Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 23 B gisanzwe: 07 Nzeli 2015
Amasomo : Kol 1, 24-2,3 ; Lk 6, 6-11
Ineza n’umukiro umukiza wacu Yezu Kristu yatuzaniye biduhoraho ariko hari ubwo tutabyakira cyangwa tukaba twabangamira n’abandi mu kubyakira. Ivanjiri y’uyu munsi irabitwereka. Ubwo yari mu isengero ku munsi wa Sabato, Yezu Kristu yahabonye umuntu wumiranye ikiganza kandi ukeneye gukira akaba muzima nk’abandi. Mu isengero nk’uko izina ubwaryo ribisobanura, ni aho gusengera no gutega amatwi ijambo ry’Imana ariko ku bafarizayi n’abigishamategeko siko byari bimeze. Bahangayikishijwe no gufatira Yezu mu bikorwa bye byiza
Baramugenzura ngo barebe ko amukiza….babone icyo bamurega
Bavandimwe, birababaje kubona umuntu azindurwa no kugenzura ibikorwa byiza by’undi muntu ngo abone icyo amurega, umubyizi we ukaba ubaye uwo ! Noneho abafarizayi bo si umuntu bagenzura, ni Imana ubwayo ! Aho gukora ikijyanye n’aho bari, gusenga no gutega amatwi inyigisho, babaye ba kagenza na ba kareganyi nka sekibi ! Mbega akaga, mbega guta igihe, mbega ubugenzaneza (cyaha) ngo barege umukiza ! Ngayo ng’uko. Ng’uko uko no muri iki gihe tucyifitemo mwene abo. Mu makoraniro y’amasengesho, mu gitambo cya Misa bamwe bakaba batagenzwa no gusenga ahubwo ari ingenza. Biteye agahinda. Ese abo bazashobora ryari kwivana igitotsi mu jisho ? Bazareka ryari kwishyira hejuru no kwigira abagenga b’ubuzima bw’abandi mu gihe bashyira ubwabo mu kaga kubera kudasenga kandi bageze mu isengero ? Ngabo abo twakwita abakozi ba sekibi kuko bagambirira kubuza abandi umukiro. Nibutse imwe mu ndirimbo zo hambere yitwa Nyiri ingoma zose yatashye muri twe aho bavuga ngo « abanzi bacu ntibagira umubare, kudutwara nicyo bashaka ngo tukwimure…). Ese ugira ngo bariya bafarizayi bifuzaga umukiro w’uriya muntu wumiranye ikiganza ? Ese aho wowe wishimira ugukira, ugutera imbere kwa bagenzi bawe ?
Icyemewe ku munsi w’Isabato ni ikihe?
Yezu ntayobewe igikwiye, ntasaba uruhushya abafarizayi n’abigishamategeko, ntabagisha inama ku cyo akwiriye gukora ahubwo aragira ngo babe ari bo bagisha umutima inama bityo nabo bashobore kubohoka kuko imitima yabo iri ku ngoyi y’amategeko bitwaje sabato. Si bo bonyine. Tuzi n’abandi benshi muri iki gihe, kubera sabato badashobora kugoboka abandi ngo babatabare, babatize ibikoresho bitandukanye kuko ari ikiruhuko, sabato ! Burya sabato itaguhuza n’Imana ntacyo yaba ikumariye, sabato ikubuza gukora ibikorwa by’urukundo iyo ntayo. Niyo mpamvu Yezu abaza abafarizayi ati ese icyemewe ni iki ? Kugira neza cyangwa kugira nabi ? Kwica cyangwa gukiza ? Umunsi umwe umuganga w’ umukristu yabajije umuyobozi we wa roho ati ese ndamutse ndi mu misa bakantabaza ngo njye kuvura umurwayi uje nasiga Yezu nkajya mu kazi cyangwa nababwira bagategereza ko mboneka ? Umujyanama we aramusubiza ati « Numva wasiga Yezu uri aho mu mu ikoraniro kuko na none uzamusanga muri wa murwayi ukeneye ubufasha. » Nitureke gushakisha urwitwazo rero. Yezu ntari kure yacu kandi ni we mugenga w’ibyo tubona byose, tureke kubimurutisha ahubwo tujye duhora twibuka ko ari mu barwayi, mu mbohe, mu bashonje, mu bagenzi, maze mu kubagirira neza, tumenye ko ari Kristu ubwe tugaragarije uwo mutima w’impuhwe kuko adusaba kuba abanyampuhwe nka We.
Rambura ikiganza cyawe
Uyu munsi natwe Nyagasani aradusaba kurambura ikiganza « cyumiranye », kitacyifitemo ubuzima cyangwa kitagitanga ubuzima ahubwo gitanga urupfu kuko wenda gifite imbaraga zihutaza, zita abandi ku munigo, zitera ibipfunsi, zikubita inshyi, zitera gatarina, zitera ibyuma…rambura ikiganza cyawe utange amahoro, rambura ikiganza cyawe utange imfashanyo, rambura ikiganza cyawe wakire abananiwe, rambura ikiganza cyawe uhagurutse abaguye, rambura ikiganza cyawe wubake.
Imana iguhere umugisha mu bikorwa byawe byiza.
Padiri Bernard KANAYOGE