hari n’ikindi kibabaje : hari igihe duhaguruka tugatabara uwitabye Imana, ariko yaratubuze igihe yari akiri muzima, arwaye cyangwa asumbirijwe n’ibyago. Hari n’igihe twikiza uwo twita umwanzi, twamara kumwivugana, tukamwubakira imva nziza, tukanamuha n’umudari w’ishimwe !
- Batwaye urufunguzo rw’ubumenyi, bo ubwabo ntibinjire, kandi n’abashatse kwinjira bakababuza (Lk 11, 52)
Abigishamategeko bazi neza inzira igana Ingoma y’ijuru, ariko ntibirushya bayinjiramo, n’ushatse kuyinyuramo bakamuhindira mu nzira igana mu nyenga. Batwaye urumuri, ariko bararupfukiranye, nuko bakagenda mu mwijima, ndetse ntibareke n’abandi ngo bamurikirwe na rwo. Bameze nka wa mubumbyi urira mu rujyo, ndetse akarugaburiraho n’abandi ! Bameze nk’umukene uzi neza ko aryamye ku isaso ya zahabu !
Bavandimwe, natwe ntituri shyashya ! Ko twagize amahirwe yo kumenya Yezu Kristu, We « Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14, 6), ese koko twamuhaye icyicaro mu buzima bwacu ? Tuzi neza ko nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, ko nta rindi zina abantu bahawe ngo abe ari ryo turonkeramo umukiro (Intu 4, 12). Ese koko tubaho nk’abakijijwe na Yezu Kristu ? Harya nta bandi ba « bakiza » tujya tugana ? Nta yandi « mazina » tujya twambaza, ngo aha twayaboneramo agakiza ? Ese ngira ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza y’agakiza ? Ese mparanira ko n’abandi bamenya Yezu kugira ngo na bo baronke Umukiro nk’uko nanjye nawakiriye ? Aho rwa rumuri nashyikirijwe igihe mbatizwa ntitwazimye kera ? Cyangwa se narushyize mu nsi y’igitebo. Yezu ati « Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru » (Mt 5, 16).
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi